Kuva 10

29 verses

Kuva 10:1

Uwiteka abwira Mose ati “Injira mu nzu ya Farawo, kuko nanangiriye umutima we n'iy'abagaragu be kugira ngo nerekanire ibi bimenyetso byanjye hagati muri bo,

Kuva 10:2

no kugira ngo uzabwire umwana wawe n'umwuzukuru wawe, ibikomeye nagiriye Abanyegiputa n'ibimenyetso byanjye nakoreye hagati muri bo, mumenye yuko ndi Uwiteka.”

Kuva 10:3

Mose na Aroni binjira mu nzu ya Farawo baramubwira bati “Uwiteka, Imana y'Abaheburayo iravuze iti ‘Uzageza he kwanga kwicishiriza bugufi imbere yanjye? Reka ubwoko bwanjye bugende bunkorere.

Kuva 10:4

Niwanga kurekura ubwoko bwanjye, dore ejo nzaterereza inzige ku rugabano rwawe,

Kuva 10:5

zizimagize ubutaka umuntu ye kubasha kububona. Zizarya ibyo mwashigaje bitishwe na rwa rubura, zirye igiti cyose mwamejeje mu gasozi.

Kuva 10:6

Amazu yanyu zizayuzura, zuzure n'ay'abagaragu bawe n'ay'Abanyegiputa bose, izo ba so na ba sogokuru batigeze kubona uhereye igihe babereyeho ukageza none.’ ” Arahindukira ava imbere ya Farawo.

Kuva 10:7

Abagaragu ba Farawo baramubaza bati “Uriya mugabo azageza he kutubera umutego? Reka abo bantu bagende bakorere Uwiteka Imana yabo. Nturamenya yuko Egiputa hapfuye?”

Kuva 10:8

Bagarura Mose na Aroni imbere ya Farawo, arababwira ati “Nimugende mukorere Uwiteka Imana yanyu. Ariko hazagenda bantu ki?”

Kuva 10:9

Mose aramusubiza ati “Tuzajyana n'abakiri bato n'abashaje, abahungu bacu n'abakobwa bacu, tujyane n'imikumbi yacu n'amashyo yacu, kuko dukwiriye kuziriririza Uwiteka umunsi mukuru.”

Kuva 10:10

Arababwira ati “Uko nabifuriza ko Uwiteka abana namwe, ni ko nabareka mukagenda mujyanye abana banyu bato. Mwirinde kuko ibyo mugambiriye ari bibi.

Kuva 10:11

Si ko bizaba, ahubwo abagabo bakuru mugende mukorere Uwiteka, kuko ari cyo mushaka.” Birukanwa mu maso ya Farawo.

Kuva 10:12

Uwiteka abwira Mose ati “Rambura ukuboko kwawe hejuru y'igihugu cya Egiputa kuzane inzige, zize mu gihugu cya Egiputa zirye ibyatsi byose n'imyaka yose byo mu gihugu, ibyo rwa rubura rwasize byose.”

Kuva 10:13

Mose arambura inkoni ye hejuru y'igihugu cya Egiputa, Uwiteka azanira icyo gihugu umuyaga uvuye iburasirazuba wiriza umunsi, ukesha ijoro. Bukeye uwo muyaga uvuye iburasirazuba uzana inzige,

Kuva 10:14

zikwira mu gihugu cya Egiputa cyose, zigwa mu ngabano zaho zose. Zari icyago gikomeye cyane, uhereye kera kose ntihigeze kubaho inzige nk'izo, ntizizongera kubaho.

Kuva 10:15

Zizimagiza ubutaka mu gihugu cyose, igihugu kibamo umwijima, zirya ibyatsi byose n'imyaka yose byo mu gihugu, n'imbuto z'ibiti zose rwa rubura rwasize. Mu gihugu cya Egiputa cyose ntihasigara ikintu na kimwe kibisi, naho cyaba igiti cyangwa ibyatsi cyangwa imyaka.

Kuva 10:16

Farawo ahamagaza vuba Mose na Aroni arababwira ati “Nacumuye ku Uwiteka Imana yanyu no kuri mwe!

Kuva 10:17

Nuko none ndakwingize, mbabarira icyaha ubu ngubu gusa, munsabire ku Uwiteka Imana yanyu inkureho uru rupfu ubu gusa.”

Kuva 10:18

Ava imbere ya Farawo, asaba Uwiteka.

Kuva 10:19

Uwiteka ahindura umuyaga uhuha cyane w'ishuheri uvuye iburengerazuba, ujyana za nzige uziroha mu Nyanja Itukura, ntihasigara na rumwe mu gihugu cya Egiputa cyose.

Kuva 10:20

Maze Uwiteka anangira umutima wa Farawo, ntiyareka Abisirayeli bagenda.

Kuva 10:21

Uwiteka abwira Mose ati “Tunga ukuboko kwawe mu ijuru umwijima ucure mu gihugu cya Egiputa, umwijima umeze nk'igikorwaho.”

Kuva 10:22

Mose atunga ukuboko mu ijuru, umwijima w'icuraburindi ucura mu gihugu cya Egiputa cyose umara iminsi itatu

Kuva 10:23

ntihagira abarebana cyangwa uwahaguruka akava aho ari bimara iminsi itatu, ariko mu mazu y'Abisirayeli bose harabonaga.

Kuva 10:24

Farawo ahamagaza Mose aramubwira ati “Nimugende mukorere Uwiteka, ariko imikumbi yanyu n'amashyo yanyu abe ari byo bisigara, abana banyu bato mubajyane.”

Kuva 10:25

Mose aramubwira ati “Ukwiriye no kuduha ibyo dutamba n'ibyo twosa, kugira ngo dutambire Uwiteka Imana yacu ibitambo.

Kuva 10:26

N'amatungo yacu tuzayajyana ntihazasigara n'urwara, kuko ari yo tuzaba dukwiriye kwendaho kuyakoreshereza Uwiteka Imana yacu. Kandi ntituzi ibyo tuzakoreshereza Uwiteka tutaragerayo.”

Kuva 10:27

Ariko Uwiteka anangira umutima wa Farawo, ntiyareka bagenda.

Kuva 10:28

Farawo aramubwira ati “Mvaho, irinde ntukongere kunca iryera, kuko umunsi uzongera kunca iryera uzapfa.”

Kuva 10:29

Mose aramusubiza ati “Uvuze ukuri, sinzongera kuguca iryera.”