2 Samweli 23

39 verses

2 Samweli 23:1

Aya ni yo magambo ya Dawidi aheruka. Dawidi mwene Yesayi washyizwe ejuru, aravuga ati “Uwo Imana ya Yakobo yimikishije amavuta, Umuhimbyi w'igikundiro wa zaburi za Isirayeli.

2 Samweli 23:2

“Umwuka w'Uwiteka yavugiye muri jye, Ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye.

2 Samweli 23:3

Imana ya Isirayeli yaravuze, Igitare cya Isirayeli yarabimbwiye iti ‘Utegekesha abantu gukiranuka, Agatwara yubaha Imana,

2 Samweli 23:4

Azahwana n'umuseke utambitse w'izuba rirashe, N'igitondo kitagira igicu, Igihe ubwatsi bushya bwarukiye mu butaka, Ku bw'itangaze ry'umuhituko w'imvura.’

2 Samweli 23:5

“Ni koko, inzu yanjye ntimeze ityo ku Mana, Nyamara yasezeranye nanjye isezerano ritazakuka, Ritunganye muri bose kandi rikomeye, Kuko ari yo gakiza kanjye rwose, Kandi ririmo ibyo nifuza byose, nubwo itabikuza.

2 Samweli 23:6

Ariko abatubaha Imana bose bazahwana n'amahwa asunikwa, Kuko nta wushobora kuyafatisha intoki.

2 Samweli 23:7

Ahubwo uyakoraho wese, Akwiye kwitwaza icumu cyangwa uruti rw'icumu, Kandi azatwikīrwa rwose ahantu hayo.”

2 Samweli 23:8

Aya ni yo mazina y'abantu b'intwari ba Dawidi: Yoshebubashebeti w'i Takemoni, yari ingenzi mu bandi batware, Adino w'Umwezini na we ni uko. Umunsi umwe yicishije icumu rye abantu magana inani, bagwira icyarimwe.

2 Samweli 23:9

Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo umwana w'Umwahohi. Yari uwo muri abo bagabo batatu b'intwari bari bari kumwe na Dawidi, ubwo basuzuguzaga Abafilisitiya bari bateraniye kurwana, Abisirayeli bamaze guhunga.

2 Samweli 23:10

Arahaguruka yica Abafilisitiya, ukuboko kwe kugwa ikinya, kumiranwa inkota. Uwo munsi Uwiteka amuha kunesha cyane, abantu baherako baramugarukira bazanywe no kwayanwa iminyago gusa.

2 Samweli 23:11

Akurikirwa na Shama mwene Ageye w'Umuharari. Abafilisitiya bari bateranye umutwe umwe umwe mu murima wuzuye udushyimbo dutoya, abantu bahunga Abafilisitiya.

2 Samweli 23:12

Ariko we yihagararira mu murima hagati, awurindiramo yica Abafilisitiya, nuko Uwiteka amuha kunesha cyane.

2 Samweli 23:13

Bukeye abatatu bo muri mirongo itatu y'ingenzi baramanuka, basanga Dawidi mu buvumo bwa Adulamu mu isarura, kandi umutwe w'Abafilisitiya wari ugerereje mu kibaya cya Refayimu.

2 Samweli 23:14

Icyo gihe Dawidi yari mu gihome, kandi abanyagihome cy'Abafilisitiya bari i Betelehemu.

2 Samweli 23:15

Dawidi akumbuye aravuga ati “Icyampa nkabona unsomya ku mazi y'iriba ryo ku irembo ry'i Betelehemu.”

2 Samweli 23:16

Maze abo bagabo b'intwari uko ari batatu batwaranira mu ngabo z'Abafilisitiya, bavoma amazi muri iryo riba ryo ku irembo ry'i Betelehemu, barayajyana bayashyira Dawidi ariko yanga kuyanywa, ahubwo ayabyarira imbere y'Uwiteka.

2 Samweli 23:17

Aravuga ati “Ntibikabeho Uwiteka, kuba nakora ntyo. Ndebe nywe amaraso y'abantu bahaze amagara yabo?” Ni cyo cyatumye yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe n'abo bagabo b'intwari uko ari batatu.

2 Samweli 23:18

Kandi Abishayi mwene se wa Yowabu mwene Seruya, ni we wari umutware w'abo batatu. Yakaraze icumu rye yica abantu magana atatu, maze asangira n'abo batatu izina ry'uburangirire.

2 Samweli 23:19

Mbese ubwo ntiyari umunyacyubahiro muri abo batatu? Ni cyo cyatumye aba umutware wabo. Ariko rero ntiyagera kuri ba batatu ba mbere.

2 Samweli 23:20

Kandi Benaya mwene Yehoyada umwana w'umugabo w'intwari w'i Kabuseli, yari yarakoze ibikomeye. Ni we wishe bene Ariyeli w'i Mowabu bombi, kandi aramanuka yicira intare mu isenga mu gihe cya shelegi.

2 Samweli 23:21

Yishe n'umugabo mwiza w'Umunyegiputa. Uwo Munyegiputa yari yitwaje icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu ntoki ze, ararimwicisha.

2 Samweli 23:22

Ibyo ni byo Benaya mwene Yehoyada yakoze, yamamara muri abo bagabo batatu b'intwari.

2 Samweli 23:23

Yarushaga icyubahiro ba bandi mirongo itatu, ariko ntagere kuri ba batatu ba mbere. Maze Dawidi amugira umutware w'abarinzi be.

2 Samweli 23:24

Asaheli murumuna wa Yowabu yari umwe muri ba babandi mirongo itatu, hamwe na Eluhanani mwene Dodo w'i Betelehemu,

2 Samweli 23:25

na Shama w'i Harodi na Elika w'i Harodi,

2 Samweli 23:26

na Helesi w'i Paluti na Ira mwene Ikeshi w'i Tekowa,

2 Samweli 23:27

na Abiyezeri w'Umunyanatoti na Mebunayi w'Umuhusha,

2 Samweli 23:28

na Salumoni Umwahohi na Maharayi w'i Netofa,

2 Samweli 23:29

na Helebu mwene Bāna w'i Netofa na Itayi mwene Ribayi w'i Gibeya y'Ababenyamini,

2 Samweli 23:30

na Benaya w'i Piratoni na Hidaya w'imigezi y'i Gāshi,

2 Samweli 23:31

na Abiyaluboni w'Umunyaraba na Azimaveti w'Umunyabahurimu,

2 Samweli 23:32

na Eliyahaba w'i Shālabini, na bene Yasheni na Yonatani,

2 Samweli 23:33

na Shāma w'i Harari na Ahiyamu mwene Sharari wa Arari,

2 Samweli 23:34

na Elifeleti mwene Ahasubayi umuhungu wa wa Munyamāka, na Eliyamu mwene Ahitofeli w'i Gilo,

2 Samweli 23:35

na Hesironi w'i Karumeli na Parayi wa Arubi,

2 Samweli 23:36

na Igalu mwene Natani w'i Soba na Bani w'i Gadi,

2 Samweli 23:37

na Seleki w'Umwamoni na Naharayi w'i Bēroti, abatwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya,

2 Samweli 23:38

na Ira w'Umuyeteri na Garebu w'Umuyeteri,

2 Samweli 23:39

na Uriya w'Umuheti. Bose ni mirongo itatu na barindwi.