2 Timoteyo 3

17 verses

2 Timoteyo 3:1

Umenye yuko mu minsi y'imperuka hazaza ibihe birushya,

2 Timoteyo 3:2

kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,

2 Timoteyo 3:3

badakunda n'ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza ,

2 Timoteyo 3:4

bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,

2 Timoteyo 3:5

bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.

2 Timoteyo 3:6

Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe n'ibyaha, batwarwa n'irari ry'uburyo bwinshi,

2 Timoteyo 3:7

bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri.

2 Timoteyo 3:8

Nk'uko Yane na Yambure barwanije Mose, ni ko n'abo bagabo barwanya ukuri. Abo ni abononekaye ubwenge badashimwa ku byo kwizera.

2 Timoteyo 3:9

Ariko ntibazabasha kurengaho kuko ubupfu bwabo buzagaragarira abantu bose, nk'uko ubwa ba bandi na bwo bwagaragaye.

2 Timoteyo 3:10

Ariko wowe ho wakurikije neza inyigisho zanjye n'ingeso zanjye, n'imigambi no kwizera no kwiyumanganya, n'urukundo no kwihangana,

2 Timoteyo 3:11

no kurenganywa kenshi no kubabazwa kenshi, n'ibyambereyeho muri Antiyokiya no muri Ikoniyo n'i Lusitira, n'ibyo nihanganiye byose ndenganywa, nyamara Umwami wacu akabinkiza byose.

2 Timoteyo 3:12

Icyakora n'ubundi abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.

2 Timoteyo 3:13

Kandi abantu babi n'abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa.

2 Timoteyo 3:14

Ariko wowe ho ugume mu byo wize ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije,

2 Timoteyo 3:15

kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu.

2 Timoteyo 3:16

Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka

2 Timoteyo 3:17

kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.