2 Timoteyo 2

26 verses

2 Timoteyo 2:1

Nuko rero mwana wanjye, ukomerere mu buntu bubonerwa muri Kristo Yesu,

2 Timoteyo 2:2

kandi ibyo wanyumvanye imbere y'abahamya benshi, ubimenyeshe abantu bo kwizerwa bazashobora kubyigisha abandi.

2 Timoteyo 2:3

Ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nk'uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristo Yesu.

2 Timoteyo 2:4

Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire mu by'ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare.

2 Timoteyo 2:5

Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu mikino ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe nk'uko bitegetswe.

2 Timoteyo 2:6

Umuhinzi uhinga ni we ukwiriye kubanza kwenda ku mbuto.

2 Timoteyo 2:7

Zirikana ibyo mvuze, kuko Umwami wacu azaguha ubwenge muri byose.

2 Timoteyo 2:8

Ujye wibuka Yesu Kristo wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye nk'uko ubutumwa nahawe buvuga,

2 Timoteyo 2:9

ubwo ndenganyirizwa ndetse nkaboheshwa iminyururu nk'umugome, nyamara ijambo ry'Imana ryo ntiribohwa n'iminyururu.

2 Timoteyo 2:10

Ni cyo gituma nihanganira byose ku bw'intore z'Imana, kugira ngo na zo zibone agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu gafatanije n'ubwiza buhoraho.

2 Timoteyo 2:11

Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Niba twarapfanye na we tuzabanaho na we,

2 Timoteyo 2:12

kandi nitwihangana tuzīmana na we, naho nitumwihakana na we azatwihakana,

2 Timoteyo 2:13

kandi nubwo tutizera we ahora ari uwo kwizerwa, kuko atabasha kwivuguruza.”

2 Timoteyo 2:14

Ujye ubibutsa ibyo, ubihanangiririze imbere y'Imana ko bareka kurwanira amagambo kuko ari nta cyo bimaze, ahubwo bigusha abumva.

2 Timoteyo 2:15

Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk'ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry'ukuri.

2 Timoteyo 2:16

Ariko amagambo y'amanjwe atari ay'Imana uyazibukire, kuko abayavuga bazarushaho gushayisha,

2 Timoteyo 2:17

kandi ijambo ryabo rizaryana nk'igisebe cy'umufunzo. Muri abo ni Humenayo na Fileto,

2 Timoteyo 2:18

kuko bayobye bakava mu kuri bavuga ko umuzuko wamaze kubaho, bakubika kwizera kwa bamwe.

2 Timoteyo 2:19

Nyamara urufatiro rukomeye rw'Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry'Uwiteka ave mu bidatunganye.”

2 Timoteyo 2:20

Mu nzu y'inyumba ntihabamo ibintu by'izahabu n'iby'ifeza gusa, ahubwo habamo n'iby'ibiti n'iby'ibumba, kandi bimwe babikoresha iby'icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni.

2 Timoteyo 2:21

Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n'ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby'icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose.

2 Timoteyo 2:22

Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n'urukundo n'amahoro, ufatanije n'abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye.

2 Timoteyo 2:23

Nyamara ibibazo by'ubupfu n'iby'abaswa ntukabyemere, uzi nawe ko bibyara amahane.

2 Timoteyo 2:24

Ariko umugaragu w'Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana,

2 Timoteyo 2:25

agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka ngo ahari nibishoboka, Imana ibahe kwihana ngo bamenye ukuri,

2 Timoteyo 2:26

basinduke bave mu mutego wa Satani wabafashe mpiri , babone gukora ibyo Imana ishaka.