Ibyakozwe 25

27 verses

Ibyakozwe 25:1

Fesito ageze mu butware bwe amara iminsi itatu, maze ava i Kayisariya, ajya i Yerusalemu.

Ibyakozwe 25:2

Abatambyi bakuru n'abakomeye mu Bayuda bamuregera ibya Pawulo,

Ibyakozwe 25:3

baramwinginga bamusaba kubagirira neza ngo atumire Pawulo aze i Yerusalemu, biteguye kuzamwubikira ngo bamwicire mu nzira.

Ibyakozwe 25:4

Ariko Fesito abasubiza yuko Pawulo arindirwa i Kayisariya, kandi yuko ubwe agiye kujyayo vuba.

Ibyakozwe 25:5

Arababwira ati “Nuko abakomeye muri mwe bamanuke tujyane, bamurege niba hari icyaha yakoze.”

Ibyakozwe 25:6

Amaze iminsi idasaga umunani cyangwa icumi ari kumwe na bo, aramanuka ajya i Kayisariya. Bukeye bw'aho yicara ku ntebe y'imanza ahamagaza Pawulo.

Ibyakozwe 25:7

Ageze aho Abayuda bavuye i Yerusalemu baramugota, bamurega ibirego byinshi kandi bikomeye, ibyo batabasha guhamya ko ari iby'ukuri.

Ibyakozwe 25:8

Pawulo ariregura ati “Nta cyaha nakoze ku mategeko y'Abayuda cyangwa ku rusengero, habe no kuri Kayisari.”

Ibyakozwe 25:9

Fesito ashatse kwikundisha Abayuda abaza Pawulo ati “Urashaka kujya i Yerusalemu gucirirwayo urubanza rw'ibyo imbere yanjye?”

Ibyakozwe 25:10

Pawulo aramusubiza ati “Mpagaze imbere y'intebe y'imanza ya Kayisari, ni ho nkwiriye gucirirwa urubanza. Nta kibi nagiriye Abayuda kandi nawe urabizi neza.

Ibyakozwe 25:11

Nuko niba narakiraniwe, cyangwa narakoze ibikwiriye kunyicisha sinanga gupfa. Ariko niba ari ibinyoma ibyo aba bandeze, nta muntu ubasha kubampa. Njuririye kuri Kayisari.”

Ibyakozwe 25:12

Fesito amaze kujya inama n'abanyarukiko aramusubiza ati “Ujuririye kuri Kayisari, nuko rero urajyeyo.”

Ibyakozwe 25:13

Hashize iminsi Umwami Agiripa na Berenike bajya i Kayisariya, baramutsa Fesito.

Ibyakozwe 25:14

Bamazeyo iminsi myinshi, Fesito atekerereza umwami ibya Pawulo ati “Hariho umuntu Feliki asize ari imbohe.

Ibyakozwe 25:15

Ubwo nari i Yerusalemu, abatambyi bakuru n'abakuru b'Abayuda bandegeye ibye, bashaka ko mucira ho iteka.

Ibyakozwe 25:16

Ndabasubiza nti ‘Si umuhango w'Abaroma gutanga umuntu ngo apfe abamurega batari imbere ye, akemererwa kwiregura ibirego.’

Ibyakozwe 25:17

Nuko bateraniye hano sindagatinda, ahubwo bukeye bw'aho nicara ku ntebe y'imanza mpamagaza uwo muntu.

Ibyakozwe 25:18

Abarezi bahagurutse ntibamurega ikirego cyose cyo mu bibi nakekaga,

Ibyakozwe 25:19

ahubwo bamurega impaka zo mu idini yabo n'iz'umuntu witwa Yesu wapfuye, uwo Pawulo yavugaga ko ari muzima.

Ibyakozwe 25:20

Nanjye binyobeye mbuze uko menya ukuri kwabyo, ni ko kumubaza ko ashaka kujya i Yerusalemu ngo abe ari ho acirirwa urubanza rw'ibyo.

Ibyakozwe 25:21

Ariko Pawulo ajuririye kuri Awugusito, nuko ntegeka ko arindwa kugeza aho nazamwoherereza Kayisari.”

Ibyakozwe 25:22

Agiripa asubiza Fesito ati “Nanjye ubwanjye ndashaka kumva uwo muntu.” Undi ati “Ejo uzamwumva.”

Ibyakozwe 25:23

Bukeye bw'aho Agiripa na Berenike bazana icyubahiro cyinshi, binjirana mu rukiko n'abatwara ingabo n'abakomeye bo muri uwo mudugudu, Fesito ategeka ko bazana Pawulo.

Ibyakozwe 25:24

Maze Fesito abwira Agiripa ati “Mwami Agiripa, namwe mwese abo turi kumwe hano murareba uyu, uwo Abayuda bose bansabiraga i Yerusalemu n'ino, basakuza ngo ntagikwiriye kubaho.

Ibyakozwe 25:25

Ariko menya yuko atakoze igikwiriye kumwicisha, kandi na we ubwe ajuririye kuri Awugusito, ngambirira kumumwoherereza.

Ibyakozwe 25:26

None mbuze ijambo rigaragara ryo kwandikira umwami wanjye, ni cyo gitumye muzana imbere yanyu kandi cyane cyane imbere yawe, Mwami Agiripa, kugira ngo nitumara kumubaza mbone icyo nandika,

Ibyakozwe 25:27

kuko ngira ngo ni icy'ubwenge buke kohereza imbohe, sinsobanure ibyo irezwe.”