Kuva 1

22 verses

Kuva 1:1

Aya ni yo mazina y'abana ba Isirayeli bagiye muri Egiputa bajyanye na Yakobo, umuntu wese ajyana abo mu rugo rwe:

Kuva 1:2

Rubeni na Simiyoni na Lewi na Yuda,

Kuva 1:3

na Isakari na Zebuluni na Benyamini,

Kuva 1:4

na Dani na Nafutali na Gadi na Asheri.

Kuva 1:5

Abantu bose bakomotse mu rukiryi rwa Yakobo bari mirongo irindwi, Yosefu yari asanzwe ari muri Egiputa.

Kuva 1:6

Yosefu apfana na bene se bose, n'ab'icyo gihe bose.

Kuva 1:7

Abisirayeli barororoka, barabyara cyane baragwira, barakomera cyane, buzura icyo gihugu.

Kuva 1:8

Muri Egiputa hima undi mwami utigeze kumenya Yosefu.

Kuva 1:9

Abwira abantu be ati “Dore Abisirayeli bahindutse ubwoko buturuta ubwinshi, buturusha n'amaboko.

Kuva 1:10

Nimuze tubashakire ubwenge be kugwira, bikazatuma bafatanya n'ababisha bacu, habaho intambara bakaturwanya, bakava mu gihugu cyacu.”

Kuva 1:11

Ni cyo cyatumye babaha abo kubatwara ku buretwa, ngo babababarishe imirimo iruhije. Bubakira Farawo imidugudu yo guhunikamo, Pitomu na Rāmesesi.

Kuva 1:12

Ariko uko barushagaho kubababaza, na bo ni ko barushagaho kugwira no gukwira. Abanyegiputa banga Abisirayeli urunuka.

Kuva 1:13

Abanyegiputa bakoresha Abisirayeli agahato,

Kuva 1:14

bababarisha ubugingo bwabo uburetwa bw'agahato, uburetwa bw'urwondo n'amatafari n'ubundi bwose bwo mu gasozi, uburetwa bwose babahatishaga.

Kuva 1:15

Hariho ababyaza b'Abaheburayokazi umwe yitwa Shifura, undi yitwa Puwa. Umwami wa Egiputa arababwira ati

Kuva 1:16

“Nimubyaza Abaheburayokazi mukabona bicaye ku ntebe babyariraho, nihavuka umuhungu mujye mumuhotora, ariko naba umukobwa abeho.”

Kuva 1:17

Maze abo babyaza bubaha Imana, ntibakora ibyo bategetswe n'umwami wa Egiputa, ahubwo bareka abahungu babaho.

Kuva 1:18

Umwami wa Egiputa ahamagaza abo babyaza, arababaza ati “Ni iki cyatumye mukora mutyo, mukareka abahungu bakabaho?”

Kuva 1:19

Ababyaza basubiza Farawo bati “Ni uko Abaheburayokazi batamera nk'Abanyegiputakazi, kuko ari abanyambaraga, bakabyara umubyaza atarabageraho.”

Kuva 1:20

Imana igirira neza abo babyaza, ubwo bwoko buragwira, burakomera cyane.

Kuva 1:21

Kandi kuko abo babyaza bubashye Imana, ibaha urubyaro, baba imiryango.

Kuva 1:22

Farawo ategeka abantu be bose ati “Umuhungu uzajya avuka wese mujye mumujugunya mu ruzi, umukobwa uzavuka wese mujye mumureka abeho.”