Abefeso 6

24 verses

Abefeso 6:1

Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye.

Abefeso 6:2

Wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano),

Abefeso 6:3

kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi.

Abefeso 6:4

Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby'Umwami wacu.

Abefeso 6:5

Namwe mbata, mujye mwumvira ba shobuja bo ku mubiri nk'uko mwumvira Kristo, mububashye muhinda imishyitsi kandi mutaryarya mu mitima yanyu.

Abefeso 6:6

Ntimukabakorere bakibahagarikiye gusa ngo mumere nk'abanezeza abantu, ahubwo mumere nk'imbata za Kristo, mukore ibyo Imana ishaka mubikuye ku mutima.

Abefeso 6:7

Mubakorere mubyishimiye nk'abakorera Umwami wacu, mutari nk'abakorera abantu.

Abefeso 6:8

Kuko muzi yuko umuntu wese iyo akoze ikintu cyiza azacyiturwa n'Umwami, naho yaba imbata cyangwa uw'umudendezo.

Abefeso 6:9

Namwe ba shebuja, abe ari ko mugirira abagaragu banyu namwe, mureke kubakangisha kuko muzi yuko musangiye Shobuja uri mu ijuru, utarobanura abantu ku butoni.

Abefeso 6:10

Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z'ubushobozi bwe bwinshi.

Abefeso 6:11

Mwambare intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani.

Abefeso 6:12

Kuko tudakīrana n'abafite amaraso n'umubiri, ahubwo dukīrana n'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru.

Abefeso 6:13

Nuko rero mutware intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.

Abefeso 6:14

Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza,

Abefeso 6:15

mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw'amahoro bubiteguza,

Abefeso 6:16

kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk'ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.

Abefeso 6:17

Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n'inkota y'Umwuka ari yo Jambo ry'Imana,

Abefeso 6:18

musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.

Abefeso 6:19

Kandi nanjye munsabire mpabwe kuvuga nshize amanga uko mbumbuye akanwa, kugira ngo menyeshe abantu ubwiru bw'ubutumwa bwiza,

Abefeso 6:20

ari bwo mbereye intumwa yabwo kandi mbohesherejwe umunyururu, mvuge ibyabwo nshize amanga nk'uko binkwiriye.

Abefeso 6:21

Kandi Tukiko, mwene Data ukundwa w'umubwiriza w'iby'Imana ukiranuka ukorera mu Mwami, azabasobanurira byose kugira ngo namwe mumenye ibyanjye uko meze.

Abefeso 6:22

Ni we mwatumyeho ku bw'ibyo ngo mumenye ibyacu, kandi ahumurize imitima yanyu.

Abefeso 6:23

Amahoro abe muri bene Data, n'urukundo rufatanije no kwizera, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

Abefeso 6:24

Ubuntu bw'Imana bubane n'abakunda Umwami wacu Yesu Kristo bose bataryarya.