Kuva 40

38 verses

Kuva 40:1

Uwiteka abwira Mose ati

Kuva 40:2

“Ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere uzashinge ubuturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro.

Kuva 40:3

Ushyiremo isanduku y'Ibihamya uyikingiririshe wa mwenda.

Kuva 40:4

Winjizemo n'ameza ushyire ibyo kuyaterekwaho mu butereko bwabyo, winjize n'igitereko cy'amatabaza, ukongeze amatabaza yacyo.

Kuva 40:5

Kandi igicaniro cy'izahabu cyo koserezaho imibavu uzagishyire imbere y'iyo sanduku y'Ibihamya, kandi uzakinge umwenda mu muryango w'ubwo buturo.

Kuva 40:6

Ushyire igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere y'umuryango w'ubwo buturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro.

Kuva 40:7

Ushyire igikarabiro hagati y'ihema ry'ibonaniro n'icyo gicaniro, ugisukemo amazi.

Kuva 40:8

Ushinge urugo rugote ubwo buturo, ukinge umwenda mu irembo ryarwo.

Kuva 40:9

“Wende ya mavuta yo gusīga, uyasīge ubwo buturo n'ibirimo byose, ubwezanye n'ibintu byo muri bwo byose. Ni ho buzaba ubwera.

Kuva 40:10

Usīge n'icyo gicaniro cyo koserezaho ibitambo n'ibintu byacyo byose, ucyeze. Ni ho kizaba icyera cyane.

Kuva 40:11

Usīge n'icyo gikarabiro n'igitereko cyacyo, ucyeze.

Kuva 40:12

“Uzane Aroni n'abana be ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, ubuhagirireho.

Kuva 40:13

Wambike Aroni ya myambaro yejejwe, umusīge, umwereze kugira ngo ankorere umurimo w'ubutambyi.

Kuva 40:14

Uzane n'abana be ubambike amakanzu,

Kuva 40:15

ubasīge nk'uko wasīze se, kugira ngo bankorere umurimo w'ubutambyi. Uko gusīgwa kwabo kuzababera ubutambyi budakuka mu bihe byabo byose.”

Kuva 40:16

Mose agenza atyo, uko Uwiteka yamutegetse kose, aba ari ko akora.

Kuva 40:17

Nuko mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, ku munsi wako wa mbere, ubwo buturo burashingwa.

Kuva 40:18

Mose arabushinga, ashyiraho imyobo yo gushingamo ibyabwo, ashinga imbaho z'imiganda yabwo azishyiraho imbumbe zazo, ashinga inkingi zabwo.

Kuva 40:19

Asakaza ubwo buturo ihema, arishyiraho na ryo ibirisakara uko Uwiteka yategetse Mose.

Kuva 40:20

Yenda bya Bihamya abishyira muri ya sanduku, ayishyiraho imijisho yayo, ashyira hejuru yayo intebe y'ihongerero,

Kuva 40:21

yinjiza iyo sanduku mu buturo, akinga umwenda wo gukingiriza Ahera cyane, awukingiririsha isanduku y'Ibihamya, uko Uwiteka yategetse Mose.

Kuva 40:22

Kandi ashyira ameza mu ihema ry'ibonaniro mu ruhande rw'ubwo buturo rw'ibumoso, inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane.

Kuva 40:23

Ayaterekaho imitsima imbere y'Uwiteka, umutsima wose mu butereko bwawo, uko Uwiteka yategetse Mose.

Kuva 40:24

Ashyira igitereko cy'amatabaza mu ihema ry'ibonaniro kibangikana n'ayo meza, kiba mu ruhande rw'ubwo buturo rw'iburyo.

Kuva 40:25

Agishyiriraho amatabaza imbere y'Uwiteka, uko Uwiteka yategetse Mose.

Kuva 40:26

Ashyira igicaniro cy'izahabu mu ihema ry'ibonaniro, inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ahera, akiwegereje,

Kuva 40:27

acyoserezaho umubavu w'ikivange, uko Uwiteka yategetse Mose.

Kuva 40:28

Akinga umwenda mu muryango w'ubwo buturo.

Kuva 40:29

Ashyira igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere y'umuryango w'ubwo buturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro. Agitambiraho igitambo cyoswa n'ituro ry'ifu, uko Uwiteka yategetse Mose.

Kuva 40:30

Ashyira igikarabiro hagati y'ihema ry'ibonaniro n'icyo gicaniro, agisukamo amazi yo kwiyuhagiza.

Kuva 40:31

Mose na Aroni n'abana be bakajya bagikarabiramo, bakacyogeramo ibirenge

Kuva 40:32

uko bagiye kwinjira mu ihema ry'ibonaniro, kandi uko bagiye kwegera icyo gicaniro bakajya bakaraba bakoga ibirenge, uko Uwiteka yategetse Mose.

Kuva 40:33

Ashinga urugo rugota ubwo buturo n'icyo gicaniro, akinga umwenda mu irembo ryarwo. Uko ni ko Mose yarangije uwo murimo wose.

Kuva 40:34

Maze cya gicu gitwikira ihema ry'ibonaniro, ubwiza bw'Uwiteka burabagirana bwuzura ubwo buturo.

Kuva 40:35

Mose ananirwa kwinjira mu ihema ry'ibonaniro kuko icyo gicu cyari kiririho, ubwiza bw'Uwiteka bukuzura ubwo buturo.

Kuva 40:36

Kandi mu rugendo rwabo rwose uko icyo gicu cyaterurwaga kuri ubwo buturo, Abisirayeli barahagurukaga bakagenda,

Kuva 40:37

ariko icyo gicu kitaterurwaho ntibagende, bakageza umunsi giteruriweho.

Kuva 40:38

Kuko igicu cy'Uwiteka cyabaga kuri ubwo buturo ku manywa, hakabamo umuriro nijoro mu maso y'inzu ya Isirayeli yose, mu rugendo rwabo rwose.