Kuva 25

40 verses

Kuva 25:1

Uwiteka abwira Mose ati

Kuva 25:2

“Bwira Abisirayeli banture amaturo, umuntu wese wemezwa n'umutima we azaba ari we mwakira ituro antura.

Kuva 25:3

Ibi abe ari byo mwakira ho amaturo: izahabu n'ifeza n'imiringa,

Kuva 25:4

n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga n'ubw'umuhengeri, n'ubw'umuhemba n'ubw'ibitare byiza n'ubwoya bw'ihene,

Kuva 25:5

n'impu z'amasekurume y'intama zizigishijwe inzigo itukura, n'impu z'inyamaswa zitwa tahashi , n'imbaho z'ibiti byitwa imishita,

Kuva 25:6

n'amavuta y'amatabaza n'ibihumura neza byo kuvangwa n'amavuta ya elayo yo gusīga, n'ibyo kuvangwa bigahinduka umubavu mwiza wo kōsa,

Kuva 25:7

n'amabuye yitwa shohamu n'andi mabuye yo guhundwa, akaba ku mwambaro witwa efodi no ku mwambaro wo ku gituza.

Kuva 25:8

Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo.

Kuva 25:9

Muzabureme buse n'ibyo ngiye kukwereka byose, icyitegererezo cy'ubuturo n'icy'ibintu byabwo byose.

Kuva 25:10

“Kandi bazabāze isanduku mu giti cyitwa umushita: uburebure bwayo bw'umurambararo bube mikono ibiri n'igice, ubugari bwayo bube mukono umwe n'igice, uburebure bw'igihagararo bube mukono umwe n'igice.

Kuva 25:11

Uzayiyagirizeho izahabu nziza imbere n'inyuma, uyigoteshe umuguno w'izahabu.

Kuva 25:12

Uyitekere izahabu zivemo ibifunga bine, ubishyire ku nkokora zayo zo hepfo uko ari enye. Ibifunga bibiri bibe mu rubavu rumwe, ibindi bibiri bibe mu rundi.

Kuva 25:13

Ubāze imijisho mu mushita, uyiyagirizeho izahabu.

Kuva 25:14

Ushyire iyo mijisho mu bifunga byo mu mbavu z'iyo sanduku, bajye bayiyiremereza.

Kuva 25:15

Iyo mijisho igume mu bifunga by'isanduku, ntikabivemo.

Kuva 25:16

Ushyire muri iyo sanduku Ibihamya nzaguha.

Kuva 25:17

“Kandi ucure intebe y'ihongerero mu izahabu nziza, uburebure bwayo bw'umurambararo bube mikono ibiri n'igice, ubugari bwayo bube mukono umwe n'igice.

Kuva 25:18

Kandi ureme abakerubi babiri mu izahabu, ubareme mu izahabu icuzwe, ubareme mu mitwe yombi y'iyo ntebe y'ihongerero.

Kuva 25:19

Ureme umukerubi umwe mu mutwe umwe, n'undi mu wundi, bacuranwe n'intebe y'ihongerero mu mitwe yayo yombi.

Kuva 25:20

Abo bakerubi batande amababa yabo hejuru ngo bayakingiririshe iyo ntebe y'ihongerero, berekerane, barebe iyo ntebe y'ihongerero.

Kuva 25:21

Ushyire iyo ntebe y'ihongerero kuri ya sanduku, uyishyiremo Ibihamya nzaguha.

Kuva 25:22

Aho ni ho nzajya mbonanira nawe hejuru y'intebe y'ihongerero, hagati y'abo bakerubi bari ku isanduku y'Ibihamya, ni ho nzajya nkubwirira amategeko yanjye yose ntegeka Abisirayeli.

Kuva 25:23

“Kandi uzabāze ameza amwe mu mushita, uburebure bwayo bw'umurambararo bube mikono ibiri, ubugari bwayo bube mukono umwe, uburebure bw'igihagararo bube mukono umwe n'igice.

Kuva 25:24

Uyayagirizeho izahabu nziza, uyagoteshe umuguno w'izahabu.

Kuva 25:25

Uyabārize igikomeza amaguru kiyagote, ubugari bwacyo bube intambwe imwe, ukigoteshe umuguno w'izahabu.

Kuva 25:26

Uyatekere izahabu zivemo ibifunga bine, ubishyire ku nkokora uko ari enye ziri ku maguru yayo uko ari ane.

Kuva 25:27

Ibyo bifunga bibe hafi y'igikomeza amaguru, bibe ibyo gushyirwamo imijisho yo kuremerezwa ameza.

Kuva 25:28

Ubāze imijisho mu mushita uyiyagirizeho izahabu, aba ari yo ijya iremerezwa ayo meza.

Kuva 25:29

Ucure amasahani n'udukombe byo kuri yo, ucure n'ibikombe n'imperezo byo kuri yo byo gusukisha amaturo y'ibyokunywa, ubicure mu izahabu nziza.

Kuva 25:30

Ujye utereka kuri ayo meza imitsima yo kumurikwa, ihore imbere yanjye iteka.

Kuva 25:31

“Kandi uzareme igitereko cy'amatabaza mu izahabu nziza, bakireme mu izahabu icuzwe: indiba yacyo n'umubyimba wacyo, ibikombe n'ibibumbabumbye n'uburabyo byo kuri cyo bicuranwe na cyo.

Kuva 25:32

Kandi gishamike amashami atandatu: amashami atatu y'icyo gitereko ashamike mu rubavu rumwe, n'ayandi atatu mu rundi.

Kuva 25:33

Ishami rimwe rigire ibikombe bitatu bisa n'uburabyo bw'indōzi , cyose gifatanye n'ikibumbabumbye n'ururabyo, n'iryo ku rundi rubavu rigire ibikombe bitatu bisa n'uburabyo bw'indōzi, cyose gifatanye n'ikibumbabumbye n'ururabyo. Amashami yose uko ari atandatu ashamitse kuri icyo gitereko, abe ari ko amera.

Kuva 25:34

Umubyimba wacyo ugire ibikombe bine bisa n'uburabyo bw'indōzi, n'ibibumbabumbye n'uburabyo bifatanye na byo.

Kuva 25:35

Ikibumbabumbye kibe munsi y'amashami abiri acuranywe na cyo, n'ikindi kibe munsi y'andi mashami abiri acuranywe na cyo, ikindi kibe munsi y'andi mashami abiri acuranywe na cyo, uko amashami ashamitse kuri icyo gitereko ari atandatu.

Kuva 25:36

Ibibumbabumbye byacyo n'amashami yacyo acuranwe na cyo, cyose gicurirwe hamwe mu izahabu nziza.

Kuva 25:37

Ucure amatabaza yacyo arindwi, bazajye bayagishyiraho uburyo butuma amurikira imbere yacyo.

Kuva 25:38

Icyuma cyacyo cyo gukuraho ibishirira n'udusahani two kubishyiraho, bicurwe mu izahabu nziza.

Kuva 25:39

Italanto y'izahabu nziza abe ari yo icyo gitereko n'ibyo bintu byacyo byose biremeshwa.

Kuva 25:40

Ugire umwete wo kubirema, ukurikize icyitegerezo cyabyo werekewe kuri uyu musozi.