Kuva 21

37 verses

Kuva 21:1

“Aya mategeko ni yo uzashyira imbere yabo.

Kuva 21:2

Nugura umugurano w'Umuheburayo agukorere imyaka itandatu, ku wa karindwi azagende abe uw'umudendezo, atagize icyo yicunguje.

Kuva 21:3

Niba yaraje wenyine agende wenyine, niba yarazanye n'umugore we ajyane na we.

Kuva 21:4

Kandi shebuja namushyingira umugore bakabyarana abahungu cyangwa abakobwa, uwo mugore n'abana be bazabe aba shebuja uwo, ariko uwo mugabo agende wenyine.

Kuva 21:5

Ariko uwo mugurano niyerura ati ‘Nkunze databuja n'umugore wanjye n'abana banjye, sinshaka kugenda ngo mbe uw'umudendezo’,

Kuva 21:6

shebuja amujyane imbere y'Imana amuhagarike ku rugi cyangwa ku nkomanizo, shebuja amupfumuze ugutwi uruhindu, agumye kumukorera iteka.

Kuva 21:7

“Umuntu nagura umukobwa we ngo abe umugurano, ntagenzwe kumwe n'abagurano b'abagabo.

Kuva 21:8

Niba atanejeje shebuja wagambiriye kumurongora, yemere ko acungurwa. Ntiyemererwe kumugurisha abanyamahanga kuko yamuviriye mu isezerano.

Kuva 21:9

Kandi namushyingira umuhungu we, amugirire nk'ibyo yagirira umukobwa we.

Kuva 21:10

Namuharika ntagabanye ibyokurya bye n'imyambaro ye, ntamwicire igihe.

Kuva 21:11

Natamukorera ibyo uko ari bitatu, azagende adakoranuwe.

Kuva 21:12

“Ukubise umuntu agapfa ntakabure kwicwa.

Kuva 21:13

Kandi umuntu natubīkīra undi, Imana igatuma amugwa mu maboko, nzagutegekera aho azahungira.

Kuva 21:14

Umuntu natera mugenzi we abyitumye ngo amwicishe uburiganya, umukure ku gicaniro cyanjye ahōrwe.

Kuva 21:15

“Ukubise se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.

Kuva 21:16

“Uwibye umuntu akamugura cyangwa bakamumufatana, ntakabure kwicwa.

Kuva 21:17

“Uvumye se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.

Kuva 21:18

“Abantu nibarwana umwe agakubita undi ibuye cyangwa igipfunsi, akabirwara iminsi ntapfe,

Kuva 21:19

nasindagirira ku kibando uwamukubise ntazagibweho n'urubanza, ahubwo azarihe iminsi amaze arwaye kandi amuvuze arinde akira neza.

Kuva 21:20

“Umuntu nakubita inkoni umugurano we w'umugabo cyangwa w'umugore akamukumbanya, ntazabure guhanwa.

Kuva 21:21

Ariko nasibira rimwe cyangwa kabiri, ntashyirweho igihano kuko uwo ari ifeza ye.

Kuva 21:22

“Kandi abantu nibarwana bakababaza umugore utwite, akavanamo inda ariko ntagire ikindi aba, ntazabure kuriha icyo umugabo w'uwo mugore amurihishije cyose, azarihe nk'uko abacamanza bategetse.

Kuva 21:23

Ariko nihagira ikindi aba, uzategeke ko ubugingo buhorerwa ubundi,

Kuva 21:24

ijisho rihorerwa irindi, iryinyo rihorerwa irindi, ikiganza gihorerwa ikindi, ikirenge gihorerwa ikindi,

Kuva 21:25

ubushye buhorerwa ubundi, uruguma ruhorerwa urundi, umubyimba uhorerwa undi.

Kuva 21:26

“Umuntu nakubita umugurano we w'umugabo cyangwa w'umugore akamumena ijisho, amuhe umudendezo kuko amumennye ijisho.

Kuva 21:27

Kandi nakubita umugurano we w'umugabo cyangwa w'umugore akamukura iryinyo, amuhe umudendezo kuko amukuye iryinyo.

Kuva 21:28

“Inka niyica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka ntikabure kwicishwa amabuye kandi ntikaribwe, ariko nyirayo ntazagibweho n'urubanza.

Kuva 21:29

Ariko niba iyo nka yari isanzwe yica bakaba barabibwiye nyirayo ntayirinde, ikica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka yicishwe amabuye, nyirayo na we bamwice.

Kuva 21:30

Nibamuca ikarabo, atange ibyo bamuciye byose gucungura ubugingo bwe.

Kuva 21:31

Naho yaba umuhungu w'umuntu cyangwa umukobwa we iyo nka yishe, bimubere uko iryo tegeko ritegetse.

Kuva 21:32

Inka niyica umugurano w'umugabo cyangwa w'umugore, nyirayo azahe shebuja w'uwo shekeli z'ifeza mirongo itatu, bicishe iyo nka amabuye.

Kuva 21:33

“Umuntu nasibura urwobo rwacukuriwe kubika amazi, cyangwa narucukura ntarupfundikire inka cyangwa indogobe ikagwamo,

Kuva 21:34

nyirarwo arihe icyo iguze: ahe nyirayo izo feza, intumbi ibe iya nyir'urwobo.

Kuva 21:35

“Inka y'umuntu niyica iy'undi igapfa, iyayishe bayigure bagabane ibiguzi byayo, kandi n'intumbi na yo bayigabane.

Kuva 21:36

Cyangwa nibimenyekana yuko iyo nka yari isanzwe yica, nyirayo ntayirinde, ntazabure kurihaho indi, intumbi ikaba iye.

Kuva 21:37

“Umuntu niyiba inka cyangwa intama, akayibaga cyangwa akayigura, inka ayiriheho eshanu, intama ayiriheho enye.