Kuva 5

23 verses

Kuva 5:1

Hanyuma y'ibyo, Mose na Aroni baragenda babwira Farawo bati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli, aravuze ngo ‘Rekura ubwoko bwe bugende, bumuziriririze umunsi mukuru mu butayu.’ ”

Kuva 5:2

Farawo arababwira ati “Uwiteka ni nde, ngo numvire ndeke Abisirayeli? Sinzi Uwiteka, kandi ntabwo narekura Abisirayeli.”

Kuva 5:3

Baramubwira bati “Imana y'Abaheburayo yaratubonekeye, none turakwinginze reka tujye mu butayu, tugendemo urugendo rw'iminsi itatu, dutambirireyo Uwiteka Imana yacu ibitambo, itadutera ikatwicisha mugiga cyangwa inkota.”

Kuva 5:4

Umwami wa Egiputa arababwira ati “Mose na Aroni, ni iki gitumye murekesha abo bantu imirimo yabo? Nimusubire mu buretwa bwanyu.”

Kuva 5:5

Kandi Farawo ati “Dore abantu bo mu gihugu baragwiriye, none mubaruhuye uburetwa bwabo.”

Kuva 5:6

Kuri uwo munsi Farawo ategeka abakoresha ubwo bwoko uburetwa, n'abatware bo muri bo ati

Kuva 5:7

“Ntimwongere guha abantu inganagano zo kubumbisha amatafari nka mbere, nibagende bishakire inganagano.

Kuva 5:8

Kandi umubare w'amatafari basanzwe babumba bawugumeho, mwe kuwubagabanirizaho na make kuko ari abanebwe. Ni cyo kibatakisha bati ‘Tugende dutambire Imana yacu ibitambo.’

Kuva 5:9

Abo bagabo bategekwe imirimo irushaho kurushya, bayikore be kwita ku magambo y'ibinyoma.”

Kuva 5:10

Abakoresha ubwo bwoko uburetwa basohokana n'abatware bo muri bo, babwira abantu bati “Farawo aravuze ngo ‘Ntabaha inganagano.

Kuva 5:11

Nimugende mwishakire inganagano aho mwazibona, kuko mutari bugerurirwe umubare mwaciwe na hato.’ ”

Kuva 5:12

Nuko abantu bakwizwa mu gihugu cya Egiputa cyose no kwishakira ibitsinsi by'inganagano mu cyimbo cy'inganagano.

Kuva 5:13

Kandi ababakoresha uburetwa babatera umwete bati “Mumare umubare mwaciwe w'uburetwa bw'iminsi yose, nk'uko musanzwe mukora.”

Kuva 5:14

Abatware bo mu Bisirayeli, abo abakoresha uburetwa ba Farawo bahaye gutwara barakubitwa, barababaza bati “Ni iki cyatuye mudasohoza umubare mwaciwe ejo na none, ntimwuzuze amatafari nka mbere?”

Kuva 5:15

Maze abatware bo mu Bisirayeli baragenda batakira Farawo bati “Ni iki gitumye utugirira utya abagaragu bawe?

Kuva 5:16

Abagaragu bawe nta nganagano duhabwa, maze bakatubwira ngo tubumbe amatafari kandi dore abagaragu bawe turakubitwa, ariko abantu bawe ni bo urubanza ruriho.”

Kuva 5:17

Arababwira ati “Muri abanebwe, muri abanebwe, ni cyo kibavugisha muti ‘Tugende dutambire Uwiteka ibitambo.’

Kuva 5:18

Nuko none nimugende mukore, kuko ari nta nganagano muzahabwa, ariko muzajye mwuzuza umubare w'amatafari.”

Kuva 5:19

Abatware bo mu Bisirayeli bamenya ko babonye ishyano, kuko babwiwe ko batazica umubare w'amatafari babumba ho na muke w'uburetwa bwabo bw'iminsi yose.

Kuva 5:20

Bavuye kwa Farawo bahura na Mose na Aroni, bahagaze mu nzira,

Kuva 5:21

barababwira bati “Uwiteka abarebe abacire urubanza kuko mutumye Farawo n'abagaragu be batwanga urunuka, mukabaha inkota yo kutwica.”

Kuva 5:22

Mose asubira ku Uwiteka aramubaza ati “Mwami, ni iki gitumye ugirira nabi ubwo bwoko? Ni iki cyaguteye kuntuma?

Kuva 5:23

Kuko uhereye aho nagiriye kwa Farawo, nkavugana na we mu izina ryawe, agirira nabi ubwo bwoko, nawe nta cyo wabakijije na gito.”