Abakolosayi 3

25 verses

Abakolosayi 3:1

Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw'Imana.

Abakolosayi 3:2

Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si,

Abakolosayi 3:3

kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana.

Abakolosayi 3:4

Kandi ubwo Kristo ari we bugingo bwacu azerekanwa, namwe muzaherako mwerekananwe na we muri mu bwiza.

Abakolosayi 3:5

Nuko noneho mwice ingeso zanyu z'iby'isi: gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, n'imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana,

Abakolosayi 3:6

ibyo ni byo bizanira umujinya w'Imana abatumvira.

Abakolosayi 3:7

Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo.

Abakolosayi 3:8

Ariko none mwiyambure ibi byose: umujinya n'uburakari, n'igomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.

Abakolosayi 3:9

Ntimukabeshyane ubwo mwiyambuye umuntu wa kera n'imirimo ye,

Abakolosayi 3:10

mukambara umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n'ishusho y'Iyamuremye.

Abakolosayi 3:11

Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uw'umudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose.

Abakolosayi 3:12

Nuko nk'uko bikwiriye intore z'Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w'imbabazi n'ineza, no kwicisha bugufi n'ubugwaneza no kwihangana,

Abakolosayi 3:13

mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n'undi. Nk'uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.

Abakolosayi 3:14

Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.

Abakolosayi 3:15

Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima.

Abakolosayi 3:16

Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n'indirimbo n'ibihimbano by'umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu.

Abakolosayi 3:17

Kandi icyo muzavuga cyose n'ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry'Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw'uwo.

Abakolosayi 3:18

Bagore, mugandukire abagabo banyu nk'uko bikwiriye abari mu Mwami wacu.

Abakolosayi 3:19

Bagabo, namwe mukunde abagore banyu ntimubasharirire.

Abakolosayi 3:20

Bana, mwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ibyo ari byo Umwami ashima.

Abakolosayi 3:21

Ba se, ntimukarakaze abana banyu batazinukwa.

Abakolosayi 3:22

Mbata, mwumvire ba shobuja bo ku mubiri muri byose, ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse n'abanezeza abantu, ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubaha Imana.

Abakolosayi 3:23

Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk'abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu,

Abakolosayi 3:24

muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo.

Abakolosayi 3:25

Ariko ukiranirwa aziturwa nk'uko yakiraniwe, kandi ntihariho kurobanurwa ku butoni.