Ibyakozwe 8

40 verses

Ibyakozwe 8:1

Uhereye uwo munsi hāduka akarengane gakomeye mu Itorero ry'i Yerusalemu, bose batatanira mu bihugu by'i Yudaya n'i Samariya, keretse intumwa.

Ibyakozwe 8:2

Abantu bubahaga Imana bahamba Sitefano, baramuborogera cyane.

Ibyakozwe 8:3

Ariko Sawuli we akomeza guca igikuba mu Itorero no kuryonona cyane, akinjira mu mazu yose agafata abagabo n'abagore, akabakurubana mu nzu y'imbohe.

Ibyakozwe 8:4

Nuko abatatanye bajya hose, bamamaza ijambo ry'Imana.

Ibyakozwe 8:5

Filipo aramanuka ajya mu mudugudu w'i Samariya, ababwiriza ibya Kristo.

Ibyakozwe 8:6

Ab'aho benshi baraterana, bumva ibyo Filipo avuga n'umutima uhuye bamwitayeho, bumvise kandi babonye ibimenyetso yakoraga.

Ibyakozwe 8:7

Kuko benshi muri bo bari bafite abadayimoni babavamo basakuza cyane, n'abari baremaye n'abacumbagira benshi barakizwa.

Ibyakozwe 8:8

Haba umunezero mwinshi muri uwo mudugudu.

Ibyakozwe 8:9

Hariho umuntu w'umukonikoni witwaga Simoni wabaga muri uwo mudugudu, agatangaza ubwoko bw'Abasamariya akiyita ukomeye.

Ibyakozwe 8:10

Baramwumvaga bamwitayeho bose, abakomeye n'aboroheje bati “Uyu muntu ni we Mbaraga y'Imana yitwa ikomeye.”

Ibyakozwe 8:11

Icyatumaga bamwitaho, ni uko uhereye kera yajyaga abatangarisha iby'ubukonikoni bwe.

Ibyakozwe 8:12

Ariko bamaze kwizera ubutumwa bwiza Filipo ababwira bw'ubwami bw'Imana n'ubw'izina rya Yesu Kristo, barabatizwa, abagabo n'abagore.

Ibyakozwe 8:13

Na Simoni ubwe aremera, kandi amaze kubatizwa agumya kubana na Filipo. Abonye uburyo akora ibimenyetso n'imirimo ikomeye arumirwa.

Ibyakozwe 8:14

Nuko intumwa zari i Yerusalemu zumvise yuko Abasamariya bemeye ijambo ry'Imana, zibatumaho Petero na Yohana,

Ibyakozwe 8:15

na bo basohoyeyo barabasabira ngo bahabwe Umwuka Wera,

Ibyakozwe 8:16

kuko hari hataragira n'umwe wo muri bo amanukira, ahubwo bari barabatijwe gusa mu izina ry'Umwami Yesu.

Ibyakozwe 8:17

Nuko babarambikaho ibiganza, bahabwa Umwuka Wera.

Ibyakozwe 8:18

Ariko Simoni abonye yuko abarambitsweho ibiganza by'intumwa bahabwa Umwuka Wera, azizanira ifeza

Ibyakozwe 8:19

arazibwira ati “Nanjye nimumpe ubwo bubasha ngo uwo nzarambikaho ibiganza ahabwe Umwuka Wera.”

Ibyakozwe 8:20

Petero aramubwira ati “Pfana ifeza yawe, kuko wagize ngo impano y'Imana iboneshwa ifeza.

Ibyakozwe 8:21

Nta mugabane haba n'urutabe ufite muri byo, kuko umutima wawe udatunganiye Imana.

Ibyakozwe 8:22

Nuko wihane ubwo bubi bwawe, usabe Umwami kugira ngo ahari niba bishoboka, ibyo wibwira mu mutima wawe ubibabarirwe.

Ibyakozwe 8:23

Ndakureba uri mu birura no mu ngoyi zo gukiranirwa.”

Ibyakozwe 8:24

Simoni aramusubiza ati “Munsabire Umwami, kugira ngo hatagira ikintu kimbaho mu byo muvuze.”

Ibyakozwe 8:25

Na bo bamaze guhamya no kubwira abantu ijambo ry'Umwami, basubira i Yerusalemu babwiriza ubutumwa bwiza mu birorero byinshi by'Abasamariya.

Ibyakozwe 8:26

Bukeye marayika w'Umwami Imana abwira Filipo ati “Haguruka ugane ikusi, ugere mu nzira imanuka iva i Yerusalemu ikajya i Gaza, ya yindi ica mu butayu.”

Ibyakozwe 8:27

Arahaguruka aragenda. Nuko haza Umunyetiyopiya w'inkone, umutware n'umunyabyuma w'ibintu byose bya Kandake, umugabekazi w'Abanyetiyopiya. Yari yaragiye i Yerusalemu gusenga.

Ibyakozwe 8:28

Yasubiragayo yicaye mu igare rye, asoma igitabo cy'umuhanuzi Yesaya.

Ibyakozwe 8:29

Umwuka abwira Filipo ati “Sanga ririya gare ujyane na ryo.”

Ibyakozwe 8:30

Filipo arirukanka yumva asoma igitabo cy'umuhanuzi Yesaya, aramubaza ati “Ibyo usoma ibyo urabyumva?”

Ibyakozwe 8:31

Undi ati “Nabibasha nte ntabonye ubinsobanurira?” Yinginga Filipo ngo yurire bicarane.

Ibyakozwe 8:32

Ibyo yasomaga mu byanditswe byari ibi ngo “Yajyanywe nk'intama bajyana mu ibagiro, Kandi nk'uko umwana w'intama ucecekera imbere y'uwukemura ubwoya, Ni ko atabumbuye akanwa ke.

Ibyakozwe 8:33

Ubwo yacishwaga bugufi, Urubanza rwari rumukwiriye barumukuyeho. Umuryango we uzamenyekana ute? Ko ubugingo bwe bukuwe mu isi?”

Ibyakozwe 8:34

Iyo nkone ibaza Filipo iti “Ndakwinginga mbwira, ayo magambo umuhanuzi yayavuze kuri nde? Yayivuzeho cyangwa yayavuze ku wundi?”

Ibyakozwe 8:35

Filipo aterura amagambo, ahera kuri ibyo byanditswe amubwira ubutumwa bwiza bwa Yesu.

Ibyakozwe 8:36

Bakigenda mu nzira bagera ku mazi, iyo nkone iramubaza iti “Dore amazi, ikimbuza kubatizwa ni iki?” [

Ibyakozwe 8:37

Filipo arayisubiza ati “Niba wizeye mu mutima wawe wose birashoboka.” Na yo iti “Nizeye Yesu Kristo ko ari Umwana w'Imana.”]

Ibyakozwe 8:38

Itegeka ko bahagarika igare, baramanukana bajya mu mazi bombi Filipo n'inkone, arayibatiza.

Ibyakozwe 8:39

Bavuye mu mazi Umwuka w'Imana ajyana Filipo inkone ntiyasubira kumubona, nuko ikomeza kugenda inezerewe.

Ibyakozwe 8:40

Ariko Filipo abonekera muri Azoto, agenda abwira abantu ubutumwa bwiza mu midugudu yose, kugeza aho yagereye i Kayisariya.