2 Samweli 24

25 verses

2 Samweli 24:1

Bukeye umujinya w'Uwiteka wongera gukongerezwa Abisirayeli, abateza Dawidi, ubwo yavugaga ati “Genda ubare Abisirayeli n'Abayuda.”

2 Samweli 24:2

Umwami abwira Yowabu umugaba w'ingabo ze wari kumwe na we ati “Genda imiryango y'Abisirayeli yose uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, mubare abantu kugira ngo menye umubare wabo.”

2 Samweli 24:3

Yowabu abwira umwami ati “Uwiteka Imana yawe igwize umubare wari usanzwe incuro ijana, kandi umwami abyirebere. ariko se Mwami nyagasani, ni iki gitumye wishimira ibyo?”

2 Samweli 24:4

Ariko ijambo ry'umwami riganza irya Yowabu n'abatware b'ingabo. Nuko Yowabu n'abatware b'ingabo bava imbere y'umwami bajya kubara Abisirayeli.

2 Samweli 24:5

Barahaguruka bambuka Yorodani, bagandika muri Aroweri mu ruhande rw'iburyo bw'umudugudu wari hagati mu kibaya cy'i Gadi, berekeye i Yazeri.

2 Samweli 24:6

Baherako basohora i Galeyadi no mu gihugu cy'i Tahatimuhodishi, kandi bagera i Daniyāni barazenguruka barinda bagera i Sidoni.

2 Samweli 24:7

Bukeye basohora mu gihugu cy'i Tiro no mu midugudu yose y'Abahivi n'iy'Abanyakanāni, bagarukira ikusi h'i Buyuda i Bērisheba.

2 Samweli 24:8

Bamaze kugenda igihugu cyose, basubira i Yerusalemu bamaze amezi cyenda n'iminsi makumyabiri.

2 Samweli 24:9

Maze Yowabu aha umwami umubare w'abantu babaze. Muri Isirayeli harimo abagabo b'intwari bitwaza inkota, uduhumbi munani, abo mu Bayuda na bo bari uduhumbi dutanu.

2 Samweli 24:10

Dawidi amaze kubara abantu, umutima we uramukubita. Abwira Uwiteka ati “Ndacumuye cyane ku byo nkoze ibyo, ariko none Uwiteka ndakwinginze, kuraho gukiranirwa k'umugaragu wawe kuko nkoze iby'ubupfu bwinshi.”

2 Samweli 24:11

Dawidi yibambuye mu gitondo, ijambo ry'Uwiteka ribonekera umuhanuzi Gadi bamenya wa Dawidi riti

2 Samweli 24:12

“Genda ubwire Dawidi uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Agushyize imbere ibihano bitatu, hitamo kimwe muri byo abe ari cyo aguhanisha.’ ”

2 Samweli 24:13

Nuko Gadi ajya kwa Dawidi arabimubwira, aravuga ati “Mbese urashaka ko inzara yatera mu gihugu cyawe ikamara imyaka irindwi? Cyangwa se ni uko wajya uhunga ababisha bawe bakugenza ukamara amezi atatu, cyangwa ni uko mugiga yatera mu gihugu cyawe ikamara iminsi itatu? Nuko wigire inama umenye icyo njya gusubiza Iyantumye.”

2 Samweli 24:14

Dawidi abwira Gadi ati “Ndashobewe rwose, twigwire mu maboko y'Uwiteka kuko imbabazi ze ari nyinshi, ne kugwa mu maboko y'abantu.”

2 Samweli 24:15

Nuko Uwiteka ateza Isirayeli mugiga, uhereye muri icyo gitondo ukageza igihe cyategetswe. Hapfa abantu inzovu ndwi, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba.

2 Samweli 24:16

Ariko marayika agitunze ukuboko kwe kuri Yerusalemu ngo aharimbure, Uwiteka arakuruka iyo nabi, abwira marayika warimburaga abantu ati “Birahagije, noneho unamura ukuboko kwawe.” Kandi marayika uwo w'Uwiteka yari bugufi bw'imbuga ya Arawuna w'Umuyebusi.

2 Samweli 24:17

Dawidi abonye marayika wishe abantu, abwira Uwiteka ati “Umva naracumuye kandi nabaye ikigoryi, ariko nk'izi ntama zacumuye iki? Ndakwinginze, ukuboko kwawe abe ari jye kurwanya n'inzu ya data.”

2 Samweli 24:18

Uwo munsi Gadi asanga Dawidi aramubwira ati “Zamuka wubakire Uwiteka igicaniro ku mbuga ya Arawuna w'Umuyebusi.”

2 Samweli 24:19

Dawidi arazamuka nk'uko Gadi yamubwiye ko ari ko Uwiteka yategetse.

2 Samweli 24:20

Arawuna arungurutse abona umwami n'abagaragu be baza bamusanga. Arawuna arasohoka yikubita hasi imbere y'umwami yubamye.

2 Samweli 24:21

Arawuna arabaza ati “Mwami nyagasani, uzanywe n'iki ku mugaragu wawe?” Dawidi aramusubiza ati “Nzanywe no kugura imbuga yawe ngo nubakire Uwiteka igicaniro, kugira ngo mugiga ive mu bantu.”

2 Samweli 24:22

Arawuna abwira Dawidi ati “Umwami databuja najyane ibyo ashatse byose abitange. Dore ngizi inka z'igitambo cyoswa, n'ibihurisho n'amatandiko y'inka mubigire inkwi.

2 Samweli 24:23

Ibi byose nyagasani, jye Arawuna mbihaye umwami.” Arongera abwira umwami ati “Uwiteka Imana yawe igushime.”

2 Samweli 24:24

Ariko umwami abwira Arawuna ati “Oya, ahubwo ndabigura nawe ntange igiciro cyabyo, sinabasha gutambira Uwiteka Imana yanjye ibitambo byoswa, ntabitanzeho ibyanjye.” Nuko Dawidi agura iyo mbuga n'inka, atanga shekeli z'ifeza mirongo itanu.

2 Samweli 24:25

Dawidi yubakirayo Uwiteka igicaniro, atamba ibitambo byoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro. Nuko Uwiteka abona guhendahenderwa igihugu, mugiga ishira mu Bisirayeli.