Kuva 13

22 verses

Kuva 13:1

Uwiteka abwira Mose ati

Kuva 13:2

“Mweze uburiza bwose bwo mu Bisirayeli bube ubwanjye, imfura z'abantu n'uburiza bw'amatungo ni ibyanjye.”

Kuva 13:3

Mose abwira abantu ati “Mujye mwibuka uyu munsi muviriye muri Egiputa, mu nzu y'uburetwa, kuko Uwiteka yabakujeyo amaboko. Ntimuzagire imitsima yasembuwe murya.

Kuva 13:4

Uyu munsi muviriyeyo ni uwo mu kwezi Abibu.

Kuva 13:5

Kandi Uwiteka nakujyana mu gihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abamori n'Abahivi n'Abayebusi, icyo yarahiriye ba sekuruza bawe ko azakiguha, igihugu cy'amata n'ubuki, uzajye uziririza uwo muhango wera uko uko kwezi gutashye.

Kuva 13:6

Iminsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe, ku munsi wa karindwi hazabeho umunsi mukuru w'Uwiteka.

Kuva 13:7

Imitsima itasembuwe ijye iribwa muri iyo minsi uko ari irindwi. Ntihakagire imitsima yasembuwe ikubonekaho, kandi ntihakagire umusemburo ukubonekaho mu gihugu cyawe cyose.

Kuva 13:8

Kandi kuri uwo munsi uzabwire umwana wawe uti ‘Ibi byatewe n'ibyo Uwiteka yankoreye, ubwo navaga muri Egiputa.’

Kuva 13:9

Uwo muhango uzakubere nk'ikimenyetso gishyizwe ku kuboko kwawe, n'urwibutso rushyizwe hagati y'amaso yawe, kugira ngo amategeko y'Uwiteka abe mu kanwa kawe, kuko Uwiteka yagukuje amaboko muri Egiputa.

Kuva 13:10

Ni cyo gituma ukwiriye kuziririza iryo tegeko mu gihe cyaryo, uko umwaka utashye.

Kuva 13:11

“Kandi Uwiteka nakujyana mu gihugu cy'Abanyakanāni, akakiguha nk'uko yakurahiye akarahira na ba sekuruza bawe,

Kuva 13:12

uzarobanurire Uwiteka umwana w'uburiza wese n'uburiza bwose ufite mu matungo yawe, abahungu bazaba ab'Uwiteka.

Kuva 13:13

Kandi uburiza bw'indogobe bwose uzabucunguze umwana w'intama, kandi nudashaka kuyicungura uzayivune ijosi, kandi imfura z'abantu, iz'abahungu bawe uzazicungure.

Kuva 13:14

Kandi umwana wawe nakubaza mu gihe kizaza ati ‘Ibi ni ibiki?’ Uzamusubize uti ‘Uwiteka yadukuje amaboko muri Egiputa, mu nzu y'uburetwa.

Kuva 13:15

Farawo yinangiye ngo yange kuturekura, Uwiteka yica uburiza bwose bwo mu gihugu cya Egiputa: imfura z'abantu n'uburiza bw'amatungo. Ni cyo gituma njya ntambira Uwiteka uburiza bwose bw'ibigabo, ariko imfura z'abahungu banjye zose njya nzicungura.’

Kuva 13:16

Uwo muhango uzabe nk'ikimenyetso gishyizwe ku kuboko kwawe kandi nk'ibishyizwe mu ruhanga rwawe hagati y'amaso yawe, kuko Uwiteka yadukuje amaboko muri Egiputa.”

Kuva 13:17

Farawo amaze kureka ubwo bwoko bugenda, Imana ntiyabacisha mu nzira inyura mu gihugu cy'Abafilisitiya nubwo ari yo busamo, kuko Imana yibwiraga iti “Abantu be kwicuza ubwo bazabona intambara, ngo basubire muri Egiputa.”

Kuva 13:18

Ahubwo Imana ibagendesha ibizigu, ibacishije mu nzira inyura mu butayu ikajya ku Nyanja Itukura, Abisirayeli bava mu gihugu cya Egiputa bafite intwaro.

Kuva 13:19

Mose ajyana amagufwa ya Yosefu, kuko yari yararahirije Abisirayeli indahiro ikomeye ati “Imana ntizabura kubagenderera, namwe muzajyana amagufwa yanjye nimuva ino.”

Kuva 13:20

Bava i Sukoti babamba amahema muri Etamu, aho ubutayu butangirira.

Kuva 13:21

Uwiteka ku manywa yabagendaga imbere ari mu nkingi y'igicu ngo abayobore, nijoro yabagendaga imbere ari mu nkingi y'umuriro ngo abamurikire, babone uko bagenda ku manywa na nijoro.

Kuva 13:22

Ya nkingi y'igicu ntiyavaga imbere y'ubwo bwoko ku manywa, kandi iyo nkingi y'umuriro ntiyabuvaga imbere nijoro.