Ibyakozwe 19

41 verses

Ibyakozwe 19:1

Apolo ari i Korinto, Pawulo anyura mu bihugu byo haruguru asohora muri Efeso, asangayo abigishwa bamwe.

Ibyakozwe 19:2

Arababaza ati “Mwahawe Umwuka Wera, mutangiye kwizera?” Baramusubiza bati “Ntabwo twari twumva yuko Umwuka Wera yaje.”

Ibyakozwe 19:3

Arababaza ati “Mwabatijwe mubatizo ki?” Baramusubiza bati “Umubatizo wa Yohana.”

Ibyakozwe 19:4

Pawulo ati “Yohana yabatije umubatizo wo kwihana, abwira abantu kwizera uzaza hanyuma ye, ari we Yesu.”

Ibyakozwe 19:5

Babyumvise batyo babatizwa mu izina ry'Umwami Yesu.

Ibyakozwe 19:6

Pawulo amaze kubarambikaho ibiganza Umwuka Wera abazaho, bavuga izindi ndimi barahanura.

Ibyakozwe 19:7

Abo bantu bose bari nka cumi na babiri.

Ibyakozwe 19:8

Yinjira mu isinagogi, amara amezi atatu avuga ashize amanga, ajya impaka na bo abemeza iby'ubwami bw'Imana.

Ibyakozwe 19:9

Ariko bamwe binangiye imitima banga kwizera, batukira Inzira ya Yesu imbere y'abantu. Ava muri bo arobanura abigishwa, iminsi yose agīra impaka mu nzu yo kwigishirizamo ya Turano.

Ibyakozwe 19:10

Agumya kugira atyo amara imyaka ibiri. Nuko abatuye muri Asiya bose bumva ijambo ry'Umwami Yesu, Abayuda n'Abagiriki.

Ibyakozwe 19:11

Kandi Imana yakoreshaga amaboko ya Pawulo ibitangaza bikomeye.

Ibyakozwe 19:12

Ndetse bashyīraga abarwayi ibitambaro n'imyenda bivuye ku mubiri we bagakira indwara zabo, abadayimoni bakabavamo.

Ibyakozwe 19:13

Ariko inzererezi zimwe zo mu Bayuda na zo zirukanaga abadayimoni, zīhimbira kuvugira izina ry'Umwami Yesu ku batewe n'abadayimoni ziti “Ndabategetse mu izina rya Yesu, uwo Pawulo avuga.”

Ibyakozwe 19:14

Kandi hariho abahungu barindwi b'Umuyuda witwaga Sikewa, umwe mu batambyi bakuru, bagenzaga batyo.

Ibyakozwe 19:15

Bukeye dayimoni arabasubiza ati “Yesu ndamuzi na Pawulo ndamumenye, ariko mwebweho muri ba nde?”

Ibyakozwe 19:16

Nuko umuntu warimo dayimoni uwo abasimbukira bombi arababasha, arabanesha bigeza ubwo bahunga muri iyo nzu bambaye ubusa bakomeretse.

Ibyakozwe 19:17

Ibyo bimenyekana mu Bayuda n'Abagiriki bose batuye muri Efeso, bose baterwa n'ubwoba kandi izina rya Yesu rishyirwa hejuru.

Ibyakozwe 19:18

Nuko benshi mu bizeye baraza bātura ibyaha byabo, bavuga n'ibyo bakoze.

Ibyakozwe 19:19

Kandi benshi mu bakoraga iby'ubukonikoni bateranya ibitabo byabo by'ubukonikoni, babitwikira imbere ya rubanda rwose, babaze ibiciro byabyo babona yuko bugeze ku bice by'ifeza inzovu eshanu.

Ibyakozwe 19:20

Uko ni ko ijambo ry'Umwami ryagwiriye cyane, kandi rikomeza kuganza.

Ibyakozwe 19:21

Ibyo bishize, Pawulo agambirira mu mutima we kunyura i Makedoniya na Akaya ngo ajye i Yerusalemu, yibwira ati “Nimara kugerayo, nkwiriye kureba n'i Roma na ho.”

