Ibyakozwe 9

43 verses

Ibyakozwe 9:1

Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b'Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru

Ibyakozwe 9:2

amusaba inzandiko zo guha ab'amasinagogi y'i Damasiko, kugira ngo nabona abantu b'Inzira ya Yesu, abagabo cyangwa abagore, ababohe abajyane i Yerusalemu.

Ibyakozwe 9:3

Akigenda yenda gusohora i Damasiko, umucyo uramutungura uvuye mu ijuru uramugota.

Ibyakozwe 9:4

Agwa hasi yumva ijwi rimubaza riti “Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?”

Ibyakozwe 9:5

Aramubaza ati “Uri nde, Mwami?” Na we ati “Ndi Yesu, uwo urenganya.

Ibyakozwe 9:6

Ariko haguruka ujye mu mudugudu, uzabwirwa ibyo ukwiriye gukora.”

Ibyakozwe 9:7

Abagabo bajyanye na we bahagarara badakoma, kuko bumvise iryo jwi batagize umuntu babona.

Ibyakozwe 9:8

Sawuli arabyuka arambuye amaso ntiyagira icyo areba, baramurandata bamujyana i Damasiko.

Ibyakozwe 9:9

Amarayo gatatu atareba, atarya kandi atanywa.

Ibyakozwe 9:10

I Damasiko hari umwigishwa witwaga Ananiya. Umwami Yesu aramubonekera aramuhamagara ati “Ananiya.” Na we ati “Karame, Mwami.”

Ibyakozwe 9:11

Umwami aramubwira ati “Haguruka ujye mu nzira yitwa Igororotse, ushakire mu nzu ya Yuda umuntu witwa Sawuli w'i Taruso, kuko ubu ngubu asenga.

Ibyakozwe 9:12

Kandi na we abonye mu iyerekwa umuntu witwa Ananiya yinjira, amurambikaho ibiganza kugira ngo ahumuke.”

Ibyakozwe 9:13

Ananiya aramusubiza ati “Mwami, uwo muntu numvise benshi bamuvuga, uko yagiriraga nabi abera bawe bari i Yerusalemu,

Ibyakozwe 9:14

kandi n'ino afite ubutware abuhawe n'abatambyi bakuru, bwo kuboha abāmbaza izina ryawe.”

Ibyakozwe 9:15

Umwami aramusubiza ati “Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y'abanyamahanga n'abami n'Abisirayeli,

Ibyakozwe 9:16

nanjye nzamwereka ibyo azababazwa na we uburyo ari byinshi, bamuhora izina ryanjye.”

Ibyakozwe 9:17

Ananiya aragenda yinjira mu nzu, amurambikaho ibiganza aramubwira ati “Sawuli mwene Data, Umwami Yesu wakubonekereye mu nzira waturutsemo, arantumye ngo uhumuke wuzuzwe Umwuka Wera.”

Ibyakozwe 9:18

Uwo mwanya ibisa n'imboneranyi bimuva ku maso arahumuka, arahaguruka arabatizwa,

Ibyakozwe 9:19

amaze gufungura abona intege. Amarana iminsi n'abigishwa b'i Damasiko,

Ibyakozwe 9:20

aherako abwiriza mu masinagogi yuko Yesu ari Umwana w'Imana.

Ibyakozwe 9:21

Abamwumvise bose barumirwa bati “Uyu si we warimburiraga i Yerusalemu abāmbaza iryo zina? Kandi icyamuzanye n'ino si ukugira ngo ababohe, abashyīre abatambyi bakuru?”

Ibyakozwe 9:22

Ariko Sawuli arushaho kugwiza imbaraga, atsinda Abayuda batuye i Damasiko arabamwaza, abahamiriza yuko Yesu ari we Kristo.

Ibyakozwe 9:23

Hashize iminsi myinshi Abayuda bajya inama yo kumwica,

Ibyakozwe 9:24

ariko Sawuli amenya inama yabo. Bubikirira ku marembo ku manywa na nijoro, kugira ngo bamwice.

Ibyakozwe 9:25

Abigishwa be ni ko kumujyana nijoro, bamucisha mu nkike z'amabuye, bamumanurira mu gitebo.

Ibyakozwe 9:26

Asohoye i Yerusalemu agerageza kwifatanya n'abigishwa, ariko bose baramutinya ntibemera ko ari umwigishwa.

Ibyakozwe 9:27

Maze Barinaba aramujyana amushyīra intumwa, azisobanurira uko yabonye Umwami Yesu mu nzira, kandi uko yavuganye na we, n'uko yavuze ashize amanga mu izina rya Yesu i Damasiko.

Ibyakozwe 9:28

Abana na bo i Yerusalemu akajya abasura, abwiriza mu izina ry'Umwami ashize amanga,

Ibyakozwe 9:29

akaganira n'Abayuda ba kigiriki ajya impaka na bo, bigeza ubwo na bo bashaka kumwica.

Ibyakozwe 9:30

Ariko bene Data babimenye bamujyana i Kayisariya, bamwohereza i Taruso.

Ibyakozwe 9:31

Nuko Itorero ryose ryari i Yudaya hose n'i Galilaya n'i Samariya rigira amahoro, rirakomezwa kandi rigenda ryubaha Umwami Yesu, rifashwa n'Umwuka Wera riragwira.

Ibyakozwe 9:32

Nuko Petero ajya hose kubasūra, ajya no ku bera batuye i Luda,

Ibyakozwe 9:33

asangayo umugabo witwaga Ayineya wamaze imyaka munani atava ku buriri, kuko yari aremaye.

Ibyakozwe 9:34

Petero aramubwira ati “Ayineya, Yesu Kristo aragukijije, haguruka wisasire.” Uwo mwanya arahaguruka.

Ibyakozwe 9:35

Abatuye i Luda n'i Saroni bose bamubonye bahindukirira Umwami Yesu.

Ibyakozwe 9:36

Kandi i Yopa hari umugore w'umwigishwa witwaga Tabita, risobanurwa ngo “Doruka”. Uwo mugore yagiraga imirimo myiza myinshi n'ubuntu bwinshi.

Ibyakozwe 9:37

Muri iyo minsi ararwara arapfa, bamaze kumwuhagira bamushyira mu cyumba cyo hejuru.

Ibyakozwe 9:38

Kandi kuko i Luda hari bugufi bw'i Yopa, abigishwa bumvise ko Petero ari yo ari, bamutumaho abantu babiri bamwinginga bati “Ngwino uze iwacu, ntutinde.”

Ibyakozwe 9:39

Petero arahaguruka, ajyana na bo. Asohoyeyo bamujyana muri icyo cyumba cyo hejuru, abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n'imyenda Doruka yababoheye akiriho.

Ibyakozwe 9:40

Petero abaheza bose, arapfukama arasenga, ahindukirira intumbi ati “Tabita, haguruka.” Arambura amaso, abonye Petero arabyuka aricara.

Ibyakozwe 9:41

Petero amufata ukuboko aramuhagurutsa. Maze ahamagara abera n'abapfakazi, amubaha ari muzima.

Ibyakozwe 9:42

Bimenyekana i Yopa hose, benshi bizera Umwami.

Ibyakozwe 9:43

Nuko amara iminsi myinshi i Yopa, acumbitse kwa Simoni w'umuhazi.