Abakolosayi 2

23 verses

Abakolosayi 2:1

Ndashaka ko mumenya uburyo mbarwanira intambara, mwebwe n'ab'i Lawodikiya ndetse n'abatarambona ku mubiri bose

Abakolosayi 2:2

kugira ngo imitima yabo ihumurizwe, ubwo bafatanirije hamwe mu rukundo ngo bahabwe ubutunzi bwose bwo kumenya neza mu mitima yabo, bamenye ubwiru bw'Imana ari bwo Kristo.

Abakolosayi 2:3

Muri we ni mo ubutunzi bwose bw'ubwenge no kumenya bwahishwe.

Abakolosayi 2:4

Mvugiye ibyo kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo yoshya,

Abakolosayi 2:5

kuko nubwo ntari kumwe namwe ku mubiri ndi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza n'uburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo.

Abakolosayi 2:6

Nuko rero nk'uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu abe ari ko mugendera muri we,

Abakolosayi 2:7

mushōreye imizi muri we kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk'uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye.

Abakolosayi 2:8

Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw'abantu n'ibihendo by'ubusa bikurikiza imihango y'abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y'iby'isi bidakurikiza Kristo.

Abakolosayi 2:9

Nyamara muri we ni ho hari kūzura k'Ubumana kose mu buryo bw'umubiri.

Abakolosayi 2:10

Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose.

Abakolosayi 2:11

Muri we ni na mo mwakebewe gukebwa kutari ukw'intoki, ahubwo ni ugukebwa kuva kuri Kristo, ari ko kwiyambura umubiri w'ibyaha bya kamere.

Abakolosayi 2:12

Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z'Imana yamuzuye mu bapfuye.

Abakolosayi 2:13

Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw'imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose,

Abakolosayi 2:14

igahanagura urwandiko rw'imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba.

Abakolosayi 2:15

Kandi imaze kunyaga abatware n'abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibīvuga hejuru ku bw'umusaraba.

Abakolosayi 2:16

Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza ku bw'ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bw'iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z'ukwezi, cyangwa amasabato

Abakolosayi 2:17

kuko ibyo ari igicucu cy'ibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo.

Abakolosayi 2:18

Ntihakagire umuntu ubavutsa ingororano zanyu, azibavukishije kwihindura nk'uwicisha bugufi no gusenga abamarayika, akiterera mu byo atazi atewe kwihimbariza ubusa n'ubwenge bwa kamere ye,

Abakolosayi 2:19

ntiyifatanye na wa Mutwe, ari wo umubiri wose uvanaho gukura kwawo gutangwa n'Imana, ugatungwa n'ibyo ingingo n'imitsi bitanga, ugateranywa neza na byo.

Abakolosayi 2:20

Nuko rero niba mwarapfanye na Kristo, mukaba mwarapfuye ku migenzereze ya mbere y'iby'isi, ni iki gituma mwemera kuyoboka amategeko y'imihango nk'aho mukiri ab'isi,

Abakolosayi 2:21

(ngo “Ntugafateho, ntugasogongereho, ntugakoreho”,

Abakolosayi 2:22

kandi ibyo byose biba biheze iyo biriwe), mugakurikiza amategeko n'inyigisho by'abantu?

Abakolosayi 2:23

Ni koko ibyo bisa n'aho ari iby'ubwenge kugira ngo abantu bihimbire uburyo bwo gusenga, bigire nk'abicisha bugufi, bigomwe iby'umubiri. Nyamara nta mumaro bigira na hato wo kurwanya irari ry'umubiri.