Ibyakozwe 24

27 verses

Ibyakozwe 24:1

Hashize iminsi itanu, umutambyi mukuru Ananiya amanukana n'abakuru bamwe n'uwo kubaburanira witwaga Teritulo, babwira umutegeka mukuru ibyo barega Pawulo.

Ibyakozwe 24:2

Bamaze kumuhamagara, Teritulo aramurega ati “Nyakubahwa Feliki, ni wowe dukesha aya mahoro, kandi n'ibindi byatunganirijwe ubu bwoko ku bw'umwete wawe.

Ibyakozwe 24:3

Nuko turabyakira hose iminsi yose, tugushima cyane.

Ibyakozwe 24:4

Ariko ndeke kukurambira, ndakwinginga utwumve ku bw'ineza yawe, tuvuge amagambo make.

Ibyakozwe 24:5

Twabonye uyu muntu ari icyago, agomesha abantu bo mu Bayuda bose bari mu bihugu byose, kandi ni we mutware w'igice cyitwa icy'Abanazareti.

Ibyakozwe 24:6

Ndetse yagerageje guhumanya urusengero. Nuko turamufata, [dushaka kumucira urubanza nk'uko amategeko yacu ari.

Ibyakozwe 24:7

Ariko umutware w'ingabo Lusiya araza amutwakisha amaboko,

Ibyakozwe 24:8

ategeka abarezi be kukuzaho.] Nawe umubajije ubwawe, wabasha kumenya ibyo tumureze byose.”

Ibyakozwe 24:9

Abayuda na bo bamurega bimwe n'ibyo, bavuga ko ari ko biri koko.

Ibyakozwe 24:10

Umutegeka mukuru amaze kumurembuza ngo avuge, Pawulo aramusubiza ati “Nzi yuko umaze imyaka myinshi uri umucamanza w'ubu bwoko. Ni cyo gitumye niregura ibyanjye nezerewe,

Ibyakozwe 24:11

kuko ubasha kumenya yuko iminsi itarasaga cumi n'ibiri, uhereye aho nagiriye i Yerusalemu gusengerayo.

Ibyakozwe 24:12

Kandi ntibasanze njya impaka n'umuntu wese, cyangwa ngo nteranye abantu kubatera imidugararo, naho haba mu rusengero cyangwa mu masinagogi cyangwa mu murwa.

Ibyakozwe 24:13

Kandi ibyo bandeze none ntibashobora kubihamya imbere yawe ko ari iby'ukuri.

Ibyakozwe 24:14

Ariko ndakwemerera iki, yuko iyo Nzira aba bita igice, ari yo ngenderamo nkorera Imana ya ba sogokuruza, nizeye ibyanditswe mu mategeko byose no mu byahanuwe.

Ibyakozwe 24:15

Kandi niringiye Imana, ntegereje icyo aba na bo bategereza, yuko hazabaho kuzuka kw'abakiranutsi n'abakiranirwa.

Ibyakozwe 24:16

Ni cyo gituma mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi, ngirira Imana cyangwa abantu iminsi yose.

Ibyakozwe 24:17

“Nuko imyaka myinshi ishize, ndaza nzanira ab'ubwoko bwacu iby'ubuntu, kandi ntura amaturo.

Ibyakozwe 24:18

Nkiri muri ibyo bansanga mu rusengero nezwa, ari nta bantu nteranije, kandi nta n'urusaku ruriho. Ariko hariho Abayuda bamwe bavuye muri Asiya,

Ibyakozwe 24:19

ari bo bari bakwiriye kukuzaho bakandega, iyo babona ikibi kuri jye.

Ibyakozwe 24:20

Cyangwa aba na bo nibavuge icyaha bambonyeho ngihagaze imbere y'urukiko,

Ibyakozwe 24:21

uretse ijambo rimwe navuze mpagaze muri bo nti ‘Kuzuka kw'abapfuye ni ko kunzanye muri izi manza zanyu uyu munsi.’ ”

Ibyakozwe 24:22

Maze Feliki kuko arusha abandi kumenya iby'iyo Nzira arabirazika ati “Lusiya umutware w'ingabo namara kuza, nzaca urubanza rw'amagambo yanyu.”

Ibyakozwe 24:23

Ategeka umutware utwara umutwe kurindisha Pawulo amaso, no kutabuza umuntu wese mu ncuti ze kumukorera.

Ibyakozwe 24:24

Bukeye Feliki azana n'umugore we Dirusila w'Umuyudakazi, atumira Pawulo yumva ibyo avuga byo kwizera Kristo Yesu.

Ibyakozwe 24:25

Akivuga ibyo gukiranuka n'ibyo kwirinda n'iby'amateka azacibwa, Feliki aratinya cyane aramusubiza ati “None genda, nimbona uburyo nzagutumira.”

Ibyakozwe 24:26

Kandi yiringiraga ko Pawulo azamuhongera impiya. Ni cyo cyatumye ahora amutumira ngo baganire.

Ibyakozwe 24:27

Imyaka ibiri ishize, Porukiyo Fesito akura Feliki. Kandi Feliki ashatse kunezeza Abayuda, asiga Pawulo aboshywe.