Ibyakozwe 27

44 verses

Ibyakozwe 27:1

Bamaze gutegeka ngo dutsuke tujye muri Italiya, Pawulo n'izindi mbohe babaha Yuliyo, umutware utwara umutwe wo mu ngabo zitwa iza Awugusito.

Ibyakozwe 27:2

Twikira mu nkuge yavuye muri Adaramutiyo yendaga gutsuka ngo ijye mu bihugu byo muri Asiya, turatsuka. Twari turi kumwe na Arisitariko, Umunyamakedoniya w'i Tesalonike.

Ibyakozwe 27:3

Bukeye bw'aho dufata i Sidoni, Yuliyo agirira Pawulo neza amukundira kugenderera incuti ze kugira ngo zimugaburire.

Ibyakozwe 27:4

Dutsukira aho duhita munsi y'ikirwa cy'i Kupuro dushaka kucyikingaho umuyaga, kuko wari uduturutse imbere.

Ibyakozwe 27:5

Twambutse inyanja ihereranye n'i Kilikiya n'i Pamfiliya, dufata i Mura, umudugudu w'i Lukiya.

Ibyakozwe 27:6

Umutware utwara umutwe asangayo inkuge yavuye mu Alekizanderiya ijya muri Italiya, adushyiramo.

Ibyakozwe 27:7

Tumara iminsi myinshi tugenda buhoro, tugera bugufi bw'i Kinido bituruhije cyane, maze umuyaga utubujije duhita munsi y'ikirwa kitwa i Kirete imbere y'i Salumoni, kucyikingaho umuyaga.

Ibyakozwe 27:8

Tugikikira bituruhije cyane, tugera ahantu hitwa i Myaro myiza bugufi bw'umudugudu witwa i Lasaya.

Ibyakozwe 27:9

Ariko kuko hari hashize iminsi myinshi, kandi kunyura mu nyanja kukaba kwari gufite akaga, kuko ndetse n'iminsi yo kwiyiriza ubusa yari yarashize, nuko Pawulo abagīra inama ati

Ibyakozwe 27:10

“Yemwe bagabo, mbonye yuko uru rugendo rugiye kubamo ibyago no gupfusha byinshi, si iby'inkuge n'ibirimo gusa, ahubwo n'ubugingo bwacu na bwo.”

Ibyakozwe 27:11

Ariko umutware utwara umutwe yumvira umwerekeza na nyir'inkuge, kurusha ibyo Pawulo avuze.

Ibyakozwe 27:12

Kandi kuko umwaro atari mwiza gutsīkamo kuhamarira amezi y'imbeho, abenshi babagira inama yo gutsuka bakavayo ngo ahari bashobora kugera i Foyinike kuba ari ho bamarira amezi y'imbeho, ari ho umwaro w'i Kirete werekera hagati y'ikasikazi h'iburasirazuba n'ikusi h'iburasirazuba.

Ibyakozwe 27:13

Nuko umuyaga uturutse ikusi uhushye buhoro, bibwira yuko babonye icyo bashakaga, baratsuka bakikira bugufi cyane bw'i Kirete.

Ibyakozwe 27:14

Maze umwanya muto ushize, baterwa n'umuyaga uhuha cyane witwa Urakulo, uturuka kuri icyo kirwa.

Ibyakozwe 27:15

Inkuge irahehwa ntiyabasha kugema umuyaga, turayireka ijya aho ishaka.

Ibyakozwe 27:16

Duhita munsi y'akarwa kitwa Kilawuda twikingaho umuyaga, maze tubona uko dushyira indere mu nkuge, ariko bituruhije cyane.

Ibyakozwe 27:17

Bamaze kuyiterura benda imirunga bayinyuza munsi y'inkuge barayihambira, kandi kuko batinyaga gusukwa ku musenyi usaya witwa Suriti, bamanura imyenda igendesha inkuge, bagenda batyo bajyanwa n'umuyaga.

Ibyakozwe 27:18

Dukomeza guteraganwa n'umuyaga cyane, nuko bukeye bw'aho baroha imitwaro mu nyanja.

Ibyakozwe 27:19

Ku munsi wa gatatu bajugunya iby'inkuge mu nyanja.

Ibyakozwe 27:20

Kandi hashize iminsi myinshi izuba n'inyenyeri bitaboneka, duterwa na ruhuhuma y'umuyaga mwinshi, ibyo bituma twiheba rwose ko nta wuzakira.

