Kuva 4

31 verses

Kuva 4:1

Mose arayisubiza ati “Ariko ntibazanyemera, ntibazanyumvira kuko bazambwira bati ‘Uwiteka ntiyakubonekeye.’ ”

Kuva 4:2

Uwiteka aramubaza ati “Icyo ufite mu ntoki ni iki?” Aramusubiza ati “Ni inkoni.”

Kuva 4:3

Aramubwira ati “Yijugunye hasi.” Ayijugunya hasi ihinduka inzoka, Mose arayihunga.

Kuva 4:4

Uwiteka aramubwira ati “Rambura ukuboko uyifate umurizo.” Arambura ukuboko arayifata, irongera iba inkoni mu ntoki ze.

Kuva 4:5

Uwiteka ati “Ni ukugira ngo bemere yuko Uwiteka Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, yakubonekeye.”

Kuva 4:6

Kandi Uwiteka aramubwira ati “Ishyire ikiganza mu gituza.” Yishyira ikiganza mu gituza, agikuyemo kiza cyuzuyeho ibibembe, cyera nka shelegi.

Kuva 4:7

Aramubwira ati “Cyisubize mu gituza.” Acyisubiza mu gituza, agikuyemo kiza gihwanye n'undi mubiri wose.

Kuva 4:8

Uwiteka ati “Kandi nibatakwemera ngo bemezwe n'ikimenyetso cya mbere, bazemera icya kabiri.

Kuva 4:9

Kandi nibaramuka batemejwe n'ibyo bimenyetso byombi, ntibumvire amagambo yawe, uzavome amazi yo mu ruzi uyasuke imusozi, ayo mazi uvomye mu ruzi azahindukira amaraso imusozi.”

Kuva 4:10

Mose abwira Uwiteka ati “Mwami, na mbere sindi intyoza mu magambo, n'ubu nubwo uvuganye nanjye umugaragu wawe, kuko ntabasha kuvuga vuba, kandi ururimi rwanjye rugatinda.”

Kuva 4:11

Uwiteka aramubwira ati “Ni nde waremye akanwa k'umuntu? Cyangwa ni nde utera uburagi, cyangwa ubupfamatwi, cyangwa uhumūra, cyangwa uhumisha? Si jye Uwiteka ubikora?

Kuva 4:12

Nuko none genda, nanjye nzajya mbana n'akanwa kawe, nkwigishe ibyo uvuga.”

Kuva 4:13

Aramusubiza ati “Mwami ndakwingize, tuma uwo ushaka gutuma.”

Kuva 4:14

Mose yikongereza uburakari bw'Uwiteka, aramubwira ati “Aroni mwene so Umulewi, ntahari? Nzi yuko ari intyoza kandi aje kugusanganira, nakubona azishimira mu mutima we.

Kuva 4:15

Nawe uzajye uhora umubwira ushyire amagambo mu kanwa ke, nanjye nzajya mbana n'akanwa kawe n'ake mbigishe ibyo mukora.

Kuva 4:16

Kandi azajya akubwirira abantu, azakubere akanwa, nawe uzamubera nk'Imana.

Kuva 4:17

Kandi uzajye witwaza iyo nkoni, ni yo uzakoresha bya bimenyetso.”

Kuva 4:18

Mose aragenda asubira kwa Yetiro sebukwe aramubwira ati “Ndakwingize, reka nsubire muri bene wacu bari muri Egiputa, menye yuko bakiriho.” Yetiro asubiza Mose ati “Genda amahoro.”

Kuva 4:19

Uwiteka abwirira Mose i Midiyani ati “Genda usubire muri Egiputa, kuko abantu bose bashakaga kukwica bapfuye.”

Kuva 4:20

Mose ajyana umugore we n'abana be, abashyira ku ndogobe, asubira mu gihugu cya Egiputa, kandi yitwaza ya nkoni y'Imana.

Kuva 4:21

Uwiteka abwira Mose ati “Nusubira muri Egiputa ntuzabure gukorera imbere ya Farawo ibitangaza byose nguhaye gukora, ariko nzanangira umutima we ntazareka abantu bagenda.

Kuva 4:22

Kandi uzabwire Farawo uti ‘Uwiteka aravuze ati: ubwoko bw'Abisirayeli ni umwana wanjye w'impfura,

Kuva 4:23

kandi narakubwiye nti: rekura umwana wanjye agende ankorere, ariko wanze kumurekura. Nuko rero nzica umwana wawe w'impfura.’ ”

Kuva 4:24

Bukeye ari mu rugendo, Uwiteka amusanga mu ndaro yarayemo, ashaka kumwica.

Kuva 4:25

Maze Zipora yenda isarabwayi, akeba umunwa w'icyo umwana we yambariye, awujugunya imbere ya Mose aramubwira ati “Ni ukuri umbereye umukwe uvusha amaraso.”

Kuva 4:26

Uwiteka aramureka, maze Zipora aramubwira ati “Uri umukwe uvusha amaraso! Gukeba abana ni ko nkwitiye ntyo.”

Kuva 4:27

Uwiteka abwira Aroni ati “Jya mu butayu usanganirireyo Mose.” Aragenda amusanganirira ku musozi w'Imana, aramusoma.

Kuva 4:28

Mose abwira Aroni amagambo Uwiteka yamutumye yose, n'ibimenyetso byose yamutegetse gukora.

Kuva 4:29

Mose na Aroni baragenda, bateranya abakuru bose bo mu Bisirayeli.

Kuva 4:30

Aroni ababwira amagambo yose Uwiteka yatumye Mose, akorera bya bimenyetso imbere y'abantu.

Kuva 4:31

Abantu baremera, bumvise yuko Uwiteka yagendereye Abisirayeli akabona umubabaro wabo, barunama bikubita hasi.