Ibyakozwe 11

30 verses

Ibyakozwe 11:1

Intumwa na bene Data bari i Yudaya bumvise yuko abanyamahanga na bo bemeye ijambo ry'Imana,

Ibyakozwe 11:2

nuko Petero azamutse i Yerusalemu abo mu bakebwe bajya impaka na we bati

Ibyakozwe 11:3

“Ko wagendereye abatakebwe, ugasangira na bo?”

Ibyakozwe 11:4

Petero aterura amagambo, abibasobanurira uko bikurikirana ati

Ibyakozwe 11:5

“Nari mu mudugudu witwa Yopa nsenga, nerekwa nko mu nzozi ikintu gisa n'umwenda w'umukomahasi kimanuka kivuye mu ijuru, gifashwe ku binyita bine kinzaho.

Ibyakozwe 11:6

Ndagitumbira ndacyitegereza, mbonamo ibigenza amaguru ane byo mu isi, n'inyamaswa z'inkazi, n'ibikururuka hasi, n'ibiguruka mu kirere.

Ibyakozwe 11:7

Kandi numva ijwi rimbwira riti ‘Haguruka Petero, ubage urye.’

Ibyakozwe 11:8

Nanjye nti ‘Oya Mwami, kuko ikizira cyangwa igihumanya kitigeze kugera mu kanwa kanjye.’

Ibyakozwe 11:9

Maze ijwi rivugiye mu ijuru rinsubiza ubwa kabiri riti ‘Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.’

Ibyakozwe 11:10

Biba bityo gatatu, nuko byose birazamurwa bisubizwa mu ijuru.

Ibyakozwe 11:11

Uwo mwanya abagabo batatu bavuye i Kayisariya bantumweho, bahagarara imbere y'inzu twari turimo.

Ibyakozwe 11:12

Umwuka antegeka kujyana na bo ntaruhije nshidikanya. Kandi bene Data aba uko ari batandatu, turajyana twinjira mu nzu y'uwo mugabo.

Ibyakozwe 11:13

Adutekerereza uko yabonye marayika mu nzu ye ahagaze amubwira ati ‘Tuma i Yopa, utumire Simoni wahimbwe Petero,

Ibyakozwe 11:14

azakubwira amagambo azagukizanya n'abo mu rugo rwawe bose.’

Ibyakozwe 11:15

Nteruye amagambo, Umwuka Wera arabamanukira nk'uko natwe yatumanukiye bwa mbere.

Ibyakozwe 11:16

Nibuka rya jambo ry'Umwami Yesu, iryo yavugaga ati ‘Yohana yababatirishaga amazi, ariko mwebweho muzabatirishwa Umwuka Wera.’

Ibyakozwe 11:17

Nuko ubwo Imana yabahaye impano ihwanye n'iyo natwe twahawe, ubwo twizeraga Umwami Yesu Kristo, ndi nde wo kuvuguruza Imana?”

Ibyakozwe 11:18

Bumvise ibyo barihorera, bahimbaza Imana bati “Nuko noneho Imana ihaye n'abanyamahanga kwihana, kugira ngo na bo bahabwe ubugingo.”

Ibyakozwe 11:19

Nuko abatatanijwe n'akarengane katewe n'ibya Sitefano bagera i Foyinike n'i Kupuro no muri Antiyokiya, ari nta wundi babwira ijambo keretse Abayuda bonyine.

Ibyakozwe 11:20

Ariko bamwe muri bo b'i Kupuro n'ab'i Kurene bageze muri Antiyokiya, bavugana n'Abagiriki na bo bababwira ubutumwa bwiza bw'Umwami Yesu.

Ibyakozwe 11:21

Ukuboko k'Umwami kuba kumwe na bo, abantu benshi barizera bahindukirira Umwami.

Ibyakozwe 11:22

Iyo nkuru irumvikana igera mu matwi y'itorero ry'i Yerusalemu, batuma Barinaba muri Antiyokiya.

Ibyakozwe 11:23

Asohoyeyo kandi abonye ubuntu bw'Imana aranezerwa, abahugura bose ati “Mugume mu Mwami Yesu mumaramaje mu mitima yanyu.”

Ibyakozwe 11:24

Kuko Barinaba yari umunyangesonziza, wuzuye Umwuka Wera no kwizera. Abantu benshi bongererwa Umwami Yesu.

Ibyakozwe 11:25

Bukeye avayo ajya i Taruso gushaka Sawuli,

Ibyakozwe 11:26

amubonye amujyana mu Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n'ab'Itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo.

Ibyakozwe 11:27

Muri iyo minsi abahanuzi bava i Yerusalemu, bajya mu Antiyokiya.

Ibyakozwe 11:28

Nuko umwe muri bo witwaga Agabo, arahaguruka arahanura abwirijwe n'Umwuka ati “Inzara nyinshi izatera mu isi yose.” (Ni yo yateye ku ngoma ya Kilawudiyo.)

Ibyakozwe 11:29

Nuko abigishwa bagambirira koherereza bene Data batuye i Yudaya imfashanyo, umuntu wese akurikije ubutunzi bwe.

Ibyakozwe 11:30

Babigenza batyo, babyoherereza abakuru babihaye Barinaba na Sawuli.