Amosi 4

13 verses

Amosi 4:1

Nimwumvire iri jambo mwa mashashi y'i Bashani mwe ari mu misozi y'i Samariya, mwe abarenganya aboroheje, mugahuhura abakene, mukabwira ba shobuja muti “Nimuzane tunywe!”

Amosi 4:2

Uwiteka Imana irirahiye kwera kwayo iti “Dore iminsi izaza bazabajyanisha inkonzo, n'abasigaye bo muri mwe babakuruze indobesho nk'amafi.

Amosi 4:3

Muzasohokera mu byuho, umugore wese aromboreze imbere ye, muzahunga mwitere muri Harumoni. Ni ko Uwiteka avuga.

Amosi 4:4

“Nimuze i Beteli mucumure, mujye n'i Gilugali muhagwirize ibicumuro, mujye muzana ibitambo byanyu uko bukeye, kandi uko iminsi itatu ishize mujye mutura kimwe mu icumi,

Amosi 4:5

kandi muture amaturo y'ishimwe hamwe n'ibisembuwe, muvuge n'amaturo muturana umutima ukunze muyamenyekanishe, kuko ari byo mushima, Bisirayeli mwe. Ni ko Uwiteka Imana ivuga.

Amosi 4:6

“Nanjye nabategetse ko akanwa kanyu kicara ubusa mu midugudu yanyu yose, mubura ibyokurya aho mutuye hose, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga.

Amosi 4:7

“Kandi nabimye imvura hari hasigaye amezi atatu isarura rikagera, nahaye umudugudu umwe imvura ntuma uwundi utayibona, umurima umwe waguwemo n'imvura, undi uyibuze uruma.

Amosi 4:8

Nuko abo mu midugudu ibiri cyangwa itatu bajyaga kunywa amazi mu mudugudu umwe ntibashire inyota, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga.

Amosi 4:9

“Nabateje kurumbya ndetse na gikongoro: imirima yanyu myinshi n'inzabibu zanyu n'imitini yanyu n'imyelayo yanyu byonwe n'uburima, ariko ntibyatuma mungarukira.” Ni ko Uwiteka avuga.

Amosi 4:10

“Nabateje icyorezo nk'icyo nateje muri Egiputa: abasore banyu nabishije inkota, njyana amafarashi yanyu ho iminyago, natumye umunuko mu ngerero zanyu ubajya mu mazuru, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga.

Amosi 4:11

“Nubitse imidugudu yanyu nk'uko Imana yubitse i Sodomu n'i Gomora, muba nk'umushimu ukuwe mu muriro, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga.

Amosi 4:12

“Ni cyo gituma nzakugenzereza ntyo, Isirayeli we. Ubwo nzakugenzereza ntyo, itegure gusanganira Imana yawe, Isirayeli we.

Amosi 4:13

Dore iyabumbye imisozi ikarema n'umuyaga, ikagaragariza umuntu ibyo yibwira, igahindura umuseke kuba umwijima kandi igatambagira aharengeye ho mu isi, Uwiteka Imana Nyiringabo, ni ryo zina ryayo.