Amosi 2

16 verses

Amosi 2:1

Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Mowabu, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko yatwitse amagufwa y'umwami wo muri Edomu, akayagira ishwagara.

Amosi 2:2

Ariko nzohereza inkongi kuri Mowabu zitwike amanyumba ya Keriyoti, Mowabu azapfa habaye urusaku n'induru n'ijwi ry'impanda.

Amosi 2:3

Nzabakuramo umucamanza, mwicane n'ibikomangoma byaho byose.” Ni ko Uwiteka avuga.

Amosi 2:4

Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Yuda, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko banze amategeko y'Uwiteka, ntibakomeza amateka ye, kandi ibinyoma byabo byabateye kuyoba, ari byo ba sekuruza bakurikizaga.

Amosi 2:5

Ariko nzohereza inkongi i Buyuda zitwike amanyumba y'i Yerusalemu.”

Amosi 2:6

Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Isirayeli, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko baguze umukiranutsi ifeza, n'umutindi bakamugura inkweto.

Amosi 2:7

Bifuza kureba abakene birenza umukungugu ku mutwe, bakagoreka n'inzira y'umugwaneza. Umwana na se baryamana n'umukobwa umwe, bakagayisha izina ryanjye ryera.

Amosi 2:8

Biryamira iruhande rw'igicaniro cyose ku myambaro bendeye ubugwate, kandi banywera mu nzu y'Imana yabo vino y'abaciwe ibyiru.

Amosi 2:9

“Kandi ni jye warimburiye Umwamori imbere yabo, uburebure bwe bwari nk'uburebure bw'imyerezi, kandi yari akomeye nk'imyela, ariko natsembyeho imbuto ze nturutse hejuru, n'imizi ye nturutse hasi.

Amosi 2:10

Kandi nabakuye mu gihugu cya Egiputa mbayobora mu butayu imyaka mirongo ine, kugira ngo muhindūre igihugu cy'Abamori.

Amosi 2:11

Kandi mu bahungu banyu nahagurukijemo abahanuzi no mu basore banyu Abanaziri. Mbese si ko byabaye mwa Bisirayeli mwe?” Ni ko Uwiteka abaza.

Amosi 2:12

“Ariko mwanywesheje Abanaziri vino, mutegeka abahanuzi muti ‘Ntimugahanure.’

Amosi 2:13

Dore ngiye kubashikamira nk'uko igare ryuzuwemo n'imiba rishikamira hasi.

Amosi 2:14

Kandi guhunga ntikuzashobokera abanyambaraga, n'umunyamaboko ntazabasha kwiyungura intege, n'intwari ntizabasha kwikiza,

Amosi 2:15

n'umunyamuheto ntazabasha guhagarara, n'impayamaguru ntizīrokora, n'ugendera ku ifarashi na we ntazabasha kwikiza,

Amosi 2:16

kandi intwari yo mu bakomeye, uwo munsi izahunga yambaye ubusa.” Ni ko Uwiteka avuga.