Kuva 6

30 verses

Kuva 6:1

Uwiteka abwira Mose ati “Uhereye none uzabona ibyo nzagirira Farawo. Azabarekura bagende, abyemejwe n'amaboko menshi, kandi no kwirukana azabirukana mu gihugu cye ku bw'ayo maboko.”

Kuva 6:2

Imana ibwira Mose iti “Ndi UWITEKA,

Kuva 6:3

kandi nabonekeye Aburahamu na Isaka na Yakobo. Nitwa Imana Ishoborabyose ariko sinabīmenyesha, nitwa iryo zina UWITEKA.

Kuva 6:4

Kandi nakomeje isezerano ryanjye na bo, ko nzabaha igihugu cy'i Kanāni, igihugu cy'ubusuhuke bwabo, basuhukiyemo.

Kuva 6:5

Kandi numvise umuniho w'Abisirayeli, Abanyegiputa bazitiriye mu buretwa, nibuka isezerano ryanjye.

Kuva 6:6

Nuko bwira Abisirayeli yuko ndi Uwiteka, kandi nzabatura imitwaro Abanyegiputa babakorera, mbakure mu buretwa babakoresha, mbacunguze ukuboko kurambutse n'ibihano bikomeye.

Kuva 6:7

Kandi nzabazana mube ubwoko bwanjye nanjye mbabere Imana, ni ho muzamenya ko ndi Uwiteka Imana yanyu, ibatuye imitwaro Abanyegiputa babakorera, ikabakura muri bo.

Kuva 6:8

Kandi nzabajyana mu gihugu namanikiye ukuboko yuko nzagiha Aburahamu na Isaka na Yakobo, nzakibaha kuba ibiragwa byanyu. Ndi Uwiteka.”

Kuva 6:9

Mose abwira Abisirayeli ibyo, maze babuzwa kumwumvira n'umubabaro wo mu mitima yabo utewe n'uburetwa bw'agahato.

Kuva 6:10

Uwiteka abwira Mose ati

Kuva 6:11

“Jya kwa Farawo umwami wa Egiputa, umubwire akundire Abisirayeli bave mu gihugu cye.”

Kuva 6:12

Mose avugira imbere y'Uwiteka ati “Dore Abisirayeli ntibanyumviye, none Farawo aranyumvira ate, kuko iminwa yanjye yanduye nk'umubiri utakebwe?”

Kuva 6:13

Uwiteka abwira Mose na Aroni, abatuma ku Bisirayeli no kuri Farawo umwami wa Egiputa, ngo bakure Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa.

Kuva 6:14

Aba ni bo batware b'amazu ya ba sekuru: Bene Rubeni imfura ya Isirayeli ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi. Iyo ni yo miryango ya Rubeni.

Kuva 6:15

Bene Simiyoni ni Yemuweli na Yamini na Ohadi, na Yakini na Sohari na Shawuli, umwana w'Umunyakanānikazi. Iyo ni yo miryango ya Simiyoni.

Kuva 6:16

Aya ni yo mazina y'urubyaro rwa Lewi nk'uko ibihe byabo bikurikirana: bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari. Imyaka Lewi yaramye ni ijana na mirongo itatu n'irindwi.

Kuva 6:17

Bene Gerushoni ni Libuni na Shimeyi nk'uko imiryango yabo iri.

Kuva 6:18

Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari na Heburoni na Uziyeli. Imyaka Kohati yaramye ni ijana na mirongo itatu n'itatu.

Kuva 6:19

Bene Merari ni Mahali na Mushi. Iyo ni yo miryango y'Abalewi nk'uko ibihe byabo bikurikirana.

Kuva 6:20

Amuramu arongora Yokebedi nyirasenge, babyarana Aroni na Mose. Imyaka Amuramu yaramye ni ijana na mirongo itatu n'irindwi.

Kuva 6:21

Abana ba Isuhari ni Kōra na Nefegi na Zikiri.

Kuva 6:22

Bene Uziyeli ni Mishayeli na Elisafani na Sitiri.

Kuva 6:23

Aroni arongora Elisheba, umukobwa wa Aminadabu, mushiki wa Nahashoni, babyarana Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

Kuva 6:24

Bene Kōra ni Asiri na Elukana na Abiyasafu. Iyo ni yo miryango y'Abakōra.

Kuva 6:25

Eleyazari mwene Aroni arongora umwe mu bakobwa ba Putiyeli, babyarana Finehasi. Abo ni bo batware b'amazu ya ba sekuru yo mu Balewi nk'uko imiryango yabo iri.

Kuva 6:26

Abo ni bo Aroni na Mose, ba bandi Uwiteka yabwiye ati “Mukure Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo iri.”

Kuva 6:27

Abo ni bo babwiye Farawo umwami wa Egiputa ngo bakure Abisirayeli muri Egiputa. Abo ni bo Mose na Aroni, ba bandi.

Kuva 6:28

Ku munsi Uwiteka yabwiriyeho Mose mu gihugu cya Egiputa,

Kuva 6:29

yaramubwiye ati “Ndi Uwiteka, bwira Farawo umwami wa Egiputa icyo nkubwira cyose.”

Kuva 6:30

Mose avugira imbere y'Uwiteka ati “Dore iminwa yanjye yanduye nk'umubiri utakebwe, Farawo yanyumvira ate?”