Kuva 39

43 verses

Kuva 39:1

Bwa budodo bw'umukara wa kabayonga n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, babubohesha imyambaro y'imirimo yera yo gukoreshereza Ahera, babubohesha imyambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni, uko Uwiteka yategetse Mose.

Kuva 39:2

Besalēli aremeshe efodi imikwege y'izahabu n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije.

Kuva 39:3

Izahabu bazicuramo ibihwahwari babikebamo imikwege, bayiteza amabara ku mikara ya kabayonga, no ku mihengeri no ku mihemba, no ku bitare byiza byo muri efodi, abahanga b'ibyo aba ari bo babikora.

Kuva 39:4

Babohera efodi imishumi yo ku ntugu yo kuyifatanya, ifatanya imitwe yayo yombi.

Kuva 39:5

Umushumi uboshywe n'abahanga uyiriho wo kuyikenyeza ubohwa nka yo birabohanwa. Bawuremesha imikwege y'izahabu n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije uko Uwiteka yategetse Mose.

Kuva 39:6

Batunganya ya mabuye yitwa shohamu bayakwikira mu izahabu yo kuyakomeza, yandikishijweho gukeba amazina y'abana ba Isirayeli, nk'uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso.

Kuva 39:7

Besalēli ayashyira kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, ngo abere Abisirayeli amabuye yo kwibukwa, uko Uwiteka yategetse Mose.

Kuva 39:8

Kandi aboha wa mwambaro wo ku gituza, abahanga b'ibyo barawuboha, uko efodi yaboshywe aba ari ko bawuboha. Bawuremesha imikwege y'izahabu n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije.

Kuva 39:9

Ungana impande zose kandi bawurema inkubirane: uburebure bwawo buba igice cya mukono, n'ubugari bwawo buba igice cya mukono ari inkubirane.

Kuva 39:10

Bawuhundamo amabuye y'impushya enye: habanza uruhushya rw'amabuye yitwa odemu na pitida na bareketi,

Kuva 39:11

urwa kabiri ni urw'ayitwa nofekina na safiro na yahalomu,

Kuva 39:12

urwa gatatu ni urw'ayitwa leshemu na shevo na akilama,

Kuva 39:13

urwa kane ni urw'ayitwa tarushishi na shohamu na yasipi, akwikirwa mu izahabu iyakomeza.

Kuva 39:14

Ayo mabuye anganya umubare n'amazina y'abana ba Isirayeli, aba cumi n'abiri nk'uko amazina yabo ari. Aba ay'imiryango uko ari cumi n'ibiri, izina ry'umuryango ryandikishwa gukeba ku ibuye bityo bityo, nk'uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso.

Kuva 39:15

Kandi bacurira uwo mwambaro wo ku gituza imikufi y'izahabu nziza y'imboherane, isa n'imigozi.

Kuva 39:16

Kandi bacura mu izahabu udufunga tubiri n'impeta ebyiri, bahunda izo mpeta zombi ku mitwe y'uwo mwambaro yombi.

Kuva 39:17

Bahotorera iyo mikufi yombi y'izahabu y'imboherane muri izo mpeta zombi, zo ku mitwe yombi y'uwo mwambaro wo ku gituza.

Kuva 39:18

Indi mitwe yombi y'iyo mikufi y'imboherane yombi bayihotorera muri twa dufunga twombi, baduhunda kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, mu ruhande rw'imbere.

Kuva 39:19

Kandi bacura impeta ebyiri mu izahabu, bazihunda ku mitwe yombi y'uwo mwambaro wo ku gituza ku musozo wawo, mu ruhande ruhera kuri efodi iri imbere yawo.

Kuva 39:20

Bacura izindi mpeta ebyiri mu izahabu, bazihunda ku mishumi yombi ya efodi yo ku ntugu imbere, ahagana hasi hafi y'aho ifatanira na efodi, haruguru ya wa mushumi waboshywe n'abahanga ukenyeza efodi.

Kuva 39:21

Kandi uwo mwambaro wo ku gituza, bawufatanisha ku mpeta zo kuri efodi agashumi kaboheshejwe ubudodo bw'umukara wa kabayonga gaciye mu mpeta zo kuri wo, kugira ngo ube kuri wa mushumi wa efodi waboshywe n'abahanga, uwo mwambaro wo ku gituza we gupfundurwa kuri efodi, uko Uwiteka yategetse Mose.

