Kuva 17

16 verses

Kuva 17:1

Iteraniro ry'Abisirayeli ryose riva mu butayu bw'i Sini, baragenda bamara izindi ndaro zabo nk'uko Uwiteka yabategetse, babamba amahema yabo i Refidimu. Nta mazi yo kunywa yari ahari.

Kuva 17:2

Ni cyo cyatumye abantu batonganya Mose bakamubwira bati “Duhe amazi tunywe.” Mose arababaza ati “Murantonganiriza iki? Kuki mugerageza Uwiteka?”

Kuva 17:3

Abantu bagirirayo inyota bitotombera Mose bati “Ni iki cyatumye udukurira muri Egiputa, kugira ngo utwicishanye inyota n'abana bacu n'amatungo yacu?”

Kuva 17:4

Mose atakira Uwiteka ati “Aba bantu ndabagenza nte? Bashigaje hato bakantera amabuye.”

Kuva 17:5

Uwiteka abwira Mose ati “Nyura imbere y'abantu ujyane bamwe mu bakuru b'Abisirayeli, witwaze inkoni wakubitishije rwa ruzi, ugende.

Kuva 17:6

Nanjye ndahagarara imbere yawe hariya ku gitare cy'i Horebu, ukubite icyo gitare amazi aravamo abantu bayanywe.” Mose abigenzereza atyo imbere y'abakuru b'Abisirayeli.

Kuva 17:7

Yita aho hantu Masa na Meriba, kuko Abisirayeli bamutonganije kandi kuko bagerageje Uwiteka bati “Mbese Uwiteka ari hagati muri twe cyangwa ntahari?”

Kuva 17:8

Maze haza Abamaleki barwaniriza Abisirayeli i Refidimu.

Kuva 17:9

Mose abwira Yosuwa ati “Udutoranirize ingabo mugende murwanye Abamaleki, ejo nzahagarara mu mpinga y'umusozi nitwaje inkoni y'Imana.”

Kuva 17:10

Yosuwa abigenza uko Mose yamutegetse, arwanya Abamaleki. Mose na Aroni na Huri barazamuka bagera mu mpinga y'uwo musozi.

Kuva 17:11

Mose yamanika amaboko Abisirayeli bakanesha, yayamanura Abamaleki bakanesha,

Kuva 17:12

maze amaboko ya Mose araruha. Bajyana ibuye bararimutega aryicaraho, Aroni na Huri baramira amaboko ye umwe iruhande rumwe n'undi urundi, amaboko ye arakomera ageza ku izuba rirenga.

Kuva 17:13

Yosuwa atsindisha Abamaleki n'abantu babo inkota.

Kuva 17:14

Uwiteka abwira Mose ati “Andika ibi mu gitabo bibe urwibutso, ubibwire Yosuwa yuko nzakuraho rwose kwibukwa kw'Abamaleki, bakibagirana mu bo munsi y'ijuru bose.”

Kuva 17:15

Mose yubaka igicaniro acyita Yehovanisi ,

Kuva 17:16

aravuga ati “Uwiteka yarahiriye ko azajya arwanya Abamaleki ibihe byose.”