Kuva 2

25 verses

Kuva 2:1

Umugabo wo mu muryango wa Lewi aragenda, arongora umukobwa wa Lewi.

Kuva 2:2

Uwo mugore asama inda abyara umuhungu, maze abonye ko ari umwana mwiza, amuhisha amezi atatu.

Kuva 2:3

Ananiwe guhora amuhisha, amubohera akato gapfundikiye mu ntamyi, agasiga ibumba n'ubushishi, ashyiramo uwo mwana, agashyira mu rufunzo rwo ku nkombe y'uruzi.

Kuva 2:4

Mushiki we aramwitarura, ngo amenye ikiri bumubeho.

Kuva 2:5

Umukobwa wa Farawo amanurwa no kwiyuhagira mu ruzi, abaja be bagendagenda ku nkombe y'uruzi, abona ka kato mu rufunzo atuma umuja we kukazana.

Kuva 2:6

Agapfunduye abonamo uwo mwana, umwana ararira. Aramubabarira ati “Uyu ni umwana w'Abaheburayo.”

Kuva 2:7

Mushiki we abaza umukobwa wa Farawo ati “Sinajya se kukuzanira umurera wo mu Baheburayokazi ngo amukurerere?”

Kuva 2:8

Umukobwa wa Farawo aramusubiza ati “Nuko genda umunzanire.” Umukobwa aragenda, ahamagara nyina w'uwo mwana.

Kuva 2:9

Umukobwa wa Farawo aramubwira ati “Jyana uyu mwana umunderere, nzaguhemba.” Uwo mugore ajyana uwo mwana, aramurera.

Kuva 2:10

Umwana arakura, amushyira umukobwa wa Farawo, ahinduka umwana we. Amwita Mose ati “Ni uko namukuye mu mazi.”

Kuva 2:11

Icyo gihe, Mose amaze gukura asanga bene wabo abona uburetwa barimo, bukeye abona Umunyegiputa akubita Umuheburayo muri bene wabo.

Kuva 2:12

Akebaguza impande zose abona nta wuhari, yica uwo Munyegiputa amuhisha mu musenyi.

Kuva 2:13

Bukeye bwaho arasohoka, abona abagabo babiri b'Abaheburayo barwana, abwira ugiriye undi nabi ati “Ni iki gitumye ukubita mugenzi wawe?”

Kuva 2:14

Aramusubiza ati “Ni nde waguhaye ubutware n'ubucamanza kuri twe? Urashaka kunyica nk'uko wishe wa Munyegiputa?” Mose aratinya aribwira ati “Ni ukuri byaramenyekanye.”

Kuva 2:15

Farawo abyumvise ashaka kwica Mose. Maze Mose aramuhunga ajya gutura mu gihugu cy'i Midiyani, agezeyo yicara iruhande rw'iriba.

Kuva 2:16

Umutambyi w'i Midiyani yari afite abakobwa barindwi, baraza badahirira intama za se buzuza ibibumbiro.

Kuva 2:17

Abashumba baraza barabirukana, Mose arahaguruka arabatabara, yuhira umukumbi wabo.

Kuva 2:18

Bagiye kwa se Reweli arababaza ati “Noneho ko mutebutse?”

Kuva 2:19

Baramusubiza bati “Ni uko umugabo w'Umunyegiputa yadukijije abashumba, kandi akatudahirira, akatwuhirira umukumbi.”

Kuva 2:20

Abaza abakobwa be ati “Ari he? Ni iki gitumye musiga uwo mugabo? Nimumuhamagare, tumufungurire.”

Kuva 2:21

Mose yemera kubana n'uwo mugabo, ashyingira Mose umukobwa we Zipora.

Kuva 2:22

Abyara umuhungu, se amwita Gerushomu ati “Nari umusuhuke mu gihugu kitari icyacu.”

Kuva 2:23

Hashize iminsi myinshi, umwami wa Egiputa aratanga. Abisirayeli banihishwa n'uburetwa babakoresha barataka, gutaka batakishwa n'uburetwa kurazamuka kugera ku Mana.

Kuva 2:24

Imana yumva umuniho wabo, yibuka isezerano ryayo yasezeranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo.

Kuva 2:25

Imana ireba Abisirayeli, imenya uko bameze.