Abakolosayi 4

18 verses

Abakolosayi 4:1

Ba shebuja, mugirire imbata zanyu ibitunganye n'ibikwiriye, kuko muzi yuko namwe mufite Shobuja uri mu ijuru.

Abakolosayi 4:2

Mukomeze gusenga muba maso, mushima.

Abakolosayi 4:3

Kandi natwe mudusabire kugira ngo Imana idukingurire urugi rwo kuvuga ijambo ryayo, tuvuge ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe

Abakolosayi 4:4

kugira ngo mbwerekane nk'uko nkwiriye kuvuga.

Abakolosayi 4:5

Mugendere mu bwenge ku byo mugirira abo hanze, mucunguze uburyo umwete.

Abakolosayi 4:6

Ijambo ryanyu rifatanye iteka n'ubuntu bw'Imana risīze umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese.

Abakolosayi 4:7

Tukiko, mwene Data ukundwa w'umubwiriza w'iby'Imana ukiranuka, ni umugaragu mugenzi wanjye ukorera mu Mwami wacu, azababwira ibyanjye byose.

Abakolosayi 4:8

Ni we mbatumyeho ku bw'ibyo ngo mumenye ibyacu kandi ahumurize imitima yanyu,

Abakolosayi 4:9

mutumanye na Onesimo mwene Data wo kwizerwa kandi ukundwa, mwene wanyu, bazabamenyesha iby'ino byose.

Abakolosayi 4:10

Arisitariko uwo tubohanywe arabatashya, na Mariko mwene se wabo wa Barinaba arabatashya na we. (Uwo ni we mwategetswe, naramuka aje iwanyu muzamwakire.)

Abakolosayi 4:11

Na Yesu witwa Yusito arabatashya, abo ni bo bonyine bo mu bakebwe bakorana nanjye ku bw'ubwami bw'Imana kandi bamaze umubabaro.

Abakolosayi 4:12

Epafura mwene wanyu arabatashya, na we ni imbata ya Kristo Yesu ibarwanira iteka ikabasabira, kugira ngo muhagarare mushikamye kandi mutunganye rwose, mumenya neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose.

Abakolosayi 4:13

Ndi umugabo wo kumuhamya yuko abagirira umwete mwinshi, mwebwe n'ab'i Lawodikiya n'ab'i Hiyerapoli.

Abakolosayi 4:14

Luka umuvūzi ukundwa, na Dema barabatashya.

Abakolosayi 4:15

Muntahirize bene Data b'i Lawodikiya, na Numfa n'Itorero ryo mu nzu ye.

Abakolosayi 4:16

Uru rwandiko nimumara kurusomerwa ruzasomerwe n'Itorero ry'i Lawodikiya, namwe muzasome uruzava i Lawodikiya.

Abakolosayi 4:17

Kandi muzabwire Arukipo muti “Ujye urinda umurimo wo kugabura iby'Imana wahawe ku bw'Umwami wacu, uwusohoze.”

Abakolosayi 4:18

Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n'ukwanjye kuboko. Mwibuke ingoyi zanjye. Ubuntu bw'Imana bubane namwe.