2 Timoteyo 4

22 verses

2 Timoteyo 4:1

Ndagutongerera mu maso y'Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n'abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye.

2 Timoteyo 4:2

Ubwirize abantu ijambo ry'Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha,

2 Timoteyo 4:3

kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n'irari ryabo,

2 Timoteyo 4:4

kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y'ibinyoma.

2 Timoteyo 4:5

Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w'umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby'Imana.

2 Timoteyo 4:6

Kuko jyeweho maze kumera nk'ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye.

2 Timoteyo 4:7

Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.

2 Timoteyo 4:8

Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.

2 Timoteyo 4:9

Gira umwete wo kuza aho ndi vuba.

2 Timoteyo 4:10

Dema yaransigiriye kuko akunze iby'iki gihe cya none, ajya i Tesalonike. Kiresikenti na we yagiye i Galatiya, naho Tito yagiye i Dalumatiya.

2 Timoteyo 4:11

Luka ni we wenyine ukiri kumwe nanjye. Shaka Mariko umuzane, kuko angirira umumaro wo kunkorera. Kolo 4.10

2 Timoteyo 4:12

Ariko Tukiko namaze kumwohereza muri Efeso.

2 Timoteyo 4:13

Nuza uzazane umwitero nasize i Tirowa kwa Karupo n'ibitabo, ariko cyane cyane uzazane iby'impu.

2 Timoteyo 4:14

Alekizanderi, umucuzi w'imiringa yangiriye inabi nyinshi. Umwami wacu azamwitura ibikwiriye ibyo yakoze.

2 Timoteyo 4:15

Nawe umwirinde, kuko yarwanije amagambo yacu cyane.

2 Timoteyo 4:16

Mu iburana ryanjye rya mbere nta wampagarikiye, ahubwo bose barampānye. Ntibakabibarweho!

2 Timoteyo 4:17

Nyamara Umwami wacu yarampagarikiye arankomeza, kugira ngo ubutumwa bubwirizwe n'akanwa kanjye butagabanije, abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkira akanwa k'intare.

2 Timoteyo 4:18

Kandi Umwami wacu azankiza ibibi bangirira byose, andindire kugira ngo anjyane mu bwami bwe bwo mu ijuru. Icyubahiro kibe icye, iteka ryose, Amen.

2 Timoteyo 4:19

Untahirize Purisikila na Akwila, n'abo kwa Onesiforo.

2 Timoteyo 4:20

Erasito yagumye i Korinto, ariko Tirofimo namusize i Mileto arwaye.

2 Timoteyo 4:21

Gira umwete wo kuza, igihe cy'imbeho kitarasohora. Ewubulo aragutashya, na Pudenti na Lino na Kilawudiya, na bene Data bose.

2 Timoteyo 4:22

Umwami Yesu abane n'umutima wawe. Ubuntu bw'Imana bubane nawe.