Umubwiriza 11

10 verses

Umubwiriza 11:1

Nyanyagiza imbuto yawe ku mazi, kuko igihe nigisohora, uzayibona hashize iminsi myinshi.

Umubwiriza 11:2

Ubigabanye barindwi ndetse n'umunani, kuko utazi ibyago bizatera ku isi ibyo ari byo.

Umubwiriza 11:3

Iyo ibicu byuzuwemo n'imvura biyisandaza ku isi, kandi igiti iyo kiguye cyerekeye ikusi cyangwa ikasikazi, aho kiguye ni ho kiguma.

Umubwiriza 11:4

Uhora yitegereza umuyaga ntabiba, kandi uhora areba ibicu ntasarura.

Umubwiriza 11:5

Uko utazi inzira y'umuyaga iyo ari yo, cyangwa uko amagufwa akurira mu nda y'utwite, ni ko utazi imirimo y'Imana ikora byose.

Umubwiriza 11:6

Mu gitondo ujye ubiba imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe, kuko utazi ikizera ari iki cyangwa kiriya, cyangwa yuko byombi bizahwanya kuba byiza.

Umubwiriza 11:7

Ni ukuri umucyo uranezeza, kandi kureba izuba bishimisha amaso.

Umubwiriza 11:8

Ni ukuri umuntu narama imyaka myinshi akwiriye kuyinezererwamo yose, ariko ntakibagirwe iminsi y'umwijima kuko izaba myinshi. Ibibaho byose ni ubusa.

Umubwiriza 11:9

Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n'umutima wawe ukunezeze mu minsi y'ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza.

Umubwiriza 11:10

Nuko rero ikure umubabaro mu mutima wawe, kandi utandukanye umubiri wawe n'ibibi bikube kure, kuko ubuto n'ubusore ari ubusa.