Ibyakozwe 12

25 verses

Ibyakozwe 12:1

Nuko muri icyo gihe Umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi.

Ibyakozwe 12:2

Yicisha Yakobo inkota, mwene se wa Yohana.

Ibyakozwe 12:3

Abonye ko anejeje Abayuda, ariyongeza afata na Petero. Icyo gihe hari mu minsi y'imitsima idasembuwe.

Ibyakozwe 12:4

Amaze kumufata amushyira mu nzu y'imbohe, amuha abasirikare cumi na batandatu kumurinda bane bane, agira ngo azamushyīre abantu Pasika ishize.

Ibyakozwe 12:5

Nuko Petero arindirwa mu nzu y'imbohe, ariko ab'Itorero bagira umwete wo kumusabira ku Mana.

Ibyakozwe 12:6

Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y'abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y'imbohe.

Ibyakozwe 12:7

Nuko marayika w'Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati “Byuka n'ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa.

Ibyakozwe 12:8

Marayika aramubwira ati “Kenyera ukwete inkweto zawe.” Abigenza atyo. Arongera aramubwira ati “Wifubike umwitero wawe, unkurikire.”

Ibyakozwe 12:9

Arasohoka aramukurikira, ariko ntiyamenya ibyo marayika akoze ko ari iby'ukuri, ahubwo agira ngo abirose mu nzozi.

Ibyakozwe 12:10

Banyuze ku barinzi ba mbere no ku ba kabiri, bagera ku irembo rikingishijwe urugi rw'icyuma rijya mu murwa. Rurabīkingurira ubwarwo barasohoka banyura inzira imwe, uwo mwanya marayika amusiga aho.

Ibyakozwe 12:11

Petero agaruye umutima aribwira ati “Noneho menye by'ukuri yuko Umwami Imana yatumye marayika wayo, ikankura mu maboko ya Herode, ikankiza ibyo ubwoko bw'Abayuda bwategerezaga byose.”

Ibyakozwe 12:12

Akibitekereza atyo, asohora kwa Mariya nyina wa Yohana wahimbwe Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga.

Ibyakozwe 12:13

Petero akomanga ku rugi rw'irembo, umuja witwaga Rode ajya kubyumva.

Ibyakozwe 12:14

Amenya ijwi rya Petero, ibinezaneza bimubuza gukingura, nuko yirukanka asubira mu nzu ababwira yuko Petero ahagaze ku irembo.

Ibyakozwe 12:15

Baramusubiza bati “Urasaze!” Ariko akomeza guhamya ko ari koko. Bati “Ahubwo ni marayika we.”

Ibyakozwe 12:16

Ariko Petero akomeza gukomanga, bakinguye basanga ari we koko barumirwa.

Ibyakozwe 12:17

Arabamama, abasobanurira uko Umwami Imana yamukuye mu nzu y'imbohe, arababwira ati “Mubitekerereze Yakobo na bene Data bandi.” Arasohoka ajya ahandi.

Ibyakozwe 12:18

Bukeye abasirikare bashiguka imitima cyane, bananirwa kumenya uko Petero yabaye.

Ibyakozwe 12:19

Herode na we amushatse aramubura abaza abo barinzi, ategeka ko babīca. Ava i Yudaya ajya i Kayisariya, aba ari ho aba.

Ibyakozwe 12:20

Bukeye Herode arakarira ab'i Tiro n'i Sidoni, ariko bahuza inama baramusanga, bahongera Bulasito umutware w'abashashi b'umwami, basaba amahoro kuko igihugu cyabo cyahahaga mu cy'Umwami Herode.

Ibyakozwe 12:21

Nuko ku munsi wategetswe Herode yambara imyenda y'ubugabe, yicara ku ntebe y'ubwami arabaganirira.

Ibyakozwe 12:22

Abantu barasakuza bati “Yemwe noneho ni ijwi ry'Imana, si iry'umuntu!”

Ibyakozwe 12:23

Ariko muri ako kanya marayika w'Umwami Imana aramukumbanya kuko adahaye Imana icyubahiro, aherako agwa inyo umwuka urahera.

Ibyakozwe 12:24

Ariko ijambo ry'Imana riragwira riramamara.

Ibyakozwe 12:25

Kandi Barinaba na Sawuli bamaze kubashyikiriza za mfashanyo bahawe, bava i Yerusalemu basubirayo, bajyana Yohana wahimbwe Mariko.