Kuva 26

37 verses

Kuva 26:1

“Kandi uzareme ubwo buturo, ubusakaze imyenda cumi, uyiboheshe ubudodo bw'ibitare bwiza buboheranije, n'ubw'umukara wa kabayonga n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, bayibohemo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga b'ibyo abe ari bo babiboha.

Kuva 26:2

Uburebure bw'umwenda wose bube mikono makumyabiri n'umunani, ubugari bwawo bube mikono ine, imyenda yose ibe urugero rumwe.

Kuva 26:3

Imyenda itanu ikombatwe ukwayo, n'iyindi itanu ikombatwe ukwayo.

Kuva 26:4

Kandi udode imikondo y'udutambaro tw'imikara ya kabayonga ku musozo w'umwenda uhera igikombate kimwe, udode yindi nka yo ku musozo w'umwenda uhera ikindi gikombate.

Kuva 26:5

Udode imikondo mirongo itanu ku mwenda umwe, n'indi mirongo itanu uyidode ku musozo w'umwenda uhera ikindi gikombate, iyo mikondo yerekerane.

Kuva 26:6

Ucure ibikwasi by'izahabu mirongo itanu ubifatanishe ibyo bikombate, ubwo buturo bube bumwe.

Kuva 26:7

“Kandi uzabohe imyenda yo gusakara y'ubwoya bw'ihene, ibe ihema risakara ubwo buturo, ubohe imyenda cumi n'umwe.

Kuva 26:8

Uburebure bw'umwenda wose bube mikono mirongo itatu, ubugari bwawo bube mikono ine, iyo myenda uko ari cumi n'umwe ibe urugero rumwe.

Kuva 26:9

Ukombate imyenda itanu ukwayo, n'iyindi itandatu uyikombate ukwayo, uwa gatandatu uwubindūre imbere y'ihema.

Kuva 26:10

Udode imikondo mirongo itanu ku musozo w'umwenda uhera igikombate kimwe, n'indi mirongo itanu uyidode ku musozo w'umwenda uhera ikindi gikombate.

Kuva 26:11

Ucure ibikwasi by'imiringa mirongo itanu ubishyire muri iyo mikondo, ufatanye iryo hema ribe rimwe.

Kuva 26:12

Igice cy'imyenda y'ihema gisagaho kikarērēta, ni cyo gice gisagaho cy'umwenda umwe kingana n'ikindi, kirērētere inyuma y'ubwo buturo.

Kuva 26:13

Ubwo ibikombate by'ihema bisagaho mukono umwe mu burebure bw'uruhande rumwe, n'indi ibiri mu rundi, irērētere mu mbavu z'ubuturo zombi, iritwikīre.

Kuva 26:14

“Kandi uzaciranye igisakara iryo hema mu mpu z'amasekurume y'intama zizigishijwe inzigo itukura, ukirenzeho igicirane cy'impu z'inyamaswa zitwa tahashi.

Kuva 26:15

“Kandi uzabāze imbaho z'imiganda y'ubwo buturo mu mushita, uzishinge.

Kuva 26:16

Uburebure bw'urubaho rwose bube mikono cumi, ubugari bwarwo bube mukono umwe n'igice.

Kuva 26:17

Kandi ku rubaho rwose habe inkarwe ebyiri zifatanye, abe ari ko uzibāza ku mbaho z'ubwo buturo zose.

Kuva 26:18

Ubāze imbaho z'imiganda yabwo, iz'uruhande rw'iburyo zibe makumyabiri.

Kuva 26:19

Kandi uzacure imyobo mirongo ine mu ifeza, ibe hasi y'izo mbaho uko ari makumyabiri. Imyobo ibiri ibe hasi y'urubaho rumwe, ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo.

Kuva 26:20

Kandi uzabāze imbaho makumyabiri z'urundi ruhande rw'ubwo buturo rw'ibumoso,

Kuva 26:21

uzicurire imyobo mirongo ine mu ifeza, imyobo ibiri ibe hasi y'urubaho rumwe, bityo bityo.

Kuva 26:22

Kandi uzabāze imbaho esheshatu zo mu mwinjiro w'ubwo buturo, iburengerazuba.

Kuva 26:23

Ubāze imbaho ebyiri z'impfuruka zabwo zo mu mwinjiro.

Kuva 26:24

Hasi zibe izivuyemo nk'ebyiri, kandi zibe imyishyikire zigere ku mpeta ya mbere, abe ari ko biba kuri zombi zibe izo ku mpfuruka zo mu mwinjiro.

Kuva 26:25

Nuko izo mbaho zizabe umunani, imyobo y'ifeza yo kuzishingamo izabe cumi n'itandatu, imyobo ibiri ibe hasi y'urubaho rumwe, bityo bityo.

Kuva 26:26

“Kandi uzabāze imbumbe mu mushita, imbumbe eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'uruhande rumwe rw'ubwo buturo,

Kuva 26:27

na zindi eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'urundi ruhande rwabwo, n'izindi eshanu zo mu mwinjiro wabwo, iburengerazuba.

Kuva 26:28

Imbumbe yo hagati y'izindi iringanije imbaho, ibe umwishyikire.

Kuva 26:29

Kandi izo mbaho uzaziyagirizeho izahabu, ucure impeta mu izahabu zo kuzishyiraho, zisesekwemo izo mbumbe, imbumbe na zo uziyagirizeho izahabu.

Kuva 26:30

Uzashinge ubwo buturo buhwanye n'icyitegererezo cyabwo werekewe kuri uyu musozi.

Kuva 26:31

“Kandi umwenda ukingiriza uzawuboheshe ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, bawubohemo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga b'ibyo abe ari bo babiboha.

Kuva 26:32

Uwumanike ku nkingi enye zibajwe mu mushita ziyagirijweho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, zishingwe mu myobo ine y'ifeza.

Kuva 26:33

Umanike uwo mwenda munsi ya bya bikwasi, ushyire hirya yawo ya sanduku y'Ibihamya, uwo mwenda ubabere urugabano rw'Ahera n'Ahera cyane.

Kuva 26:34

Kandi uzashyire ya ntebe y'ihongerero kuri iyo sanduku y'Ibihamya, iri Ahera cyane.

Kuva 26:35

Kandi ya meza uyashyire hino y'uwo mwenda, na cya gitereko cy'amatabaza ugishyire mu ruhande rw'iburyo rw'ubwo buturo, kibangikane n'ayo meza, ameza uyashyire mu ruhande rw'ibumoso.

Kuva 26:36

“Kandi umwenda wo gukinga umuryango w'iryo Hema, uzawuremeshe ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, abahanga b'ibyo abe ari bo bawudodaho amabara.

Kuva 26:37

Kandi uzawubārize inkingi eshanu mu mushita uziyagirizeho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, kandi utekere izo nkingi imiringa, ivemo imyobo itanu yo kuzishingamo.