Kuva 20

26 verses

Kuva 20:1

Imana ivuga aya magambo yose iti

Kuva 20:2

“Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa.

Kuva 20:3

“Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.

Kuva 20:4

“Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n'ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y'ubutaka.

Kuva 20:5

Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku buzukuruza n'ubuvivi bw'abanyanga,

Kuva 20:6

nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi.

Kuva 20:7

“Ntukavugire ubusa izina ry'Uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazamubara nk'utacumuye, uvugiye ubusa izina rye.

Kuva 20:8

“Wibuke kweza umunsi w'isabato.

Kuva 20:9

Mu minsi itandatu ujya ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose,

Kuva 20:10

ariko uwa karindwi ni wo sabato y'Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho, wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu,

Kuva 20:11

kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose, akaruhukira ku wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w'isabato, akaweza.

Kuva 20:12

“Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha. 18.20; Ef 6.2-3

Kuva 20:13

“Ntukice. 18.20; Rom 13.9; Yak 2.11

Kuva 20:14

“Ntugasambane. 13.9; Yak 2.11

Kuva 20:15

“Ntukibe.

Kuva 20:16

“Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.

Kuva 20:17

“Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, ntukifuze umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”

Kuva 20:18

Abantu bose bumva za nkuba zikubita, babona ya mirabyo irabya, bumva ijwi rya rya hembe, babona wa musozi ucumba umwotsi, babibonye bahinda imishyitsi, bahagarara kure.

Kuva 20:19

Babwira Mose bati “Ba ari wowe utubwira ni ho turi bwumve, ariko Imana ye kutubwira tudapfa.”

Kuva 20:20

Mose abwira abantu ati “Nimuhumure kuko Imana izanywe no kubagerageza, no kugira ngo gutera ubwoba kwayo guhore imbere yanyu mudakora ibyaha.”

Kuva 20:21

Abantu bahagarara kure. Mose yigira hafi y'umwijima w'icuraburindi Imana irimo.

Kuva 20:22

Uwiteka abwira Mose ati “Uku abe ari ko ubwira Abisirayeli, uti ‘Ubwanyu mwiboneye ko mbabwiye ndi mu ijuru.

Kuva 20:23

Ntimukareme izindi mana ngo muzibangikanye nanjye, imana z'ifeza cyangwa imana z'izahabu ntimukazicurire.

Kuva 20:24

Undundire igicaniro cy'ibitaka, ugitambireho ibitambo byawe byoswa n'ibitambo by'uko uri amahoro, intama zawe n'inka zawe. Aho nzibukiriza izina ryanjye hose, nzaza aho uri nguhe umugisha.

Kuva 20:25

Kandi nunyubakira igicaniro cy'amabuye, ntuzacyubakishe amabuye abajwe, kuko nukimanikaho icyuma cyawe uzaba ugihumanije.

Kuva 20:26

Kandi ntugashyire urwuririro rw'amabuye ku gicaniro cyanjye ngo ucyurire, kugira ngo ubwambure bwawe butakigaragariraho.’