Ibyakozwe 19:22

Atuma abamufashaga babiri, ari bo Timoteyo na Erasito kujya i Makedoniya, ubwe asigara mu Asiya amarayo indi minsi.

Ibyakozwe 19:23

Icyo gihe habaho impagarara nyinshi zitewe n'Inzira ya Yesu.

Ibyakozwe 19:24

Umuntu witwaga Demetiriyo, umucuzi w'ifeza, yacuraga mu ifeza ibishushanyo by'urusengero rwa Arutemi, akungukira abacuzi be byinshi.

Ibyakozwe 19:25

Nuko abateraniriza hamwe n'abandi bakoraga uwo mwuga, arababwira ati “Mwa bagabo mwe, muzi yuko ubutunzi bwacu buva kuri uyu mwuga.

Ibyakozwe 19:26

Murareba kandi murumva yuko atari muri Efeso honyine, ahubwo no mu Asiya hafi ya hose, Pawulo uwo yoheje abantu benshi akabahindura ati ‘Imana zaremwe n'abantu si imana nyakuri.’

Ibyakozwe 19:27

Nuko uretse ko umwuga wacu wajya mu kaga ugahinyurwa, n'urusengero rw'imanakazi ikomeye Arutemi na rwo rwahinyurwa, kandi iyo abo muri Asiya bose n'abari mu isi yose basenga yakurwaho icyubahiro cyayo gikomeye.”

Ibyakozwe 19:28

Na bo babyumvise batyo bagira umujinya mwinshi, barasakuza bati “Arutemi y'Abefeso irakomeye!”

Ibyakozwe 19:29

Maze umudugudu wose uravurungana, bose birukira icyarimwe bajya mu iteraniro ry'ibirori, bakurura Gayo na Arisitariko b'Abanyamakedoniya bagendanaga na Pawulo.

Ibyakozwe 19:30

Pawulo ashaka kujya muri abo bantu, ariko abigishwa baramubuza.

Ibyakozwe 19:31

Ndetse kuko bamwe bo mu batwaraga Asiya bari incuti ze, bamutumaho bamuhana, ngo ye kwiroha mu iteraniro ry'ibirori.

Ibyakozwe 19:32

Nuko abo mu iteraniro bamwe basakuza ukwabo abandi ukwabo, badahuriye ku kintu kimwe kuko iteraniro ryari rivurunganye, abenshi batari bazi igitumye baterana.

Ibyakozwe 19:33

Nuko Abayuda batera Alekizanderi sentiri, bamukura mu bantu, ariko arabamama ashaka kwiregūra ku bantu.

Ibyakozwe 19:34

Bamenye ko ari Umuyuda bose basakuriza icyarimwe bamara nk'amasaha abiri bati “Arutemi y'Abefeso irakomeye!”

Ibyakozwe 19:35

Aho bigeze umwanditsi w'umudugudu ahoza abantu arababwira ati “Bagabo bo muri Efeso, ni nde utazi yuko umudugudu w'Abefeso ari wo urinda urusengero rw'imanakazi ikomeye Arutemi, n'igishushanyo cyamanutse mu ijuru?

Ibyakozwe 19:36

Nuko kuko ari nta wubasha guhakana ibyo, mukwiriye guhora ntimuhutireho kugira icyo mukora mutitonze,

Ibyakozwe 19:37

kuko muzanye aba bantu batibye ibyo mu rusengero, kandi batatutse imanakazi yacu.

Ibyakozwe 19:38

Nuko Demetiriyo n'abacuzi bari kumwe na we, niba bafite uwo barega, hariho iminsi yagenewe kuburanirwamo kandi n'abacamanza barahari baregane.

Ibyakozwe 19:39

Ariko rero niba hari ikindi mushaka, kizategekerwa mu rukiko rusanzwe.

Ibyakozwe 19:40

Erega ubu turi mu kaga ko kuregwa ubugome, kuko nta mpamvu y'iyi mivurungano ihari twakwireguza!”

Ibyakozwe 19:41

Avuse ibyo asezerera iteraniro.