Ibyakozwe 14

28 verses

Ibyakozwe 14:1

Pawulo na Barinaba bari muri Ikoniyo binjirana mu isinagogi y'Abayuda, bavuga amagambo atuma Abayuda n'Abagiriki benshi cyane bizera.

Ibyakozwe 14:2

Ariko Abayuda batizeye boshya imitima y'abanyamahanga, bayangisha bene Data.

Ibyakozwe 14:3

Nuko bamara iminsi myinshi bavuga bashize amanga, biringiye Umwami Yesu uhamya ijambo ry'ubuntu bwe, abaha gukora ibimenyetso n'ibitangaza.

Ibyakozwe 14:4

Ariko abantu bo muri uwo mudugudu birema ibice, bamwe bajya ku Bayuda, abandi bajya ku ntumwa.

Ibyakozwe 14:5

Aho bigeze abanyamahanga n'Abayuda, na bo hamwe n'abatware babo bagerageza gutera intumwa, ngo bazigirire nabi no kubicisha amabuye,

Ibyakozwe 14:6

ariko zirabimenya zihungira i Lusitira n'i Derube, imidugudu y'i Lukawoniyo, no mu gihugu gihereranye na ho,

Ibyakozwe 14:7

zigumayo zibwira abantu ubutumwa bwiza.

Ibyakozwe 14:8

I Lusitira hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, ntabwo yari yarigeze atambuka.

Ibyakozwe 14:9

Uwo yumvise Pawulo avuga na we amuhanze amaso, abona ko afite kwizera kwamuhesha gukizwa.

Ibyakozwe 14:10

Avuga ijwi rirenga ati “Byuka uhagarike ibirenge byawe weme.” Arabambaduka aratambuka.

Ibyakozwe 14:11

Abahateraniye babonye icyo Pawulo akoze, bavuga ijwi rirenga mu Runyalukayoniya bati “Imana zitumanukiyemo zishushanije n'abantu.”

Ibyakozwe 14:12

Maze Barinaba bamwita Zewu, na Pawulo bamwita Herume, kuko ari we warushaga kuvuga.

Ibyakozwe 14:13

Nuko umutambyi wa Zewu, ari yo yari ifite urusengero rwayo imbere y'umudugudu, azana amapfizi yambaye imyishywa ku irembo ry'umudugudu, ashaka gutamba igitambo we na rubanda rwari ruhari.

Ibyakozwe 14:14

Ariko intumwa Barinaba na Pawulo babyumvise bashishimura imyenda, baturumbukira muri rubanda bavuga ijwi rirenga bati

Ibyakozwe 14:15

“Mwa bagabo mwe, ni iki gitumye mugira mutyo? Natwe turi abantu buntu, tumeze nkamwe kandi turababwira ubutumwa bwiza, ngo mureke ibyo bitagira icyo bibamarira muhindukirire Imana ihoraho, yaremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose,

Ibyakozwe 14:16

ari na yo yakundiye amahanga yose mu bihe byashize kugendera mu migenzo yayo.

Ibyakozwe 14:17

Ariko ntiyīrekeraho itagira icyo kuyihamya, kuko yabagiriraga neza mwese, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha imyaka myiza ikabahaza ibyokurya, ikuzuza imitima yanyu umunezero.”

Ibyakozwe 14:18

Bamaze kuvuga ibyo, babuza rubanda gutamba ibitambo ariko bibaruhije cyane.

Ibyakozwe 14:19

Ariko Abayuda bavuye muri Antiyokiya no muri Ikoniyo baraza boshya rubanda, batera Pawulo amabuye, bamukurubanira inyuma y'umudugudu bibwira ko yapfuye.

Ibyakozwe 14:20

Abigishwa bamugose, arabyuka asubira mu mudugudu. Bukeye bwaho avayo, ajyana na Barinaba i Derube.

Ibyakozwe 14:21

Bamaze kubwira abantu ubutumwa bwiza muri uwo mudugudu no guhindura benshi abigishwa, basubira i Lusitira no muri Ikoniyo no mu Antiyokiya,

Ibyakozwe 14:22

bakomeza imitima y'abigishwa, babahugura ngo bagumirize kwizera. Bababwira uburyo dukwiriye guca mu makuba menshi, niba dushaka kwinjira mu bwami bw'Imana.

Ibyakozwe 14:23

Nuko bamaze kubatoraniriza abakuru mu matorero yose, basenga biyiriza ubusa, babaragiza Umwami Yesu uwo bizeye.

Ibyakozwe 14:24

Banyura i Pisidiya bagera i Pamfiliya.

Ibyakozwe 14:25

Bamaze kuvuga ijambo ry'Imana i Peruga, baramanuka bajya muri Ataliya.

Ibyakozwe 14:26

Batsukira aho barambuka bafata mu Antiyokiya, aho bari bararagirijwe ubuntu bw'Imana ku bw'umurimo barangije.

Ibyakozwe 14:27

Bagezeyo bateranya Itorero, babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose, n'uko yugururiye abanyamahanga irembo ryo kwizera.

Ibyakozwe 14:28

Bamarayo iminsi myinshi bari hamwe n'abigishwa.