Umubwiriza 10

20 verses

Umubwiriza 10:1

Isazi zipfuye zituma amadahano yoshejwe n'abosa anuka nabi, ni ko ubupfapfa buke bwonona ubwenge n'icyubahiro.

Umubwiriza 10:2

Umutima w'umunyabwenge uri iburyo bwe, ariko umutima w'umupfapfa uri ibumoso bwe.

Umubwiriza 10:3

Ariko kandi iyo umupfapfa ari mu nzira ubwenge buramucika, umuntu abonye wese akamwita umupfu.

Umubwiriza 10:4

Umutegetsi nakurakarira ntukamuhunge, kuko gutuza guhosha ibicumuro bikomeye.

Umubwiriza 10:5

Hariho ikibi nabonye munsi y'ijuru, ni cyo gicumuro gikorwa n'umutegetsi:

Umubwiriza 10:6

abapfapfa bashyirwa imbere, kandi imfura zigasubizwa inyuma.

Umubwiriza 10:7

Nabonye abaretwa bagendera ku mafarashi, na byo ibikomangoma bigendesha amaguru nk'abaretwa.

Umubwiriza 10:8

Ucukura urwobo azarugwamo, kandi umena urugo inzoka izamurya.

Umubwiriza 10:9

Ucukura amabuye azakomeretswa na yo, n'uwasa inkwi zimushyira mu kaga.

Umubwiriza 10:10

Intorezo iyo igimbye nyirayo ntayityaze, aba akwiriye kuyongera amaboko, ariko ubwenge bugira akamaro ko kuyobora.

Umubwiriza 10:11

Umugombozi iyo ariwe n'inzoka atigomboye aba yari amaze iki?

Umubwiriza 10:12

Amagambo ava mu kanwa k'umunyabwenge amutera igikundiro, ariko iminwa y'umupfapfa izamuroha mu rumira.

Umubwiriza 10:13

Itangira ry'amagambo ava mu kanwa ke ni ubupfapfa, kandi iherezo ry'amagambo ye ni ubusazi butera amahane.

Umubwiriza 10:14

Umupfapfa ahomboka mu magambo menshi. Umuntu ntazi ibizaba, kandi ibizaba mu nyuma ze ni nde wabasha kubimubwira?

Umubwiriza 10:15

Imirimo y'abapfapfa ibananiza bose, kuko umupfapfa atazi uko akwiriye kujya ku murwa.

Umubwiriza 10:16

Wa gihugu we, iyo ufite umwami ari umwana muto, kandi ibikomangoma byawe bikaba ibiryakare, uba ubonye ishyano.

Umubwiriza 10:17

Wa gihugu we, ube uhiriwe iyo ufite umwana w'imfura ho umwami, kandi ibikomangoma byawe bikarya mu gihe gikwiriye, kugira ngo bigire amagara bitarimo isindwe.

Umubwiriza 10:18

Ubute bugoramisha igisenge, kandi amaboko adeha atuma inzu iva.

Umubwiriza 10:19

Ibirori bigirirwa gusetsa, kandi vino inezeza ubugingo, kandi ifeza ni yo isubiza ibintu byose.

Umubwiriza 10:20

Ntugatuke umwami ndetse ntukabitekereze, ntugatuke abakire uri mu nzu uryamamo, kuko inyoni yo mu kirere yagurukana ijwi ryawe, kandi igifite amababa cyabyamamaza.