Ibyakozwe 3

26 verses

Ibyakozwe 3:1

Nuko Petero na Yohana barazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga, ari cyo saa cyenda.

Ibyakozwe 3:2

Hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, yarahekwaga agashyirwa ku irembo ry'urusengero ryitwa Ryiza, kugira ngo asabirize abinjira mu rusengero.

Ibyakozwe 3:3

Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bamuhe.

Ibyakozwe 3:4

Petero na Yohana baramutumbira, Petero aramubwira ati “Uturebe.”

Ibyakozwe 3:5

Abītaho agira ngo hari icyo bamuha.

Ibyakozwe 3:6

Petero aramubwira ati “Ifeza n'izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, haguruka ugende.”

Ibyakozwe 3:7

Maze amufata ukuboko kw'iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n'ubugombambari birakomera,

Ibyakozwe 3:8

arabandaduka arahagarara, aratambuka yinjirana na bo mu rusengero, atambuka yitera hejuru ashima Imana.

Ibyakozwe 3:9

Abantu bose babona agenda ashima Imana,

Ibyakozwe 3:10

baramumenya ko ari we wajyaga yicara ku irembo ry'urusengero ryitwaga Ryiza asabiriza ngo bamuhe, barumirwa cyane batangazwa n'ibimubayeho.

Ibyakozwe 3:11

Agifashe Petero na Yohana abantu bose birukankira kuri bo, bateranira ku ibaraza ryitwa irya Salomo bumiwe cyane.

Ibyakozwe 3:12

Petero abibonye abaza abo bantu ati “Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk'aho ari imbaraga zacu cyangwa kūbaha Imana kwacu, biduhaye kumugendesha?

Ibyakozwe 3:13

Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yashimishije Umugaragu wayo Yesu, uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, amaze guca urubanza rwo kumurekura.

Ibyakozwe 3:14

Ariko mwihakana Uwera kandi Umukiranutsi, musaba ko bababohorera umwicanyi,

Ibyakozwe 3:15

nuko wa Mukuru w'ubugingo muramwica, ariko Imana iramuzura. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo.

Ibyakozwe 3:16

“Kandi uyu, uwo mureba kandi muzi, kuko yizeye izina ry'Uwo ni ryo rimuhaye imbaraga, kandi kwizera ahawe n'Uwo ni ko kumukirije rwose imbere yanyu mwese.

Ibyakozwe 3:17

Kandi none bene Data, nzi yuko mwabikoze mutabizi, n'abatware banyu na bo ni uko.

Ibyakozwe 3:18

Ariko ibyo Imana yahanuriye mu kanwa k'abahanuzi bose yuko Kristo wayo azababazwa, ibyo yabishohoje ityo.

Ibyakozwe 3:19

Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana,

Ibyakozwe 3:20

itume Yesu ari we Kristo wabatoranirijwe kera,

Ibyakozwe 3:21

uwo ijuru rikwiriye kwakira kugeza ibihe ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk'uko Imana yavugiye mu kanwa k'abahanuzi bera bayo bose uhereye kera kose.

Ibyakozwe 3:22

Mose yaravuze ati ‘Umwami Imana izabahagurukiriza umuhanuzi muri bene wanyu umeze nkanjye, nuko muzamwumvire mu byo azababwira byose.

Ibyakozwe 3:23

Nuko rero, umuntu wese utazumvira uwo muhanuzi azarimburwa mu bantu.’

Ibyakozwe 3:24

“Kandi n'abahanuzi bose, uhereye kuri Samweli n'abamukurikiyeho, uko bahanuye bose ni na ko bajyaga bavuga iby'iyi minsi.

Ibyakozwe 3:25

Namwe muri abana b'abahanuzi, kandi muri ab'isezerano Imana yasezeranye na ba sekuruza wanyu, ibwira Aburahamu iti ‘Mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.’

Ibyakozwe 3:26

Ni mwebwe Imana yabanje gutumaho Umugaragu wayo imaze kumuzura, kugira ngo abahe umugisha abahindure, umuntu wese ngo ave mu byaha bye.”