Kuva 14

31 verses

Kuva 14:1

Uwiteka abwira Mose ati

Kuva 14:2

“Bwira Abisirayeli basubire inyuma, babambe amahema imbere y'i Pihahiroti hagati y'i Migidoli n'inyanja, imbere y'i Bālisefoni: uti imbere y'aho hantu abe ari ho mubamba amahema, iruhande rw'inyanja.

Kuva 14:3

Farawo azavuga Abisirayeli ati ‘Bahabiye mu gihugu, ubutayu burabakingiranye.’

Kuva 14:4

Nanjye ndanangira umutima wa Farawo abakurikire. Nziheshereza icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, Abanyegiputa bamenye yuko ndi Uwiteka.” Abisirayeli babigenza batyo.

Kuva 14:5

Umwami wa Egiputa bamubwira yuko ubwo bwoko bwacitse. Umutima wa Farawo n'iy'abagaragu be irabuhindukira barabazanya bati “Twakoze ibiki kurekura Abisirayeli bakava mu buretwa twabakoreshaga?”

Kuva 14:6

Atunganisha igare rye ry'intambara ajyana abantu be,

Kuva 14:7

ajyana amagare magana atandatu yatoranijwe, n'andi magare y'intambara y'Abanyegiputa yose, n'abatware bategeka abayirwaniramo bose.

Kuva 14:8

Uwiteka anangira umutima wa Farawo umwami wa Egiputa akurikira Abisirayeli, kuko Abisirayeli bari bavuye muri Egiputa bateze amaboko.

Kuva 14:9

Abanyegiputa babakurikirisha amafarashi n'amagare bya Farawo byose, n'abahetswe n'amafarashi be, n'izindi ngabo ze zose, babafatīra babambye amahema ku nyanja iruhande rw'i Pihahiroti, imbere y'i Bālisefoni.

Kuva 14:10

Farawo abatuze, Abasirayeli bubura amaso babona Abanyegiputa bahuruye inyuma yabo baratinya cyane. Abisirayeli batakira Uwiteka.

Kuva 14:11

Babaza Mose bati “Nta mva zari muri Egiputa, kutuzana ngo dupfire mu butayu? Ni iki cyatumye utugirira utyo, kudukura muri Egiputa?

Kuva 14:12

Si ibyo twakubwiriraga muri Egiputa tuti ‘Tureke dukorere Abanyegiputa, kuko ikiruta ari uko dukorera Abanyegiputa, biruta ko dupfira mu butayu?’ ”

Kuva 14:13

Mose asubiza abantu ati “Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi.

Kuva 14:14

Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.”

Kuva 14:15

Uwiteka abaza Mose ati “Ni iki gitumye untakira? Bwira Abisirayeli bakomeze bagende.

Kuva 14:16

Nawe umanike inkoni yawe, urambure ukuboko hejuru y'inyanja uyigabanye, Abisirayeli bace mu nyanja hagati nko ku butaka.

Kuva 14:17

Nanjye ndanangira imitima y'Abanyegiputa bajyemo babakurikire, mbone kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, no ku magare ye no ku bahetswe n'amafarashi be.

Kuva 14:18

Abanyegiputa bazamenya yuko ndi Uwiteka, nimara kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku magare ye, no ku bahetswe n'amafarashi be.”

Kuva 14:19

Marayika w'Imana wajyaga imbere y'ingabo z'Abisirayeli arahava ajya inyuma yabo, ya nkingi y'igicu iva imbere yabo ihagarara inyuma yabo,

Kuva 14:20

ijya hagati y'ingabo z'Abanyegiputa n'iz'Abisirayeli: bariya ibabera igicu n'umwijima, abandi ibabera umucyo ubamurikira nijoro, ntibegerana iryo joro ryose.

Kuva 14:21

Mose arambura ukuboko hejuru y'inyanja. Uwiteka ahuhisha umuyaga mwinshi uvuye iburasirazuba ijoro ryose, usubiza inyanja inyuma amazi uyagabanyamo kabiri, maze hagati y'aho yari ari hahinduka ubutaka bwumutse.

Kuva 14:22

Abisirayeli bajya mu nyanja hagati baca nko ku butaka, amazi ababera nk'inkike iburyo n'ibumoso.

Kuva 14:23

Abanyegiputa barabakurikira, amafarashi ya Farawo yose n'amagare ye, n'abahetswe n'amafarashi be, bijya mu nyanja hagati bibakurikiye.

Kuva 14:24

Mu gicuku cya nyuma, Uwiteka yitamururiye mu nkingi y'umuriro n'igicu, yitegereza ingabo z'Abanyegiputa bacikamo igikuba.

Kuva 14:25

Akura inziga ku magare yabo, bituma akururika aruhije cyane. Abanyegiputa baravugana bati “Duhunge Abisirayeli kuko Uwiteka abarengera, akarwanya Abanyegiputa.”

Kuva 14:26

Uwiteka abwira Mose ati “Rambura ukuboko hejuru y'inyanja, amazi asubireyo ajye ku Banyegiputa, no ku magare yabo no ku bahetswe n'amafarashi babo.”

Kuva 14:27

Mose arambura ukuboko hejuru y'inyanja. Mu museke inyanja isubizwamo guhurura kwayo Abanyegiputa barayihunga, Uwiteka akunkumurira Abanyegiputa hagati mu nyanja.

Kuva 14:28

Amazi asubira ahayo arenga ku magare no ku bahetswe n'amafarashi, no ku ngabo za Farawo zose zari zigiye mu nyanja zikurikiye Abisirayeli, ntiharokoka n'umwe muri bo.

Kuva 14:29

Ariko Abisirayeli bacaga hagati mu nyanja nko ku butaka, amazi ababera nk'inkike iburyo n'ibumoso.

Kuva 14:30

Uko ni ko kuri uwo munsi Uwiteka yakijije Abisirayeli Abanyegiputa, Abisirayeli babona intumbi z'Abanyegiputa ku nkombe y'inyanja.

Kuva 14:31

Abisirayeli babona ibikomeye Uwiteka yakoresheje imbaraga ze ku Banyegiputa, ubwo bwoko butinya Uwiteka kandi bizera Uwiteka n'umugaragu we Mose.