Kuva 16

36 verses

Kuva 16:1

Bava muri Elimu bakomeza urugendo, iteraniro ryose ry'Abisirayeli rigera mu butayu bw'i Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi, ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi gukurikiye uko baviriye muri Egiputa.

Kuva 16:2

Iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryivovotera Mose na Aroni mu butayu,

Kuva 16:3

barababwira bati “Iyo twicirwa n'Uwiteka mu gihugu cya Egiputa tucyicaye ku nkono z'inyama, tukirya ibyokurya tugahaga. None mwadukuyeyo mutuzanira muri ubu butayu kutwicisha inzara n'iri teraniro ryose.”

Kuva 16:4

Maze Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndabavubira ibyokurya bimanutse mu ijuru. Iminsi yose abantu bazajya basohoka bateranye iby'uwo munsi, kugira ngo mbagerageze yuko bitondera amategeko yanjye cyangwa batayitondera.

Kuva 16:5

Kandi ku wa gatandatu bajye bitegura ibyo bajyana iwabo, bihwane n'ibyo bajyaga bateranya incuro ebyiri.”

Kuva 16:6

Mose na Aroni babwira Abisirayeli bose bati “Nimugoroba ni ho muri bumenye yuko Uwiteka ari we wabakuye mu gihugu cya Egiputa,

Kuva 16:7

kandi mu gitondo ni ho muzabona icyubahiro cy'Uwiteka, kuko yumvise mumwivovotera. Natwe turi iki ko mutwivovotera?”

Kuva 16:8

Mose arababwira ati “Ibyo biri busohore ubwo Uwiteka ari bubahe inyama zo kurya nimugoroba, mu gitondo akazabaha ibyo murya mugahaga, kuko Uwiteka yumvise kwivovota kwanyu mumwivovotera. Natwe turi iki? Si twe mwivovotera, ahubwo Uwiteka ni we mwivovotera.”

Kuva 16:9

Mose abwira Aroni ati “Bwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose uti ‘Nimwigire hafi imbere y'Uwiteka kuko yumvise ibyo mwivovota.’ ”

Kuva 16:10

Aroni akibwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose, berekeza amaso mu butayu babona ubwiza bw'Uwiteka bubonekeye muri cya gicu.

Kuva 16:11

Uwiteka abwira Mose ati

Kuva 16:12

“Numvise ibyo Abisirayeli bivovota. Babwire uti ‘Nimugoroba muri burye inyama, mu gitondo muzahaga ibyokurya, mubone kumenya yuko ari jye Uwiteka Imana yanyu.’ ”

Kuva 16:13

Nimugoroba inturumbutsi ziraza zigwa mu ngando z'amahema zirahazimagiza, mu gitondo ikime kiratonda kigota ingando.

Kuva 16:14

Ikime gishize, mu butayu hasi haboneka utuntu duto dusa n'utubuto, duto nk'ikime kivuze kiri hasi.

Kuva 16:15

Abisirayeli batubonye barabazanya bati “Iki ni iki?” Kuko batamenye icyo ari cyo. Mose arababwira ati “Ibyo ni ibyokurya Uwiteka abahaye ngo murye.

Kuva 16:16

Ibi ni byo Uwiteka yategetse ati ‘Umuntu wese ateranye ibihwanye n'imirire ye. Mujyane ingero za omeru zingana n'umubare w'abantu banyu, umuntu wese abijyanire abo mu ihema rye.’ ”

Kuva 16:17

Abisirayeli babigenza batyo barabiteranya, bamwe bateranya byinshi abandi bike.

Kuva 16:18

Babigeresheje icyibo cya omeru, uwateranije byinshi ntiyagira icyo atubukirwa, n'uwateranije bike ntiyagira icyo atubirwa. Bateranije ibihwanye n'imirīre y'umuntu wese.

Kuva 16:19

Mose arababwira ati “Ntihagire umuntu urāza kuri byo ngo bigeze mu gitondo.”

Kuva 16:20

Maze ntibumvira Mose, bamwe muri bo barāza kuri byo bigeza mu gitondo, bigwa inyo biranuka, Mose arabarakarira.

Kuva 16:21

Bajya babiteranya uko bukeye, umuntu wese ateranya ibihwanye n'imirire ye, izuba ryava bikayaga.

Kuva 16:22

Ku wa gatandatu bateranya ibyokurya bingana kabiri n'ibyo bajyaga bateranya, ingero ebyiri za omeru z'umuntu wese, abakuru b'iteraniro bose baraza babibwira Mose.

Kuva 16:23

Arababwira ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Ejo uzaba umunsi wo kuruhuka, isabato yejerejwe Uwiteka. Mwotse icyo mushaka kotsa, muteke icyo mushaka guteka, ibisāze mubibike birāre bigeze mu gitondo.’ ”

Kuva 16:24

Barabirāza bigeza mu gitondo nk'uko Mose yabategetse ntibyanuka, ntibyagwa urunyo na rumwe.

Kuva 16:25

Mose arababwira ati “Uyu munsi murye ibi kuko none ari isabato y'Uwiteka, uyu munsi ntimubibona mu gasozi.

Kuva 16:26

Mu minsi itandatu mujye mubiteranya, ariko uwa karindwi ni wo sabato, kuri wo ntibizajya biboneka.”

Kuva 16:27

Maze ku wa karindwi bamwe mu bantu bajya kubiteranya, barabibura.

Kuva 16:28

Uwiteka abwira Mose ati “Muzageza he kwanga kwitondera amategeko yanjye n'ibyo nategetse?

Kuva 16:29

Dore ubwo Uwiteka abahaye isabato, ni cyo gituma ajya abaha ku wa gatandatu imitsima y'iminsi ibiri. Umuntu wese agume aho ari, ntihakagire umuntu uva aho ari ku wa karindwi.”

Kuva 16:30

Nuko ku wa karindwi abantu bararuhuka.

Kuva 16:31

Inzu ya Isirayeli yita icyo kintu manu: yari umweru igasa n'utubuto tw'ibyatsi byitwa gadi, yaryohaga nk'umutsima usa n'ibango uvuganywe n'ubuki.

Kuva 16:32

Mose arababwira ati “Itegeko Uwiteka yategetse ni iri: urugero rwa omeru rwa manu rubikirwe ab'ibihe byanyu bizaza, kugira ngo bazarebe ibyokurya nabagabuririraga mu butayu, ubwo nabakuraga mu gihugu cya Egiputa.”

Kuva 16:33

Mose abwira Aroni ati “Jyana urwabya urushyiremo omeru ya manu, uyibike imbere y'Uwiteka, ibikirwe ab'ibihe byanyu bizaza.”

Kuva 16:34

Uko Uwiteka yategetse Mose, Aroni ayibika imbere y'Ibihamya ngo igumeho.

Kuva 16:35

Abisirayeli barya manu imyaka mirongo ine, bageza aho bagereye mu gihugu kibabwamo n'abantu, barya manu bageza aho bagereye ku rugabano rw'igihugu cy'i Kanāni.

Kuva 16:36

Omeru cumi zingana na efa imwe.