Kuva 39:22

Kandi ikanzu iriho efodi Besalēli ayibohesha ubudodo bw'umukara wa kabayonga busa,

Kuva 39:23

igira umwenge wo gucishamo umutwe hagati yayo usa n'uw'ikoti ry'icyuma, ugotwa n'umusozo uboshywe kugira ngo idasaduka.

Kuva 39:24

Ku musozo wayo wo hepfo badodaho ibisa n'imbuto z'amakomamanga, biboheshejwe ubudodo buboheranije bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba.

Kuva 39:25

Bacura imidende mu izahabu nziza, bayihunda hagati y'ayo makomamanga ku musozo w'iyo kanzu wo hepfo, ngo iwugote impande zose, iyarobekwamo.

Kuva 39:26

Umudende w'izahabu urobekwa hagati y'amakomamanga abiri bityo bityo, bigota umusozo wo hepfo w'iyo kanzu impande zose, kugira ngo byambarwe n'ukora umurimo w'ubutambyi uko Uwiteka yategetse Mose.

Kuva 39:27

Kandi babohera Aroni n'abana be amakanzu abanza ku mubiri y'ibitare byiza,

Kuva 39:28

n'igitambaro cy'ibitare byiza cyo kuzingirwa mu mutwe, n'ingofero nziza z'ibitare byiza, n'amakabutura y'ibitare byiza by'ubudodo buboheranije,

Kuva 39:29

kandi baremesha umushumi ubudodo bw'ibitare byiza buboheranije n'ubw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, abahanga b'ibyo bawudodaho amabara uko Uwiteka yategetse Mose.

Kuva 39:30

Kandi bacura mu izahabu nziza igisate, ari cyo gisingo cyera. Maze nk'uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso, bacyandikishaho gukeba uru rwandiko ngo “YEREJWE UWITEKA.”

Kuva 39:31

Bagipfundikaho agashumi kaboheshejwe umukara wa kabayonga, ko kugifatanya hejuru ya cya gitambaro cyo kuzingirwa mu mutwe, uko Uwiteka yategetse Mose.

Kuva 39:32

Uko ni ko umurimo wose wo kurema ubwo buturo bw'ihema ry'ibonaniro warangiye. Abisirayeli bakora byose uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko bakora.

Kuva 39:33

Bazanira Mose ubwo buturo, ihema n'ibintu byaryo byose: ibikwasi byaryo n'imbaho zaryo n'imbumbe zaryo, n'inkingi zaryo n'imyobo yo kuzishingamo,

Kuva 39:34

n'igisakara cyaciranijwe mu mpu z'amasekurume y'intama zizigishijwe inzigo itukura, n'icyaciranijwe mu mpu z'inyamaswa zitwa tahashi, n'umwenda wo gukingiriza Ahera cyane,

Kuva 39:35

n'isanduku y'Ibihamya n'imijisho yayo n'intebe y'ihongerero,

Kuva 39:36

n'ameza n'ibintu byayo byose n'imitsima yo kumurikwa,

Kuva 39:37

n'igitereko cy'amatabaza cy'izahabu nziza, n'amatabaza yacyo yo gushyirwa ahayo, n'ibintu byacyo byose n'amavuta yo kumurikisha,

Kuva 39:38

n'igicaniro cy'izahabu n'amavuta yo gusīga n'umubavu mwiza, n'umwenda wo gukinga umuryango w'iryo Hema,

Kuva 39:39

n'igicaniro cy'umuringa n'igisobekerane cyacyo cy'umuringa, n'imijisho yacyo n'ibintu byacyo byose, n'igikarabiro n'igitereko cyacyo,

Kuva 39:40

n'imyenda ikinzwe y'urugo rw'ubwo buturo, n'inkingi zarwo n'imyobo yo kuzishingamo, n'umwenda wo gukinga irembo ry'urwo rugo n'imigozi yarwo, n'imambo zarwo n'ibintu byose byo gukoresha imirimo y'ubwo buturo: ni bwo hema ry'ibonaniro,

Kuva 39:41

n'imyambaro y'imirimo yera yo gukoreshereza Ahera: ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni umutambyi, n'iy'abana be yo gukoresha umurimo w'ubutambyi.

Kuva 39:42

Uko Uwiteka yategetse Mose kose, aba ari ko Abisirayeli babikora byose.

Kuva 39:43

Mose yitegereza ibyo baremye byose, abona babikoze uko Uwiteka yategetse. Uko ni ko babikoze. Mose abasabira umugisha.