Abefeso 2

22 verses

Abefeso 2:1

Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n'ibyaha byanyu,

Abefeso 2:2

ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y'iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira.

Abefeso 2:3

Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n'imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk'abandi bose.

Abefeso 2:4

Ariko Imana kuko ari umutunzi w'imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo

Abefeso 2:5

ku bw'urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije),

Abefeso 2:6

nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw'umwuka turi muri Kristo Yesu,

Abefeso 2:7

kugira ngo mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw'ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu.

Abefeso 2:8

Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y'Imana.

Abefeso 2:9

Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira,

Abefeso 2:10

kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.

Abefeso 2:11

Nuko mwibuke yuko kera mwebwe abanyamahanga ku mubiri, abo abakebwe n'intoki ku mubiri bita abatakebwe,

Abefeso 2:12

mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n'Ubwisirayeli, muri abashyitsi ku masezerano y'ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufite by'ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema.

Abefeso 2:13

Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abāri kure kera, mwigijwe hafi n'amaraso ya Kristo.

Abefeso 2:14

Uwo ni we mahoro yacu, kuko yahinduye twebwe ababiri kuba umwe akuyeho ubwanzi, ari bwo rusika rwari hagati yacu rutugabanya,

Abefeso 2:15

amaze gukuzaho amategeko y'iby'imihango umubiri we, kugira ngo ba babiri abarememo umuntu umwe mushya muri we ngo azane amahoro atyo,

Abefeso 2:16

kandi ngo bombi abagire umubiri umwe, abungishe n'Imana umusaraba awicishije bwa bwanzi.

Abefeso 2:17

Yaraje ababwira ubutumwa bwiza bw'amahoro mwebwe abāri kure, kandi abāri bugufi na bo ababwira iby'amahoro,

Abefeso 2:18

kuko ari we uduhesha uko turi amaharakubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuka umwe.

Abefeso 2:19

Nuko ntimukiri abashyitsi n'abasuhuke, ahubwo muri ubwoko bumwe n'abera ndetse muri abo mu nzu y'Imana,

Abefeso 2:20

kuko mwubatswe ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka.

Abefeso 2:21

Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu.

Abefeso 2:22

Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n'Imana mu Mwuka.