Ibyakozwe 27:21

Kandi bamaze iminsi myinshi batarya, Pawulo ahagarara muri bo hagati arababwira ati “Yemwe bagabo, mwari mukwiriye kunyumvira ntimuve i Kirete, ngo mutabona ibi byago no gupfusha ibyanyu.

Ibyakozwe 27:22

Kandi none ndabakomeza, nimuhumure kuko muri mwe hatazapfa n'umwe keretse inkuge,

Ibyakozwe 27:23

kuko iri joro iruhande rwanjye hahagaze marayika w'Imana, ndi uwayo nyikorera

Ibyakozwe 27:24

akambwira ati ‘Pawulo, witinya ukwiriye guhagarara imbere ya Kayisari, kandi dore Imana iguhaye n'abo mugendana bose.’

Ibyakozwe 27:25

Nuko nimuhumure mwa bagabo mwe, kuko nizeye Imana yuko bizaba uko nabwiwe.

Ibyakozwe 27:26

Ariko dukwiriye gusukwa ku kirwa.”

Ibyakozwe 27:27

Ijoro rya cumi n'ane risohoye, duteraganwa hirya no hino mu nyanja ya Adiriya, mu gicuku abasare bakeka yuko hari igihugu begereye.

Ibyakozwe 27:28

Bagera uburebure bw'amazi y'imuhengeri babona nka metero mirongo ine, bicumyeho hato bongera kugera babona nka metero mirongo itatu.

Ibyakozwe 27:29

Kandi kuko batinya gusekura ku ntaza, bajugunya mu mazi inyuma y'inkuge ibyuma bine byo kuyitsīka, bifuza ko bucya.

Ibyakozwe 27:30

Abasare bashatse guhunga mu nkuge bamanurira indere mu nyanja, basa n'abashaka kujugunya imbere y'inkuge ibyuma byo kuyitsīka.

Ibyakozwe 27:31

Pawulo abwira umutware utwara umutwe n'abasirikare ati “Aba nibataguma mu nkuge ntimubasha gukira.”

Ibyakozwe 27:32

Maze abasirikare baca imigozi y'indere, barayireka iragenda.

Ibyakozwe 27:33

Bwenda gucya Pawulo arabinginga bose ngo barye ati “None uyu munsi ni uwa cumi n'ine mutegereza mutarya, mudakoza intoki ku munwa.

Ibyakozwe 27:34

Ni cyo gitumye mbinginga ngo murye kuko ari byo biri bubakize, kandi hatazagira agasatsi kamwe gapfūka ku mitwe yanyu.”

Ibyakozwe 27:35

Amaze kuvuga atyo yenda umutsima, ashimira Imana imbere yabo bose, arawumanyagura atangira kuryaho.

Ibyakozwe 27:36

Bose babona ihumure, na bo bararya.

Ibyakozwe 27:37

Twese abari mu nkuge twari abantu magana abiri na mirongo irindwi na batandatu.

Ibyakozwe 27:38

Bamaze guhaga baroha amasaka mu nyanja kugira ngo borohereze inkuge.

Ibyakozwe 27:39

Ijoro rikeye ntibamenya icyo gihugu, ariko babonye ikigobe kiriho umusenyi bajya inama y'uko bashobora komoreraho inkuge.

Ibyakozwe 27:40

Bahambura imirunga yari ifashe ibyuma bitsītse inkuge babisiga mu nyanja. Bakibikora bahambura imirunga yakomeje ibyerekeza inkuge, bazamura umwenda w'imbere uyigendesha berekeza ku musenyi.

Ibyakozwe 27:41

Ariko bageze mu ihuriro ry'amazi, basekura inkuge ku butaka bwo hasi y'amazi. Nuko umutwe w'inkuge w'imbere urashinga ntiwanyeganyega, maze uw'inyuma umenagurwa n'imbaraga y'umuraba.

Ibyakozwe 27:42

Abasirikare bashaka kwica imbohe, kugira ngo hatagira uwo muri zo woga agacika.

Ibyakozwe 27:43

Ariko umutware utwara umutwe ashatse gukiza Pawulo, agwabiza imigambi yabo, ategeka yuko abazi kōga bīroha mu mazi kugira ngo abe ari bo babanza kugera ku nkombe,

Ibyakozwe 27:44

n'abandi na bo bamwe bagenda ku mbaho, abandi ku bindi bivuye mu nkuge. Nuko muri ubwo buryo bagera ku nkombe bose barakira.