Abefeso 3

21 verses

Abefeso 3:1

Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe ya Kristo Yesu, mbohewe mwebwe abanyamahanga.

Abefeso 3:2

Kandi namwe mwumvise iby'ubutware bwo kugabura ubuntu bw'Imana nahawe ku bwanyu,

Abefeso 3:3

ko mpishurirwa ubwiru bwayo mu iyerekwa nk'uko nabanje kwandika mu magambo make.

Abefeso 3:4

Namwe nimuyasoma muzirebera ubwanyu uburyo menye ubwiru bwa Kristo koko.

Abefeso 3:5

Ubwo ntibwamenyeshejwe abana b'abantu mu bindi bihe, nk'uko muri iki gihe intumwa ze zera n'abahanuzi babuhishuriwe n'Umwuka,

Abefeso 3:6

yuko abanyamahanga ari abaraganwa natwe kandi bakaba ingingo z'umubiri umwe natwe, abaheshejwe n'ubutumwa bwiza kuzagabana natwe muri Kristo Yesu ibyasezeranijwe.

Abefeso 3:7

Nanjye nahindutse umubwiriza wabwo nk'uko impano iri y'ubuntu bw'Imana, iyo naheshejwe n'imbaraga zayo zinkoreramo.

Abefeso 3:8

Nubwo noroheje cyane hanyuma y'abera bose, naherewe ubwo buntu kugira ngo mbwirize abanyamahanga ubutumwa bwiza bw'ubutunzi bwa Kristo butarondoreka,

Abefeso 3:9

njijure bose ngo bamenye uburyo iby'ubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe n'Imana yaremye byose uhereye kera kose,

Abefeso 3:10

kugira ngo muri iki gihe abatware n'abafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bw'umwuka , bamenyeshwe n'Itorero ubwenge bw'Imana bw'uburyo bwinshi

Abefeso 3:11

nk'uko yabigambiriye kera kose muri Kristo Yesu Umwami wacu.

Abefeso 3:12

Muri we ni mo duherwa ubushizi bw'amanga ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe n'uko tumwizeye.

Abefeso 3:13

Ni cyo gituma mbinginga ngo mudacogozwa n'amakuba yanjye yo ku bwanyu, kuko ari yo cyubahiro cyanyu.

Abefeso 3:14

Ni cyo gituma mpfukamira Data wa twese,

Abefeso 3:15

uwo imiryango yose yo mu ijuru n'iyo mu isi yitirirwa,

Abefeso 3:16

ngo abahe nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we,

Abefeso 3:17

kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushōrera imizi mu rukundo mukaba mushikamye,

Abefeso 3:18

muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n'abera bose ubugari n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo,

Abefeso 3:19

mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw'Imana.

Abefeso 3:20

Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n'ibyo twibwira byose nk'uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo,

Abefeso 3:21

icyubahiro kibe icyayo mu Itorero no muri Kristo Yesu, kugeza iteka ryose ry'ibihe bidashira, Amen.