Ibyakozwe 2

47 verses

Ibyakozwe 2:1

Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima.

Ibyakozwe 2:2

Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk'uw'umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo.

Ibyakozwe 2:3

Haboneka indimi zīgabanije zisa n'umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo.

Ibyakozwe 2:4

Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Umwuka yabahaye kuzivuga.

Ibyakozwe 2:5

Muri Yerusalemu habaga Abayuda b'abaturage b'abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y'ijuru.

Ibyakozwe 2:6

Uwo muriri ubaye abantu benshi baraterana, batangazwa n'uko umuntu wese yumvise ba bandi bavuga ururimi rw'iwabo.

Ibyakozwe 2:7

Barumirwa bose baratangara bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya?

Ibyakozwe 2:8

None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z'iwacu za kavukire?

Ibyakozwe 2:9

Kandi turi Abapariti n'Abamedi n'Abanyelamu, n'abatuye i Mezopotamiya n'i Yudaya, n'i Kapadokiya n'i Ponto no muri Asiya,

Ibyakozwe 2:10

n'i Furugiya n'i Pamfiliya no muri Egiputa, no mu gihugu cy'i Libiya gihereranye n'i Kurene, n'Abaroma b'abashyitsi n'Abayuda n'abakomeza idini yabo,

Ibyakozwe 2:11

kandi n'Abakirete n'Abarabu, turabumva bavuga ibitangaza by'Imana mu ndimi z'iwacu.”

Ibyakozwe 2:12

Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati “Mbese ibi ni ibiki?”

Ibyakozwe 2:13

Abandi barabanegura bati “Basinze ihira.”

Ibyakozwe 2:14

Ariko Petero ahagararana n'abo cumi n'umwe, ababwiza ijwi rirenga ati “Yemwe bagabo b'i Yudaya n'abatuye i Yerusalemu mwese mwe, ibi mubimenye kandi mwumvirize amagambo yanjye.

Ibyakozwe 2:15

Aba ntibasinze nk'uko mwibwira kuko ubu ari isaha ya gatatu y'umunsi,

Ibyakozwe 2:16

ahubwo ibyo mureba ibi byavuzwe n'umuhanuzi Yoweli ngo

Ibyakozwe 2:17

‘Imana iravuze iti: Uku ni ko bizaba mu minsi y'imperuka, Nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose, Kandi abahungu n'abakobwa banyu bazahanura, N'abasore banyu bazerekwa, N'abakambwe babarimo bazarota.

Ibyakozwe 2:18

Ndetse n'abagaragu banjye n'abaja banjye muri iyo minsi, Nzabasukira ku Mwuka wanjye bazahanura.

Ibyakozwe 2:19

Nzashyira amahano mu ijuru hejuru, Nshyire n'ibimenyetso mu isi hasi, Amaraso n'umuriro no gucumba k'umwotsi.

Ibyakozwe 2:20

Izuba rizahinduka umwijima, N'ukwezi guhinduke amaraso, Uwo munsi mukuru kandi utangaje w'Uwiteka utaraza.

Ibyakozwe 2:21

Kandi umuntu wese uzambaza izina ry'Uwiteka azakizwa.’

Ibyakozwe 2:22

“Yemwe bagabo ba Isirayeli mwe, nimwumve aya magambo: Yesu w'i Nazareti, wa muntu Imana yabahamirishije imirimo ikomeye n'ibitangaza n'ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu nk'uko mubizi ubwanyu,

Ibyakozwe 2:23

uwo muntu amaze gutangwa nk'uko Imana yabigambiriye, ibimenye bitari byaba, mwamubambishije amaboko y'abagome muramwica.

Ibyakozwe 2:24

Ariko Imana yaramuzuye ibohoye umubabaro uterwa n'urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo.

Ibyakozwe 2:25

Kuko Dawidi yavuze iby'uwo ati ‘Nabonye Umwami ari imbere yanjye iteka ryose, Kuko ari iburyo bwanjye ngo ntanyeganyezwa.

Ibyakozwe 2:26

Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, Ururimi rwanjye rukīshima, Kandi n'umubiri wanjye uzaruhuka wiringiye ibizaba.

Ibyakozwe 2:27

Kuko utazarekera ubugingo bwanjye ikuzimu, Cyangwa ngo uhāne Uwera wawe abone kubora.

Ibyakozwe 2:28

Wamenyesheje inzira y'ubugingo, Uzanyuzuza umunezero kuko ndi imbere yawe.’

Ibyakozwe 2:29

“Bagabo bene Data, nta kimbuza kubabwira nshize amanga ibya sogokuruza mukuru Dawidi, yuko yapfuye agahambwa ndetse n'igituro cye kiracyari iwacu n'ubu.

Ibyakozwe 2:30

Nuko rero, kuko yari umuhanuzi akamenya ko Imana yamurahiye indahiro, yuko izamuha umwe mu buzukuruza be ngo abe ari we usubira ku ngoma ye,

Ibyakozwe 2:31

yavugaga ibyo kuzuka kwa Kristo abibonye bitari byaba. Ni cyo cyatumye avuga ko atārekewe ikuzimu, kandi ngo n'umubiri we nturakabora.

Ibyakozwe 2:32

Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese turi abagabo bo guhamya ibyo.

Ibyakozwe 2:33

Nuko amaze kuzamurwa n'ukuboko kw'iburyo kw'Imana, no guhabwa na Se ibyo yasezeranije ari byo Mwuka Wera, none asutse icyo mureba kandi mwumva.

Ibyakozwe 2:34

Kuko atari Dawidi wazamutse mu ijuru, ahubwo ubwe yaravuze ati ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati: Icara iburyo bwanjye,

Ibyakozwe 2:35

Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.’

Ibyakozwe 2:36

“Nuko abo mu muryango wa Isirayeli bose, nibamenye badashidikanya yuko Yesu uwo mwabambye, Imana yamugize Umwami na Kristo.”

Ibyakozwe 2:37

Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n'izindi ntumwa bati “Bagabo bene Data, mbese tugire dute?”

Ibyakozwe 2:38

Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y'Umwuka Wera,

Ibyakozwe 2:39

kuko isezerano ari iryanyu n'abana banyu n'abari kure bose, abazahamagarwa n'Umwami Imana yacu.”

Ibyakozwe 2:40

Nuko akomeza kubahamiriza n'andi magambo menshi, arabahugura ati “Mwikize ab'iki gihe bīyobagiza.”

Ibyakozwe 2:41

Nuko abemeye amagambo ye barabatizwa, abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk'ibihumbi bitatu.

Ibyakozwe 2:42

Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga.

Ibyakozwe 2:43

Abantu bose bagira ubwoba, nuko intumwa zikora ibitangaza n'ibimenyetso byinshi.

Ibyakozwe 2:44

Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose,

Ibyakozwe 2:45

ubutunzi bwabo n'ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk'uko umuntu akennye.

Ibyakozwe 2:46

Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n'umutima uhuye, n'iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishāma

Ibyakozwe 2:47

bahimbaza Imana, bashimwa n'abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.