Abefeso 5

33 verses

Abefeso 5:1

Nuko mwigane Imana nk'abana bakundwa.

Abefeso 5:2

Kandi mugendere mu rukundo nk'uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n'igitambo cy'Imana n'umubabwe uhumura neza.

Abefeso 5:3

Ariko gusambana n'ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk'uko bikwiriye abera,

Abefeso 5:4

cyangwa ibiteye isoni cyangwa amagambo y'ubupfu, cyangwa amashyengo mabi kuko ibyo bidakwiriye, ahubwo mushime Imana.

Abefeso 5:5

Kuko ibi mubizi neza yuko ari nta musambanyi cyangwa ukora ibyonona cyangwa urarikira, ari we usenga ibigirwamana, ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo n'Imana.

Abefeso 5:6

Ntihakagire umuntu ubohēsha amagambo y'ubusa, kuko ibyo ari byo bizanira umujinya w'Imana abatayumvira.

Abefeso 5:7

Nuko ntimugafatanye na bo,

Abefeso 5:8

kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk'abana b'umucyo,

Abefeso 5:9

kuko imbuto z'umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n'ukuri.

Abefeso 5:10

Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima.

Abefeso 5:11

Ntimukifatanye n'imirimo y'ab'umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane

Abefeso 5:12

kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga.

Abefeso 5:13

Ariko byose iyo bitangajwe n'umucyo na byo ubwabyo bihinduka umucyo, kuko ikimurikiwe n'umucyo cyose gihinduka umucyo.

Abefeso 5:14

Ni cyo gituma bivugwa ngo “Usinziriye we, kanguka uzuke, Kristo abone uko akumurikira!”

Abefeso 5:15

Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge,

Abefeso 5:16

mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.

Abefeso 5:17

Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.

Abefeso 5:18

Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka.

Abefeso 5:19

Mubwirane zaburi n'indirimbo n'ibihimbano by'Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu.

Abefeso 5:20

Mujye mushima Imana Data wa twese ku bw'ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo,

Abefeso 5:21

kandi mugandukirane ku bwo kūbaha Kristo.

Abefeso 5:22

Bagore, mugandukire abagabo banyu nk'uko mugandukira Umwami wacu,

Abefeso 5:23

kuko umugabo ari we mutwe w'umugore we, nk'uko Kristo ari umutwe w'Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo.

Abefeso 5:24

Ariko nk'uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose.

Abefeso 5:25

Bagabo, mukunde abagore banyu nk'uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira

Abefeso 5:26

ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n'ijambo rye

Abefeso 5:27

aryishyīre rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge.

Abefeso 5:28

Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk'imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda,

Abefeso 5:29

kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk'uko Kristo abigirira Itorero,

Abefeso 5:30

kuko turi ingingo z'umubiri we.

Abefeso 5:31

Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.

Abefeso 5:32

Ibyo ni ubwiru bukomeye cyane, ariko ibyo mvuga byerekeye kuri Kristo n'Itorero.

Abefeso 5:33

Nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nk'uko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we.