Ibyakozwe 15

41 verses

Ibyakozwe 15:1

Nuko abantu bamwe bavuye i Yudaya bigishaga bene Data bati “Nimudakebwa nk'uko umugenzo wa Mose uri, ntimubasha gukizwa.”

Ibyakozwe 15:2

Habaho impaka nyinshi n'imburanya kuri Pawulo na Barinaba n'abo bantu, maze bene Data bahuza inama yo gutuma Pawulo na Barinaba n'abandi muri bo, kujya i Yerusalemu ku ntumwa n'abakuru kugira ngo bajye inama y'izo mpaka.

Ibyakozwe 15:3

Abo bamaze guherekezwa n'Itorero banyura i Foyinike n'i Samariya, basobanurira bene Data uburyo abanyamahanga bahindukiriye Imana. Ibyo bituma bose banezerwa umunezero mwinshi.

Ibyakozwe 15:4

Basohoye i Yerusalemu, ab'Itorero n'intumwa n'abakuru barabākīra. Nuko na bo babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose.

Ibyakozwe 15:5

Ariko bamwe bo mu gice cy'Abafarisayo bizeye barahaguruka, bavuga yuko abanyamahanga bakwiriye gukebwa no gutegekwa kwitondera amategeko ya Mose.

Ibyakozwe 15:6

Intumwa n'abakuru bateranira kujya inama y'ayo magambo.

Ibyakozwe 15:7

Habaho imburanya nyinshi, maze Petero arahaguruka, arababwira ati “Bagabo bene Data, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo akanwa kanjye abe ari ko abanyamahanga bumvamo ijambo ry'ubutumwa bwiza bizere.

Ibyakozwe 15:8

Imana irondōra imitima y'abantu yarabahamije, ubwo yabahaye Umwuka Wera nk'uko yamuduhaye natwe.

Ibyakozwe 15:9

Ntiyashyiraho itandukaniro ryacu na bo, ahubwo yogesheje imitima yabo kwizera.

Ibyakozwe 15:10

Nuko ni iki gitumye mugerageza Imana, mwikoreza abigishwa imitwaro ba sogokuruza batashoboye kwikorera, ndetse natwe ni uko?

Ibyakozwe 15:11

Ahubwo twizera yuko ubuntu bw'Umwami Yesu ari bwo buzadukiza, nk'uko na bo bazakizwa na bwo.”

Ibyakozwe 15:12

Abahateraniye bose barahora, bumva uko Barinaba na Pawulo babatekerereza ibimenyetso n'ibitangaza byose Imana yabahaye gukora mu banyamahanga.

Ibyakozwe 15:13

Barangije kuvuga Yakobo aravuga ati “Bagabo bene Data, munyumve.

Ibyakozwe 15:14

Simoni yabatekerereje uko Imana yatangiye kugenderera abanyamahanga, kubatoranyamo ubwoko bwo kūbaha izina ryayo.

Ibyakozwe 15:15

Amagambo y'abahanuzi ahura n'ibyo nk'uko byanditswe ngo

Ibyakozwe 15:16

‘Hanyuma y'ibyo nzahindukira, Nongere nubake inzu ya Dawidi yaguye, Nzasana ahasenyutse hayo nyihagarike,

Ibyakozwe 15:17

Kugira ngo abantu basigaye bashakane Uwiteka, N'abanyamahanga bose bitirirwe izina ryanjye.

Ibyakozwe 15:18

Ni ko Uwiteka avuga, ari we ukora ibyo byose, Abimenye uhereye kera kose.’

Ibyakozwe 15:19

“Ni cyo gitumye ku bwanjye ntegeka ko tureka kurushya abo mu banyamahanga bahindukirira Imana,

Ibyakozwe 15:20

ahubwo tubandikire ngo bareke ibihumanya by'ibishushanyo bisengwa, no gusambana, n'ibinizwe, n'amaraso,

Ibyakozwe 15:21

kuko uhereye kera kose Mose afite mu midugudu yose ababwiriza ibye, bisomerwa mu masinagogi ku masabato yose.”

Ibyakozwe 15:22

Maze intumwa n'abakuru hamwe n'ab'Itorero bose bashima gutoranya abagabo muri bo: ni Yuda witwaga Barisaba na Sila, abantu bakomeye muri bene Data ngo babatumane na Pawulo na Barinaba muri Antiyokiya.

Ibyakozwe 15:23

Bandika urwandiko bararubaha, rwanditsemo ngo “Intumwa na bene Data bakuru turabatashya, bene Data bo mu banyamahanga bari muri Antiyokiya n'i Siriya n'i Kilikiya.

Ibyakozwe 15:24

Kuko twumvise yuko abantu bavuye muri twe bababwiye amagambo yo guhagarika imitima yanyu, no kuyitera gushidikanya kandi tutabibategetse,

Ibyakozwe 15:25

twashimye guhuza inama yo gutoranya aba bagabo no kubabatumanaho, n'abo dukunda Barinaba na Pawulo,

Ibyakozwe 15:26

abantu bahaze amagara yabo ku bw'izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo.

Ibyakozwe 15:27

Nuko dutumye Yuda na Sila, na bo ubwabo bazababwira n'ururimi bimwe n'ibi.

Ibyakozwe 15:28

Umwuka Wera hamwe natwe, twashimye kutabīkoreza undi mutwaro wose keretse ibi bikwiriye:

Ibyakozwe 15:29

kwirinda inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n'amaraso, n'ibinizwe, no gusambana. Ibyo nimubyirinda muzaba mukoze neza. Nuko murabeho.”

Ibyakozwe 15:30

Nuko bamaze gusezererwa baramanuka bajya muri Antiyokiya, bateranya Itorero babaha urwandiko.

Ibyakozwe 15:31

Barusomye bishimira uko guhugurwa.

Ibyakozwe 15:32

Yuda na Sila kuko na bo bari abahanuzi, bahugūza bene Data amagambo menshi barabakomeza.

Ibyakozwe 15:33

Bamaze iminsi bene Data babasezerera amahoro, ngo basubire ku babatumye. [

Ibyakozwe 15:34

Ariko Sila we ashima gusigarayo.]

Ibyakozwe 15:35

Pawulo na Barinaba na bo baguma muri Antiyokiya, bigisha abantu bababwira ijambo ry'Umwami Yesu, bafatanyije n'abandi benshi.

Ibyakozwe 15:36

Hashize iminsi Pawulo abwira Barinaba ati “Dusubire tugenderere bene Data bo mu midugudu yose, aho twavuze ijambo ry'Umwami Yesu tumenye uko bameze.”

Ibyakozwe 15:37

Barinaba ashaka kujyana na Yohana witwaga Mariko,

Ibyakozwe 15:38

ariko Pawulo ntiyashima kumujyana, kuko yabahanye i Pamfiliya ntajyane na bo mu murimo.

Ibyakozwe 15:39

Nuko bagira intonganya nyinshi bituma batandukana, Barinaba ajyana Mariko atsukiraho, arambuka afata i Kupuro.

Ibyakozwe 15:40

Pawulo na we atoranya Sila, avayo bene Data bamaze kumuragiza ubuntu bw'Umwami Yesu.

Ibyakozwe 15:41

Anyura i Siriya n'i Kilikiya, akomeza amatorero.