Umubwiriza 12

14 verses

Umubwiriza 12:1

Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y'ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n'imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “Sinejejwe na byo.”

Umubwiriza 12:2

Izuba n'umucyo n'ukwezi n'inyenyeri bitarijimishwa, n'ibicu bitaragaruka imvura ihise,

Umubwiriza 12:3

n'igihe abarinzi b'inzu bazahinda umushyitsi kandi intwari zikunama, n'abasyi bakarorera kuko babaye bake, n'abarungurukira mu madirishya bagahuma kandi imiryango yerekeye ku nzira igakingwa,

Umubwiriza 12:4

n'ijwi ry'ingasire rigaceceka kandi umuntu akabyutswa n'ubunyoni, n'abakobwa baririmba bose bagacishwa bugufi,

Umubwiriza 12:5

ni ukuri bazatinya ibiri hejuru bafatirwe n'ubwoba mu nzira, kandi igiti cy'umuluzi kizarabya, n'igihōre kizaba kiremereye kandi kwifuza kuzabura, kuko umuntu aba ajya iwabo h'iteka, abarira bakabungerera mu mayira,

Umubwiriza 12:6

akagozi k'ifeza kataracika n'urwabya rw'izahabu rutarameneka, n'ikibindi kitaramenekera ku isōko n'uruziga rutaravunikira ku iriba

Umubwiriza 12:7

n'umukungugu ugasubira mu butaka uko wahoze, n'umwuka ugasubira ku Mana yawutanze.

Umubwiriza 12:8

Nuko umubwiriza aravuga ati “Ni ubusa gusa nta kamaro, byose ni ubusa.”

Umubwiriza 12:9

Maze kandi kuko Umubwiriza yari umunyabwenge, yakomeje kwigisha abantu ubwenge. ni ukuri yaratekereje agenzura ibintu, aringaniza imigani myinshi.

Umubwiriza 12:10

Umubwiriza yashatse kumenya amagambo akwiriye n'ibyanditswe bitunganye, iby'amagambo y'ukuri.

Umubwiriza 12:11

Amagambo y'abanyabwenge ameze nk'ibihosho, n'amagambo y'abakuru b'amateraniro ameze nk'imbereri zishimangiwe cyane, yatanzwe n'umwungeri umwe.

Umubwiriza 12:12

Ariko kandi mwana wanjye uhuguke. Kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo, kandi kwiga cyane binaniza umubiri.

Umubwiriza 12:13

Iyi ni yo ndunduro y'ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.

Umubwiriza 12:14

Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n'igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi.