Ibyakozwe 28

31 verses

Ibyakozwe 28:1

Tumaze gukira tumenya yuko icyo kirwa cyitwa Melita.

Ibyakozwe 28:2

Bene igihugu batugirira neza cyane, baducanira umuriro, batwakīra twese kuko hari imvura n'imbeho.

Ibyakozwe 28:3

Ariko Pawulo amaze guteranya umuganda w'inkwi arazicana, incira iva mu muriro imuruma ku kiganza.

Ibyakozwe 28:4

Bene igihugu babonye icyo gikururuka kirereta ku gikonjo cye baravugana bati “Ni ukuri uyu muntu ni umwicanyi. Nturora n'ubwo yakize mu nyanja, idaca urwa kibere ntimukundira kubaho!”

Ibyakozwe 28:5

Ariko akunkumurira icyo gikururuka mu muriro, ntiyagira icyo aba.

Ibyakozwe 28:6

Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati “Ni imana.”

Ibyakozwe 28:7

Bugufi bw'aho hantu hari igikingi cy'umutware w'icyo kirwa witwaga Pubiliyo, aratwakira atuzimanira neza iminsi itatu.

Ibyakozwe 28:8

Se wa Pubiliyo yari arwaye ubuganga n'amacinya. Nuko Pawulo yinjira mu nzu ye arasenga, amurambikaho ibiganza aramukiza.

Ibyakozwe 28:9

Ibyo bibaye, abandi barwayi bari mu kirwa baherako na bo baraza, arabakiza.

Ibyakozwe 28:10

Baduha icyubahiro cyinshi, kandi tugiye gutsuka bashyira ibyo twari dukennye byose mu nkuge yacu.

Ibyakozwe 28:11

Tumazeyo amezi atatu dutsuka mu nkuge yavuye mu Alekizanderiya, yari imaze amezi y'imbeho ku kirwa, ikimenyetso cyayo cyari ishusho y'Abavandimwe b'Impanga.

Ibyakozwe 28:12

Dufata i Surakusa tumarayo iminsi itatu.

Ibyakozwe 28:13

Bukeye tuvayo, turagoronzoka tugera i Regiyo. Hashize umunsi umwe umuyaga uturutse ikusi urahuha, nuko tugenda iminsi ibiri dufata i Puteyoli.

Ibyakozwe 28:14

Tuhasanga bene Data bamwe, baratwinginga ngo tumarane na bo iminsi irindwi. Nuko tujya i Roma.

Ibyakozwe 28:15

Bene Data b'i Roma bumvise inkuru yacu, baza kudusanganirira mu midugudu yitwa Iguriro rya Apiyo, n'Amatundiro atatu. Pawulo ababonye ashima Imana, ashyitsa agatima mu nda.

Ibyakozwe 28:16

Tumaze kugera i Roma, umutware utwara umutwe ashyikiriza imbohe umutware w'abasirikare barinda Kayisari, ariko bakundira Pawulo kuba ukwe, ari kumwe n'umusirikare umurinda.

Ibyakozwe 28:17

Iminsi itatu ishize ahamagaza abakomeye bo mu Bayuda, bamaze guterana arababwira ati “Bagabo bene Data, nubwo ntagize ikibi nagiriye ubwoko bwacu cyangwa imigenzo ya ba sogokuruza, nabohewe i Yerusalemu, bankurayo bampa Abaroma.

Ibyakozwe 28:18

Na bo bamaze kumbaza bashaka kundekura, kuko nta mpamvu yambonetseho yo kunyicisha.

Ibyakozwe 28:19

Ariko Abayuda bagiye impaka, mpatwa kujuririra kuri Kayisari, icyakora si uko mfite icyo ndega ubwoko bwacu.

Ibyakozwe 28:20

Ni cyo nabatumiriye ngo tuvugane duhanganye, kuko ibyo Abisirayeli bīringira kuzabona, ari byo byatumye mboheshwa uyu munyururu.”

Ibyakozwe 28:21

Na bo baramusubiza bati “Nta nzandiko z'ibyawe twabonye zivuye i Yudaya, kandi na bene Data baje nta wigeza atubarira inkuru mbi yawe, cyangwa ngo akuvuge nabi.

Ibyakozwe 28:22

Ariko turashaka kumva ibyo utekereza, kuko icyo gice tuzi yuko bakivuga nabi hose.”

Ibyakozwe 28:23

Bamusezeranya umunsi, bamusanga ari benshi mu nzu bamucumbikiyemo arabibasobanurira, ahamya ubwami bw'Imana, abemeza ibya Yesu abikuye mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe, ahera mu gitondo ageza nimugoroba.

Ibyakozwe 28:24

Bamwe bemera ibyo yavuze, ariko abandi ntibabyemera.

Ibyakozwe 28:25

Ntibahuza imitima, nuko Pawulo abasezeraho amaze kuvuga ijambo rimwe ati “Ibyo Umwuka Wera yabwiriye ba sekuruza wanyu mu kanwa k'umuhanuzi Yesaya,

Ibyakozwe 28:26

yabivuze neza ati ‘Jya kuri abo bantu ubabwire uti Kumva muzumva ariko ntimuzabimenya, Kureba muzareba ariko ntimuzabyitegereza.

Ibyakozwe 28:27

Kuko umutima w'ubu bwoko ufite ibinure, Amatwi yabo akaba ari ibihuri, Amaso yabo bakayahumiriza, Ngo batarebesha amaso, Batumvisha amatwi, No kumenyesha umutima, No guhindukira, Ngo mbakize.’

Ibyakozwe 28:28

“Nuko mumenye yuko abanyamahanga bohererejwe ako gakiza k'Imana, kandi abo bazakumvira.” [

Ibyakozwe 28:29

Amaze kuvuga atyo, Abayuda bagenda bagishanya impaka cyane.]

Ibyakozwe 28:30

Amara imyaka ibiri itagabanije mu icumbi rye, bamucumbikiyemo kujya atanga ibiguzi. Yākīraga abaje kumusura bose,

Ibyakozwe 28:31

akabwiriza iby'ubwami bw'Imana, akigisha iby'Umwami Yesu Kristo ashize amanga rwose, kandi nta wamubuzaga.