Ibyakozwe 20

38 verses

Ibyakozwe 20:1

Imidugararo imaze gushira, Pawulo atumira abigishwa arabahugura, abasezeraho avayo ajya i Makedoniya.

Ibyakozwe 20:2

Anyura muri ibyo bihugu abahuguza amagambo menshi, ajya i Bugiriki

Ibyakozwe 20:3

amarayo amezi atatu, maze Abayuda bajya inama yo kumutera yenda gutsura ngo yambuke ajye i Siriya. Ni cyo cyatumye agambirira kujyayo anyuze i Makedoniya.

Ibyakozwe 20:4

Abajyanaga na we ni Sopatero mwene Puro w'i Beroya, na Arisitariko na Sekondo b'i Tesalonike, na Gayo w'i Derube, na Timoteyo na Tukiko na Tirofimo bo mu Asiya.

Ibyakozwe 20:5

Batubanziriza imbere baturindirira i Tirowa.

Ibyakozwe 20:6

Tuva i Filipi nyuma y'iminsi y'imitsima idasembuwe, turatsuka tubasanga i Tirowa hashize iminsi itanu, nuko tumarayo karindwi.

Ibyakozwe 20:7

Ku wa mbere w'iminsi irindwi duteranira kumanyagura imitsima, Pawulo arabaganirira ashaka kuvayo mu gitondo, akomeza amagambo ageza mu gicuku.

Ibyakozwe 20:8

Kandi hariho amatabaza menshi mu cyumba cyo hejuru, aho twari duteraniye.

Ibyakozwe 20:9

Umusore witwaga Utuko yari yicaye mu idirishya, arasinzira cyane. Nuko Pawulo akomeza kuganira amagambo menshi biratinda, Utuko arahunyiza ava mu cyumba cyo hejuru aragwa, basanga amaze gupfa baramuterura.

Ibyakozwe 20:10

Pawulo aramanuka amwubama hejuru, aramuhobera ati “Mwiboroga kuko ubugingo bwe bumurimo.”

Ibyakozwe 20:11

Amaze gusubira muri icyo cyumba cyo hejuru, amanyura umutsima aryaho, akomeza kubaganiriza byinshi kugeza mu museso maze aragenda.

Ibyakozwe 20:12

Bazana uwo muhungu ari muzima, birabanezeza cyane.

Ibyakozwe 20:13

Ariko twebweho tujya imbere tugera ku nkuge, turatsuka twambukira kujya muri Aso, aho twashakaga guturirira Pawulo kuko ari ko twari twanoganije na we, ashaka guca iy'ubutaka wenyine.

Ibyakozwe 20:14

Adusanze muri Aso turamuturira, turambuka dufata i Mitulene.

Ibyakozwe 20:15

Tuvayo bukeye bwaho tugera ahateganye n'i Kiyo, ku munsi wa gatatu dufata i Samo, ku wa kane dufata i Mileto,

Ibyakozwe 20:16

kuko Pawulo yari yagambiriye kunyura bugufi bwa Efeso, ariko aromboreje kugira ngo adatinda muri Asiya, kuko yihutaga kugira ngo niba bishoboka umunsi wa Pentekote uzabe ari i Yerusalemu.

Ibyakozwe 20:17

Ari i Mileto atumira abakuru b'Itorero ryo muri Efeso.

Ibyakozwe 20:18

Bamaze kuza arababwira ati “Ubwanyu muzi uko nabanaga namwe iteka ryose, uhereye umunsi natangiriye kujya muri Asiya,

Ibyakozwe 20:19

nkorera Umwami nicisha bugufi cyane kandi ndira, nterwa ibingerageza n'inama z'Abayuda.

Ibyakozwe 20:20

Kandi muzi yuko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira, cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe.

Ibyakozwe 20:21

Nahamirije Abayuda n'Abagiriki kwihana imbere y'Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.

Ibyakozwe 20:22

None dore ngiye i Yerusalemu mboshywe mu mutima, ibizambaho ngezeyo simbizi,

Ibyakozwe 20:23

keretse yuko Umwuka Wera ampamiririza mu midugudu yose, yuko ingoyi n'imibabaro bintegererejeyo.

Ibyakozwe 20:24

Ariko sinita ku bugingo bwanjye ngo nibwire ko ari ubw'igiciro kuri jye, kuko nkwiriye kurangiza urugendo rwanjye n'umurimo nahawe n'Umwami Yesu, wo guhamya ubutumwa bwiza bw'ubuntu bw'Imana.

Ibyakozwe 20:25

“None dore nzi yuko mutazongera kumbona, abo nanyuzemo mwese mbabwiriza iby'ubwami bw'Imana.

Ibyakozwe 20:26

Ni cyo gituma mbahamiriza uyu munsi yuko amaraso ya bose atandiho,

Ibyakozwe 20:27

kuko ntikenze mbabwira ibyo Imana yagambiriye byose.

Ibyakozwe 20:28

Mwirinde ubwanyu, murinde n'umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry'Imana, iryo yaguze amaraso yayo.

Ibyakozwe 20:29

Nzi yuko nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo ntababarire umukumbi.

Ibyakozwe 20:30

Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye, kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo.

Ibyakozwe 20:31

Nuko rero mube maso, mwibuke yuko namaze imyaka itatu ndahwema ku manywa na nijoro, guhugura umuntu wese muri mwe ndira.

Ibyakozwe 20:32

“Kandi none mbaragije Imana n'ijambo ry'ubuntu bwayo, ribasha kubūbaka no kubahāna ibiragwa n'abejejwe bose.

Ibyakozwe 20:33

Sinifuje ikintu cy'umuntu wese, ari ifeza cyangwa izahabu cyangwa imyenda.

Ibyakozwe 20:34

Ubwanyu muzi yuko aya maboko yanjye ari yo yankenuraga ibyo nkennye, n'abo twari turi kumwe.

Ibyakozwe 20:35

Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’ ”

Ibyakozwe 20:36

Amaze kuvuga atyo, arapfukama asengana na bo bose.

Ibyakozwe 20:37

Bose bararira cyane, Pawulo bamugwa mu ijosi baramusoma.

Ibyakozwe 20:38

Cyane cyane bababajwe n'ijambo yababwiye yuko batazongera kumubona. Nuko baramuherekeza bamugeza ku nkuge.