Kuva 11

10 verses

Kuva 11:1

Uwiteka abwira Mose ati “Hasigaye icyago kimwe nzatera Farawo n'Abanyegiputa, hanyuma azabareka mugende. Nabareka by'ukuri, no kwirukana azabirukana.

Kuva 11:2

None bwira abantu, umugabo wese asabe umuturanyi we n'umugore wese asabe umugore w'umuturanyi we, basabe ibintu by'ifeza n'ibintu by'izahabu.”

Kuva 11:3

Uwiteka aha ubwo bwoko kugirira umugisha ku Banyegiputa. Na Mose ubwe yari umunyacyubahiro cyinshi mu gihugu cya Egiputa, mu maso y'abagaragu ba Farawo no mu maso y'abandi bantu.

Kuva 11:4

Mose aravuga ati “Uwiteka aravuze ati ‘Nko mu gicuku nzanyura hagati mu Egiputa,

Kuva 11:5

abana b'impfura bose bo mu gihugu cya Egiputa bapfe, uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y'ubwami ukageza ku mpfura y'umuja w'umusyi, kandi n'uburiza bwose bw'amatungo buzapfa.

Kuva 11:6

Hazaba umuborogo mwinshi mu gihugu cya Egiputa cyose utigeze kubaho, kandi ntihazongera kuba nk'uwo.

Kuva 11:7

Ariko mu Bisirayeli nta n'umwe imbwa izamokera, mu bantu cyangwa mu matungo, kugira ngo mumenye uko Uwiteka yatandukanije Abanyegiputa n'Abisirayeli.’

Kuva 11:8

Kandi aba bagaragu bawe bose bazamanuka bansange bampfukamire, bambwire bati ‘Va mu gihugu ujyane abantu bose bagukurikiye.’ Ubwo ni bwo nzagenda.” Ava kuri Farawo arakaye cyane.

Kuva 11:9

Uwiteka abwira Mose ati “Farawo ntazabumvira, kugira ngo ibitangaza byanjye bigwirire mu gihugu cya Egiputa.”

Kuva 11:10

Nuko Mose na Aroni bakorera ibyo bitangaza byose imbere ya Farawo. Uwiteka anangira umutima wa Farawo, ntiyareka Abisirayeli bagenda ngo bave mu gihugu cye.