Amosi 3

15 verses

Amosi 3:1

Nimwumve iri jambo Uwiteka yabavuzeho, mwa Bisirayeli mwe, ab'umuryango wose navanye mu gihugu cya Egiputa ati

Amosi 3:2

“Ni mwe gusa namenye bo mu miryango yose yo mu isi, ni cyo gituma nzabahanira ibicumuro byanyu byose.”

Amosi 3:3

Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?

Amosi 3:4

Intare yatontomera mu ishyamba idafite umuhigo? Umugunzu w'intare warurumira mu buvumo bwawo ari nta cyo ufashe?

Amosi 3:5

Inyoni se yagwa mu mutego uri hasi kandi udatezwe? Umutego w'umushibuka washibuka ari nta cyo ufashe?

Amosi 3:6

Mbese impanda yavugirizwa mu mudugudu abantu ntibagire ubwoba? Hari ibibi byatera umudugudu Uwiteka atari we ubizanye?

Amosi 3:7

Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b'abahanuzi ibihishwe byayo.

Amosi 3:8

Intare iyo itontomye hari udatinya? Uwiteka Imana yaravuze. Ni nde warorera guhanura?

Amosi 3:9

Mubyamamaze mu manyumba yo muri Ashidodi, no mu manyumba yo mu gihugu cya Egiputa muti “Muteranire mu mpinga z'imisozi y'i Samariya, kandi murebe impagarara zihari zikomeye n'urugomo ruhagirirwa.”

Amosi 3:10

Uwiteka aravuga ati “Ntibazi gukora ibitunganye, ahubwo biyuzuriza mu manyumba yabo ibyo bendeshaga urugomo n'ubwambuzi.”

Amosi 3:11

Ni cyo gituma Uwiteka Imana ivuga iti “Hazabaho umwanzi ndetse azagota igihugu, azacogoza imbaraga zawe, amanyumba yawe azasahurwa.”

Amosi 3:12

Uwiteka aravuga ati “Abisirayeli bibera i Samariya bicaye ku miguno y'amariri no ku misego ya hariri, ariko nk'uko umwungeri yaka intare iminono ibiri cyangwa igice cy'ugutwi biri mu kanwa kayo, ni ko bazarokorwa.

Amosi 3:13

Nimwumve, mushinje inzu ya Yakobo.” Ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga.

Amosi 3:14

“Kuko umunsi nzahanira Isirayeli ibicumuro bye, nzahana n'ibicaniro by'i Beteli, kandi amahembe y'igicaniro azacibwa agwe hasi.

Amosi 3:15

Inyumba y'itumba nzayisenya hamwe n'inyumba y'impeshyi, kandi amanyumba arimbishijwe amahembe y'inzovu azasenywa, n'amazu akomeye azatsembwaho.” Ni ko Uwiteka avuga.