Abefeso 1

23 verses

Abefeso 1:1

Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu,

Abefeso 1:2

ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

Abefeso 1:3

Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'umwuka yo mu ijuru,

Abefeso 1:4

nk'uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.

Abefeso 1:5

Kuko yagambiriye kera ku bw'urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw'ineza y'ubushake bwayo,

Abefeso 1:6

kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo.

Abefeso 1:7

Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw'amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk'uko ubutunzi bw'ubuntu bwayo buri,

Abefeso 1:8

ubwo yadushagirijeho bukatubera ubwenge bwose no kumenya,

Abefeso 1:9

itumenyesheje ubwiru bw'ibyo ishaka ku bw'ineza y'ubushake bwayo, ari byo yagambiriye kera

Abefeso 1:10

kugira ngo ibihe nibisohora ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi.

Abefeso 1:11

Ku bw'uwo natwe twarazwe umurage tubitoranirijwe kera nk'uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk'uko ibishaka mu mutima wayo

Abefeso 1:12

ngo tube abo gushimisha ubwiza bwayo, twebwe abiringiye Kristo uhereye kera.

Abefeso 1:13

Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry'ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw'agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe,

Abefeso 1:14

uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe.

Abefeso 1:15

Ni cyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose,

Abefeso 1:16

mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze,

Abefeso 1:17

kugira ngo Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w'icyubahiro, ibahe umwuka w'ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya,

Abefeso 1:18

ngo amaso y'imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n'Iyabahamagaye, mumenye n'ubutunzi bw'ubwiza bw'ibyo azaraga abera,

Abefeso 1:19

mumenye n'ubwinshi bw'imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk'uko imbaraga z'ububasha bwayo bukomeye ziri,

Abefeso 1:20

izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru,

Abefeso 1:21

imushyize hejuru y'ubutware bwose n'ubushobozi bwose, n'imbaraga zose n'ubwami bwose, n'izina ryose rivugwa uretse muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza.

Abefeso 1:22

Kandi yamuhaye gutwara byose ibishyira munsi y'ibirenge bye, imuha Itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose,

Abefeso 1:23

na ryo ribe umubiri we ushyitse kandi ushyikirwamo na byose.